Kuv 40

Uhoraho ategeka Musa gushinga Ihema

1 Uhoraho abwira Musa ati:

2 “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbereuzashinge Ihema ry’ibonaniro.

3 Uzashyiremo Isanduku irimo ibisate by’amabuye byanditsweho Amategeko, maze ukingeho umwenda wabigenewe.

4 Uzinjize ameza ushyireho imigati, winjize n’igitereko cy’amatara uterekeho amatara yacyo.

5 Igicaniro cy’izahabu cyo koserezaho imibavu, uzagishyire mu Cyumba kizira inenge hafi ya ya Sanduku, maze ukinge umwenda ku muryango w’Ihema.

6 Uzashyire urutambiro imbere y’umuryango w’Ihema ry’ibonaniro.

7 Igikarabiro uzagishyire hagati y’Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze ucyuzuze amazi.

8 Uzubake urugo ruzengurutse Ihema, hanyuma ukinge umwenda ku irembo ryarwo.

9 “Uzafate amavuta abigenewe, uyasīge Ihema n’ibiririmo byose n’ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ubinyegurire bibe binyeguriwe rwose.

10 Uzayasīge n’urutambiro n’ibikoresho byarwo byose, kugira ngo urunyegurire rwose.

11 Uzayasīge igikarabiro n’igitereko cyacyo, kugira ngo ubinyegurire.

12 “Uzazane Aroni n’abahungu be ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro, maze uhabuhagirire.

13 Uzambike Aroni imyambaro y’umutambyi, umusukeho amavuta kugira ngo umunyegurire ambere umutambyi.

14 Uzazane n’abahungu be ubambike amakanzu,

15 ubasukeho amavuta nk’uko wayasutse kuri se, na bo ubanyegurire bambere abatambyi. Uwo muhango uzakorerwe n’abazabakomokaho uko ibihe bihaye ibindi.”

Bashinga Ihema ry’ibonaniro

16 Musa akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose.

17 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere bamaze umwaka bavuye mu Misiri, bashinga Ihema

18 bayobowe na Musa. Bashinga ibizingiti mu birenge byabyo, bateraho imbariro bashinga n’inkingi z’Ihema,

19 barishyira hejuru yabyo maze bararisakara, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

20 Musa afata bya bisate by’amabuye byanditsweho Amategeko abishyira mu Isanduku, ashyiraho igipfundikizo maze ayinjizamo imijishi yayo.

21 Bashyira Isanduku mu Ihema bakingaho umwenda wabigenewe, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

22 Bashyira ameza mu Ihema ry’ibonaniro iburyo, hino y’umwenda ukingirije Isanduku.

23 Musa ayashyiriraho imigati mu Cyumba kizira inenge, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.

24 Bashyira igitereko cy’amatara mu Ihema ry’ibonaniro ibumoso ahateganye n’ameza,

25 Musa aterekeraho amatara mu Cyumba kizira inenge, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse.

26 Bashyira igicaniro cy’izahabu mu Ihema ry’ibonaniro hino y’umwenda,

27 Musa yoserezaho imibavu ihumura neza, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.

28 Nuko bakinga umwenda ku muryango w’Ihema.

29 Bashyira urutambiro imbere y’umuryango w’Ihema ry’ibonaniro, Musa atambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.

30 Bashyira igikarabiro hagati y’Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, bacyuzuza amazi yo kwisukura.

31 Musa na Aroni n’abahungu be bajyaga bakarabiramo intoki bakoga n’ibirenge

32 mbere yo kwinjira mu Ihema ry’ibonaniro, cyangwa kwegera urutambiro nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

33 Bubaka urugo ruzengurutse Ihema n’urutambiro, bakinga umwenda ku marembo yarwo. Musa arangiza atyo iyo mirimo.

Ikuzo ry’Uhoraho n’inkingi y’igicu

34 Igicu gitwikīra Ihema ry’ibonaniro maze ikuzo ry’Uhoraho riraryuzura,

35 ku buryo Musa atashoboye kwinjiramo.

36 Kuva icyo gihe Abisiraheli ntibakomezaga urugendo icyo gicu kitavuye ku Ihema.

37 Iyo kitarivagaho, bagumaga aho kugeza umunsi kiriviriyeho.

38 Icyo gicu cy’Uhoraho cyagumaga hejuru y’Ihema ku manywa, naho nijoro kikaba umuriro. Byagenze bityo ku Bisiraheli mu rugendo rwabo rwose.