Kuv 5

Musa na Aroni babonana n’umwami wa Misiri

1 Hanyuma Musa na Aroni bajya kubonana n’umwami wa Misiri, baramubwira bati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera iminsi mikuru mu butayu.’ ”

2 Umwami arabasubiza ati: “Uhoraho uwo ni nde kugira ngo mbe namwumvira ndeke Abisiraheli bagende? Sinzi Uhoraho, kandi Abisiraheli sinzabareka ngo bagende.”

3 Musa na Aroni barongera bati: “Uhoraho ni Imana yacu twebwe Abaheburayi kandi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tumutambire ibitambo. Naho ubundi yaturimbuza icyorezo cyangwa inkota.”

4 Umwami arababaza ati: “Musa na Aroni mwe, kuki mushaka ko abantu bareka imirimo yabo? Nimusubire ku mirimo yanyu!

5 Tumaze kugira inkoreragahato zihagije none namwe murazibuza gukora!”

Umwami yongēra akazi k’Abisiraheli

6 Uwo munsi, umwami ategeka abatware b’Abanyamisiri bakoreshaga Abisiraheli imirimo y’agahato, kimwe n’Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo ati:

7 “Ntimuzongere kuzanira abantu ibyatsi byo kuvanga n’icyondo babumbisha amatafari nka mbere, bazajye babyishakira ubwabo.

8 Mubategeke kubumba umubare w’amatafari nk’uwo bari basanzwe babumba, ntimubagabanyirizeho na rimwe. Abisiraheli ni abanebwe, ni yo mpamvu basakuza bati: ‘Reka tujye gutambira Imana yacu ibitambo!’

9 Nimwongēre imirimo y’agahato bakoraga, babure uko bita ku magambo y’ibinyoma!”

10 Abo batware n’abahagarikiye imirimo baragenda babwira Abisiraheli bati: “Umwami yavuze ko mutazongera guhabwa ibyatsi,

11 ni mwe mugomba kubyishakira kandi nta kintu na gito kizagabanuka ku kazi kanyu.”

12 Nuko Abisiraheli bakwira igihugu cyose cya Misiri bashaka ibyatsi bari bakeneye.

13 Abakoresha babo barabahataga bababwira bati: “Nimubumbe umubare w’amatafari mwategetswe ku munsi, nk’uko mwajyaga mubigenza mugihabwa ibyatsi!”

14 Ndetse abo batware b’Abanyamisiri bagakubita Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo, bavuga bati: “Kuki muri iyi minsi yombi mutuzuza umubare w’amatafari ungana n’uwo mwategetswe mbere?”

15 Abo Bisiraheli bahagarikiye imirimo basanga umwami, baramutakambira bati: “Databuja, kuki watugenje utya?

16 Abantu bawe ni abagome, batwima ibyatsi ariko bakatubwira kubumba amatafari kandi bakadukubita!”

17 Arabasubiza ati: “Muri abanebwe bikabije! Ni yo mpamvu mushaka kujya gutambira Uhoraho ibitambo.

18 Hoshi nimusubire ku kazi! Nta byatsi muzahabwa kandi muzajya mubumba amatafari mwategetswe.”

19 Abo Bisiraheli bari bahagarikiye imirimo babona ko bari mu makuba, kuko bari bategetswe gukomeza kubumba buri munsi umubare w’amatafari ungana n’uwo babumbaga mbere.

20 Bavuye ibwami basanga Musa na Aroni babategereje.

21 Babwira Musa na Aroni bati: “Uhoraho abarebe, abacire urubanza. Mubonye ngo muratuma umwami n’abatware be batwanga urunuka, kandi mukabaha urwitwazo rwo kutwica!”

Musa yitotombera Uhoraho

22 Nuko Musa ajya gutakambira Uhoraho ati: “Nyagasani, kuki wagiriye nabi ubu bwoko? Ni iki cyatumye untuma ino?

23 Kuva nabwira umwami wa Misiri ibyo wantumye, yagiriye nabi ubwoko bwawe, nyamara ntabwo wigeze uburengera!”