1 Uhoraho asubiza Musa ati: “Ugiye kwirebera icyo nzakorera uwo mwami wa Misiri. Nzamuhata areke Abisiraheli bagende, ndetse muhate abirukane bamuvire mu gihugu!”
Imana isezeranira Musa gukiza Abisiraheli
2 Imana irongera ibwira Musa iti: “Ndi Uhoraho.
3 Nabonekeye Aburahamu na Izaki na Yakobo mbabwira ko nitwa Imana Nyirububasha, ariko sinababwira ko irindi zina ryanjye ari Uhoraho.
4 Nagiranye na bo Isezerano ryo kubaha igihugu cya Kanāni, babagamo ari abanyamahanga.
5 Numvise kandi amaganya y’Abisiraheli bakandamijwe n’Abanyamisiri, maze nibuka Isezerano ryanjye.
6 None genda umbwirire Abisiraheli uti: ‘Ndi Uhoraho. Nzabakura mu mirimo y’agahato mukoreshwa n’Abanyamisiri. Nzabacunguza ububasha bukomeye kandi mpane ababakandamije.
7 Nzabagira ubwoko bwanjye maze mbabere Imana. Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, igihe nzaba mbakuye mu mirimo y’agahato Abanyamisiri babakoresha.
8 Nzabajyana mu gihugu narahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo, nkibahe ho gakondo. Ni jye Uhoraho ubivuze!’ ”
9 Nuko Musa abibwira Abisiraheli, ariko ntibabyemera kubera ko imirimo y’agahato yari yaratumye biheba.
10 Uhoraho abwira Musa ati:
11 “Genda ubwire umwami wa Misiri areke Abisiraheli bave mu gihugu cye!”
12 Ariko Musa asubiza Uhoraho ati: “Dore n’Abisiraheli banze kunyumvira, none umwami wa Misiri yanyumvira ate kandi ntazi kuvuga neza?”
13 Uhoraho abwira Musa na Aroni kujya kureba Abisiraheli n’umwami wa Misiri, kugira ngo babamenyeshe ko Uhoraho ategetse ko Abisiraheli bava muri icyo gihugu.
Ibisekuruza bya Musa na Aroni
14 Dore abatware b’imiryango ya ba sekuruza.
Abahungu ba Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Rubeni.
15 Abahungu ba Simeyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, yabyaranye n’Umunyakanānikazi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Simeyoni.
16 Abahungu ba Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari. Levi yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi. Dore amazina y’abakomoka ku bahungu be.
17 Abakomoka kuri Gerishoni ni Libuni na Shimeyi n’imiryango yabo.
18 Abahungu ba Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Kehati yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n’itatu.
19 Abahungu ba Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Levi.
20 Amuramu arongora nyirasenge Yokebedi, babyarana Aroni na Musa. Amuramu yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi.
21 Abahungu ba Yisehari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.
22 Abahungu ba Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.
23 Aroni arongora Elisheba umukobwa wa Aminadabu akaba na mushiki wa Nahasoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
24 Abahungu ba Kōra ni Asiri na Elikana na Abiyasafu. Abo ni bo bitiriwe imiryango y’abakomoka kuri Kōra.
25 Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi.
Abo ni bo batware b’amazu y’Abalevi.
26 Aroni na Musa ni bo Uhoraho yategetse gukura y’Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, bakurikije imiryango yabo.
27 Ni na bo babwiye umwami wa Misiri ngo areke Abisiraheli bagende.
Uhoraho yongera gutuma Musa ku mwami wa Misiri
28 Igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa mu Misiri,
29 yaramubwiye ati: “Ndi Uhoraho. Ubwire umwami wa Misiri icyo ngutuma cyose.”
30 Musa aramusubiza ati: “Umwami yanyumva ate kandi ntazi kuvuga neza?”