1 Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Rambura ukuboko utunge inkoni yawe ku migezi no ku miyoboro no ku bidendezi, kugira ngo ibikeri bivemo byuzure igihugu cya Misiri.”
2 Nuko Aroni arambura ukuboko agutunga ku mazi yo mu Misiri, maze ibikeri bivamo byuzura mu gihugu.
3 Ariko abanyabugenge bakoresheje ubugenge bwabo, na bo batuma ibikeri bigwira mu gihugu.
4 Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nimwinginge Uhoraho ku bwanjye no ku bw’abantu banjye adukize ibi bikeri, ni bwo nzareka ubwoko bwe bujye kumutambira ibitambo.”
5 Musa abwira umwami ati: “Ndemera kukwingingira Uhoraho, none umbwire igihe nagusengera wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe. Ni bwo ibikeri bizava mu mazu yanyu, bisigare muri Nili gusa.”
6 Aramusubiza ati: “Uzabikore ejo.”
Musa aramubwira ati: “Nzabikora kugira ngo umenye ko nta wuhwanye n’Uhoraho Imana yacu.
7 Ibikeri bizava mu mazu yanyu no ku byegera byawe no ku bantu bawe, bisigare muri Nili gusa.”
8 Musa na Aroni bava ibwami.
Musa yinginga Uhoraho ngo akize umwami ibikeri yatejwe.
9 Uhoraho akora ibyo Musa yari amusabye, ibikeri birapfa bishira mu mazu no mu ngo no mu mirima.
10 Babirunda ibirundo n’ibirundo, igihugu gihinduka umunuko.
11 Umwami wa Misiri abonye habonetse agahenge arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Inda
12 Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Fata inkoni yawe uyikubite hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri urahinduka inda.”
13 Nuko Aroni akubita inkoni ye hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri uhinduka inda. Zuzura ku bantu no ku matungo.
14 Abanyabugenge na bo bakoresha ubugenge bwabo bagerageza guhindura umukungugu inda, ariko birabananira. Inda zikomeza kuzura ku bantu no ku matungo.
15 Abanyabugenge babwira umwami bati: “Ibi byo byakozwe n’Imana!” Nyamara akomeza kwinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Ibibugu
16 Uhoraho abwira Musa ati: “Ejo umwami azajya ku ruzi, none uzazinduke umumbwirire uti: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.
17 Nutabureka ngo bugende nzaguteza ibibugu, wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe, ndetse bizagera no mu mazu yawe n’ay’abantu bawe, bizimagize n’ubutaka bw’aho mutuye hose.
18 Ariko sinzatuma bigera mu ntara ya Goshenikuko ari ho ubwoko bwanjye butuye, bityo uzamenya ko ari jye Uhoraho ubikoze.
19 Nzahagarara ku bwoko bwanjye naho ubwawe mbureke. Icyo kimenyetso kizabaho ejo.’ ”
20 Uhoraho abigenza nk’uko yabivuze. Ibibugu byinshi cyane byinjira mu ngoro y’umwami no mu mazu y’ibyegera bye, bikwira no mu Misiri, igihugu cyose kibura amahoro.
21 Umwami ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Nimugende mujye gutambira Imana yanyu ibitambo, ariko mubitambire muri iki gihugu!”
22 Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenza dutyo, kuko amatungo dutambirira Uhoraho Imana yacu Abanyamisiri bayaziririza. Babonye tuyatamba batwicisha amabuye.
23 Tuzajya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, abe ari ho dutambirira Uhoraho Imana yacu ibitambo nk’uko azabitubwira.”
24 Umwami arabasubiza ati: “Nzabareka mujye mu butayu gutambirira Uhoraho Imana yanyu ibitambo, ariko ntimuzajye kure. Ngaho nimunsabire!”
25 Musa aramusubiza ati: “Nkimara kuva hano ndasaba Uhoraho, kugira ngo ejo ibibugu bizakuveho, bive no ku byegera byawe no ku bantu bawe. Ariko ntuzongere kutubeshya ngo utubuze kujya gutambirira Uhoraho ibitambo!”
26 Musa ava ibwami ajya kwambaza Uhoraho.
27 Uhoraho akora ibyo Musa yamusabye, ibibugu biva ku mwami no ku byegera bye no ku bantu be, ntihasigara na kimwe.
28 Ubwo na bwo umwami wa Misiri yongera kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.