Lev 10

Urupfu rwa Nadabu na Abihu

1 Nadabu na Abihu bene Aroni bafata ibyotezo, umwe icye undi icye bashyiramo amakara yaka, bagerekaho umubavu babizana imbere y’Uhoraho. Icyakora ntibagombaga kuzana uwo muriro kuko atari ko Uhoraho yabategetse.

2 Nuko Uhoraho yohereza umuriro urabakongora, bagwa aho.

3 Musa abwira Aroni ati: “Ibi ni byo Uhoraho yavuze ati:

‘Abatambyi bagomba kunyubaha kuko ndi umuziranenge,

bagomba kumpesha ikuzo imbere ya rubanda.’ ”

Aroni abura icyo avuga.

4 Musa ahamagaza Mishayeli na Elisafani abahungu ba se wabo Uziyeli, arababwira ati: “Nimuze mutware imirambo y’abavandimwe banyu, muyikure imbere y’Ihema ry’Uhoraho muyijyane inyuma y’inkambi.”

5 Baraza bayitwara yambaye amakanzu y’abatambyi bayijyana inyuma y’inkambi, nk’uko Musa yabivuze.

6 Nuko Musa abwira Aroni n’abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk’uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b’Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro.

7 Naho mwebwe mwasīzwe amavuta mwegurirwa Uhoraho, ntimugomba kuva imbere y’Ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa.” Bakurikiza ibyo Musa yababwiye.

Amategeko agenga Abatambyi

8 Uhoraho abwira Aroni ati:

9 “Wowe n’abahungu bawe ntimukanywe divayi cyangwa indi nzoga isindisha muri bwinjire mu Ihema ry’ibonaniro, naho ubundi mwapfa. Mwebwe n’abazabakomokaho mujye mwubahiriza iri tegeko,

10 kugira ngo mubone uko mutandukanya ibinyeguriwe n’ibisanzwe, cyangwa ibidahumanye n’ibihumanye,

11 kandi ngo mubone uko mwigisha Abisiraheli amategeko yose nabahaye nyanyujije kuri Musa.”

12 Musa abwira Aroni n’abahungu yari asigaranye, Eleyazari na Itamari ati: “Nimufate ibyasigaye ku maturo y’ibinyampeke bitatuwe Uhoraho ho ituro ritwikwa, mubikoremo imigati idasembuye muyirire hafi y’urutambiro, kuko ayo maturo yeguriwe Uhoraho rwose.

13 Mujye muyarira imbere y’Ihema ry’ibonaniro, kuko ari umugabane wanyu uva ku maturo atwikwa y’Uhoraho. Uko ni ko yantegetse.

14-15 Mu gihe Abisiraheli bazanye ibitambo by’umusangiro, mujye mumurikira Uhoraho urugimbu rwabyo hamwe n’inkoro n’itako, mumutwikire urugimbu, naho inkoro n’itako bibe umugabane wanyu n’uw’abazabakomokaho uko ibihe bihaye ibindi. Mwebwe n’ab’imiryango yanyu mushobora kubirira ahantu hose hadahumanye. Uko ni ko Uhoraho yabitegetse.”

16 Musa abajije ibya ya sekurumey’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha by’Abisiraheli, asanga bayitwitse yose. Arakarira Eleyazari na Itamari abahungu Aroni yari asigaranye, arababwira ati:

17 “Kiriya gitambo cyari icyo guhongerera ibyaha bya rubanda, kugira ngo babibabarirwe. None se kuki mutariye inyama zacyo? Mwagombaga kuzirira mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro kuko zeguriwe Uhoraho rwose.

18 Muzi ko mutajyanye amaraso yacyo mu Ihema, mwagombaga rero kurira izo nyama mu rugo rw’Ihema, nk’uko nabategetse.”

19 Aroni asubiza Musa ati: “Dore Abisiraheli batambiye Uhoraho igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo n’igitambo gikongorwa n’umuriro. Ariko uyu munsi sinariye kuri izo nyama kuko napfushije abahungu banjye. Mbese hari icyo bitwaye Uhoraho?”

20 Musa anyurwa n’icyo gisubizo.