Lev 11

Inyama Abisiraheli bashobora kurya

1 Uhoraho ategeka Musa na Aroni

2 kumenyesha Abisiraheli inyama bashobora kurya.

Arababwira ati: “Mu matungo n’inyamaswa, mushobora kurya

3 ibyūza kandi bifite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri.

4 Ariko ingamiya nubwo yūza ntimukayirye, kuko idafite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri, kuri mwe irahumanye.

5 Impereryi na yo nubwo yūza ntimukayirye, kuko idafite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri, kuri mwe irahumanye.

6 Urukwavu na rwo nubwo rwūza ntimukarurye, kuko rudafite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri, kuri mwe rurahumanye.

7 N’ingurube na yo, nubwo ifite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri ntimukayirye kuko itūza, kuri mwe irahumanye.

8 Ntimukarye ku nyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo, kuri mwe birahumanye.

9 “Mu biba mu mazi ari mu migezi cyangwa mu biyaga cyangwa mu nyanja, mushobora kurya amafi yose afite amababa n’isharankima.

10 Ariko ibidafite amababa n’isharankima, ari udusimba two mu mazi cyangwa izindi nyamaswa zo mu mazi, kuri mwe birazira.

11 Ntimukarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.

12 Ibiba mu mazi byose bidafite amababa n’isharankima, kuri mwe birazira.

13 “Mu biguruka, dore ibyo mutagomba kurya kuko mubizira: kagoma n’icyanira n’itanangabo,

14 na sakabaka n’icyarūzi uko amoko yacyo ari,

15 n’amoko yose y’ibikōna,

16 na mbuni na nyirabarazana, n’inkoko y’amazi n’agaca uko amoko yako ari,

17 n’inzoya n’igihunyira gito n’igihunyira kinini,

18 n’igihunyira cy’amatwi n’uruyongoyongo n’ikizu,

19 n’umusambi n’igishondabagabo uko amoko yacyo ari, na samusure n’agacurama.

20 “Udusimba twose tuguruka kandi tugendesha amamaguru, kuri mwe turazira

21 uretse udusimbuka.

22 Nuko rero mushobora kurya amoko yose y’inzige n’isanane n’ibihōre.

23 Ariko utundi dusimba twose tuguruka kandi tugendesha amaguru, kuri mwe turazira.

24 “Umuntu wese ukoze ku ntumbi y’inyamaswa cyangwa y’itungo, aba ahumanye kugeza nimugoroba.

25 Umuntu wese uteruye iyo ntumbi ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

26 Inyamaswa zose zidafite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri kandi ntizūze, kuri mwe zirahumanye. Umuntu wese ukoze ku ntumbi yazo aba ahumanye.

27 Inyamaswa zose z’amajanja na zo kuri mwe zirahumanye. Umuntu wese ukoze ku ntumbi yazo aba ahumanye kugeza nimugoroba,

28 uteruye intumbi yazo ajye amesa imyambaro ye kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba, kuri mwe zirahumanye.

29 “Mu tunyamaswa dukururuka, kuri mwe dore uduhumanya: ifuku n’imbeba n’imiserebanya y’amoko yose,

30 n’icyugu n’igihangara n’ikibangu n’uruvu.

31 Umuntu wese ukoze ku ntumbi ya kamwe muri two, aba ahumanye kugeza nimugoroba.

32 Intumbi yako iyo iguye ku gikoresho icyo ari cyo cyose, cyaba icy’igiti cyangwa icy’umwenda cyangwa icy’uruhu, iragihumanya. Mujye mucyoza kiba gihumanye kugeza nimugoroba, hanyuma kigahumanuka.

33 Intumbi yako iyo iguye mu gikoresho cyose cy’ibumba, ikirimo cyose kirahumana kandi icyo gikoresho mujye mukimena.

34 Iyo amazi yo mu gikoresho nk’icyo atarukiye ku biribwa birahumana, kandi bene iyo ntumbi iyo iguye mu kinyobwa kiba gihumanye.

35 Iyo iguye ku kindi gikoresho, na cyo kiba gihumanye. Iyo iguye ku ziko cyangwa ku mashyiga by’ibumba biba bihumanye mujye mubimena, kuri mwe biba bihumanye.

36 Nyamara amariba cyangwa ibigega by’amazi iguyemo ntibiba bihumanye, ahubwo ukuyemo iyo ntumbi ayikozeho ni we uba ahumanye.

37 Iyo iguye mu myaka, iyo myaka ntiba ihumanye,

38 ariko iyo iguye mu myaka bashyize mu mazi, kuri mwe iyo myaka iba ihumanye.

39 “Itungo mushobora kurya niryipfusha, ukoze ku ntumbi yaryo aba ahumanye kugeza nimugoroba.

40 Haramutse hari uriye ku nyama zaryo ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye iyo ntumbi na we ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

41 “Udusimba twose dukururuka hasi turazira, ntituribwa.

42 Ntimukarye udusimba twose dukurura inda hasi, n’udukururuka hasi tugendesha amaguru ane cyangwa arenga, kuko tuzira.

43 Mujye muziririza utwo dusimba kugira ngo tutabahumanya.

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, munyiyegurire mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. Ntimukihumanyishe utwo dusimba dukururuka hasi.

45 Ndi Uhoraho wabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana, none rero nimube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge.

46 “Ngayo amabwiriza yerekeye inyamaswa n’amatungo, n’ibiguruka n’ibiba mu mazi n’ibikururuka hasi.

47 Muyaherewe kumenya gutandukanya ibihumanye n’ibidahumanye, no kumenya inyama ziribwa n’izitaribwa.”