Indwara z’uruhu
1 Uhoraho aha Musa na Aroni aya mabwiriza:
2 Umuntu nagira ikibyimba cyangwa ibisekera cyangwa amahumane ku mubiri, bishobora kumuviramo indwara y’uruhu yanduza, bajye bamushyira umutambyi Aroni cyangwa undi mutambyi umukomokaho.
3 Umutambyi ajye asuzuma ubwo burwayi, nasanga buri imbere mu mubiri, cyangwa ubwoya bwaho ari umweru, izaba ari indwara y’uruhu yanduza, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu yahumanye.
4 Ariko umutambyi nasanga ari amahumane yeruruka kandi bitagaragara ko agera imbere mu mubiri, cyangwa ko ubwoya bwaho ari umweru, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi.
5 Iminsi irindwi nishira umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga nta cyahindutse ku burwayi, azongere ashyire umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare indi minsi irindwi.
6 Na none iyo minsi nishira umutambyi azongere amusuzume, nasanga uburwayi bwaroroshye butariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Bizaba ari ibisekera bisanzwe. Uwo muntu ajye amesa imyambaro ye, azaba adahumanye.
7 Ariko ibyo bisekera nibyiyongera muri iyo minsi irindwi, uwo murwayi azongere yisuzumishe ku mutambyi.
8 Umutambyi nasanga ibisekera byariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y’uruhu yanduza.
9 Umuntu nafatwa n’indwara y’uruhu yanduza bajye bamushyira umutambyi,
10 amusuzume. Namusangana ikibyimba cyeruruka n’ubwoya bw’aho kiri ari umweru n’inyama yo muri cyo yanamye,
11 izaba ari indwara y’uruhu yanduza yamwaritsemo. Umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Ntakirirwe amushyira ukwe kwa wenyine ngo bategereze kumugenzura, kuko biba bigaragara ko ahumanye.
12 Ariko umutambyi nasanga iyo ndwara yarasheshe umubiri wose kuva ku mutwe kugeza ku birenge,
13 kandi umubiri wose warerurutse, ajye atangaza ko uwo murwayi adahumanye, kubera ko umubiri we uzaba weruruka, azaba adahumanye.
14 Ariko nihagira aho abonekwaho n’inyama yanamye azaba ahumanye.
15 Umutambyi ajye asuzuma iyo nyama atangaze ko uwo muntu ahumanye. Iyo habonetse inyama yanamye biba ari ikimenyetso cy’indwara y’uruhu yanduza, umurwayi akaba ahumanye.
16 Icyakora niba iyo nyama isubiranye inkovu igahinduka umweru, umurwayi ajye asanga umutambyi,
17 amusuzume. Umutambyi nasanga inkovu ari umweru, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye.
18 Niba umuntu yararwaye igisebe kigakira,
19 ariko mu nkovu yacyo hakazamo ikibyimba cyeruruka cyangwa urubara, ajye asanga umutambyi,
20 amusuzume. Nasanga ubwo burwayi buri imbere mu mubiri kandi ubwoya bwaho ari umweru, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y’uruhu yanduza yafashe muri iyo nkovu.
21 Ariko nasanga butari imbere mu mubiri kandi bwaroroshye n’ubwoya bwaho atari umweru, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi.
22 Iyo minsi nishira, umutambyi agasanga uburwayi bwariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y’uruhu yanduza.
23 Ariko nasanga butariyongereye izaba ari inkovu isanzwe, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye.
24 Umuntu nashya maze ubushye bukagaragaramo inyama yeruruka cyangwa igajuka,
25 umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga ubwoya bwaho ari umweru, cyangwa ubwo bushye buri imbere mu mubiri, izaba ari indwara y’uruhu yanduza yafashe mu bushye. Umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye kubera iyo ndwara.
26 Ariko umutambyi nasanga nta bwoya bw’umweru burimo n’ubushye butari imbere mu mubiri ahubwo bworoha, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi.
27 Iminsi irindwi nishira, umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga uburwayi bwariyongereye ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y’uruhu yanduza.
28 Ariko ubwo burwayi nibwigumira aho ntibwiyongere ahubwo bukaba butangiye koroha, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Izaba ari inkovu y’ubushye busanzwe.
29 Umugabo cyangwa umugore nafatwa n’indwara y’uruhu ku mutwe cyangwa ku kananwa,
30 umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga uburwayi buri imbere mu mubiri, kandi imisatsi yaho yarahindutse umuhondo kandi igapfuka, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye, azaba arwaye ibihushi. Ni indwara y’uruhu yanduza ifata ku mutwe cyangwa ku kananwa.
31 Ariko umutambyi nasanga ubwo burwayi butari imbere mu mubiri, kandi imisatsi yaho yarahinduye ibara, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi.
32 Iminsi irindwi nishira, umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga ibyo bihushi bitariyongereye, n’imisatsi yaho yarongeye gusa neza kandi ubwo burwayi butagera imbere mu mubiri,
33 uwo muntu ajye yiyogoshesha ariko ahari ibihushi bahihorere, umutambyi yongere amushyire ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi.
34 Iminsi irindwi nishira, umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga ibyo bihushi bitariyongereye kandi ubwo burwayi butagera imbere mu mubiri, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye, ahubwo ko agomba kumesa imyambaro ye gusa.
35 Ariko nyuma yaho ibihushi nibyiyongera,
36 umutambyi ajye amusuzuma, nasanga byariyongereye ntakirirwe asuzuma imisatsi, uwo muntu aba ahumanye.
37 Icyakora umutambyi nasanga ibihushi bitariyongereye, kandi imisatsi yaho yarongeye gusa neza, indwara izaba yarakize, atangaze ko uwo muntu adahumanye.
38 Umugabo cyangwa umugore nagira amahumane yeruruka ku mubiri,
39 umutambyi ajye amusuzuma, nasanga ayo mahumane atarabagirana azaba ari amahumane atanduza, uwo muntu aba adahumanye.
40 Umuntu namera uruhara azaba adahumanye,
41 niruturuka mu masoso na bwo azaba adahumanye,
42 ariko mu ruhara rwo mu masoso cyangwa rwo mu gitwariro nihazamo urubara, ishobora kuba ari indwara y’uruhu yanduza.
43 Umutambyi ajye asuzuma urwo ruhara, nasangamo amashyundu asa n’urubara,
44 izaba ari indwara y’uruhu yanduza, uwo muntu azaba ahumanye. Umutambyi namara kubona ubwo burwayi, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye.
45 Umuntu urwaye indwara y’uruhu yanduza, ajye ashishimura imyambaro ye areke gusokoza imisatsi, yipfuke ku munwa kandi ajye avuga cyane ati: “Ndahumanye! Ndahumanye!”
46 Igihe cyose azaba arwaye iyo ndwara yanduza azaba ahumanye, ajye aba ukwe kwa wenyine inyuma y’inkambi.
Uruhumbu rwo ku myenda
47 Uruhumbu nirutonda ku mwambaro w’ubwoya cyangwa w’ubudodo,
48 cyangwa ku yindi myenda y’ubwoya cyangwa y’ubudodo, cyangwa ku mpu n’ibizikozwemo,
49 kandi rukaba rusa n’icyatsi kibisi cyangwa rutukura, bajye barwereka umutambyi.
50 Namara gusuzuma icyo ruriho, ajye agishyira ukwacyo kihamare iminsi irindwi.
51 Iminsi irindwi nishira agasanga uruhumbu rwarakwiriye kuri icyo kintu, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kukivamo, icyo kintu kizaba gihumanye.
52 Umutambyi ajye agitwika kuko urwo ruhumbu rudashobora kukivamo.
53 Ariko nagisuzuma agasanga uruhumbu rutaragikwiriyemo,
54 ajye ategeka ko bakimesa, hanyuma yongere agishyire ukwacyo kihamare iminsi irindwi.
55 Iyo minsi irindwi nishira umutambyi azongere agisuzume, nasanga nta cyahindutse nubwo uruhumbu rutaba rwiyongereye, icyo kintu kizaba gihumanye kuko kizaba cyononekaye giturutswe imbere cyangwa inyuma, muzagitwike.
56 Ariko umutambyi nasanga uruhumbu rwaragabanutse, azatanyureho umugabane w’aho rwafashe.
57 Nyamara nirwongera gutonda kuri icyo kintu kandi rukiyongera, muzagitwike.
58 Icyakora umutambyi nasuzuma bene icyo kintu agategeka ko bakimesa, maze nyuma y’iminsi irindwi uruhumbu rukaba rutarakigarutsemo, bazongere bakimese kibe gihumanutse.
59 Ayo ni yo mategeko yerekeye uruhumbu rwo ku myambaro y’ubwoya cyangwa y’ubudodo, cyangwa ku yindi myenda y’ubwoya cyangwa y’ubudodo, cyangwa ku mpu n’ibizikozwemo. Ni yo yerekana ibihumanye n’ibidahumanye.