Lev 17

Amabwiriza yerekeye amaraso

1 Uhoraho abwira Musa

2 guha Aroni n’abahungu be, n’abandi Bisiraheli bose aya mabwiriza:

3 Umwisiraheli wese uzabāgira inka cyangwa intama cyangwa ihene mu nkambi cyangwa ahandi,

4 atari mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, ari iyo gutura Uhoraho imbere y’Ihema rye, azaryozwa amaraso y’itungo acibwe mu bwoko bwe.

5 Aho gutambira ibitambo ku gasozi, Abisiraheli bajye bashyīra umutambyi amatungo yabo mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, ayatambire Uhoraho ho ibitambo by’umusangiro.

6 Umutambyi aminjagire amaraso ku rutambiro rw’Uhoraho mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro, kandi atwike urugimbu impumuro yarwo ishimishe Uhoraho.

7 Bityo Abisiraheli ntibazongera guhemukira Uhoraho baramya ibigirwamana by’ihene, babitambira ibitambo. Bajye bahora bakurikiza ayo mabwiriza, bo n’abazabakomokaho.

8 Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n’umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose,

9 atakijyanye mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro ngo agiture Uhoraho, azacibwe mu Bisiraheli.

10 Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo unywa amaraso cyangwa urya inyama zirimo amaraso, Uhoraho azamuhana amuce mu Bisiraheli.

11 Uhoraho yategetse ko amaraso aminjagirwa ku rutambiro kugira ngo abahongerere, kuko amaraso agendana n’ubugingo, ni na yo agomba kubuhongerera.

12 Ni cyo cyatumye Uhoraho abuza Abisiraheli n’abanyamahanga batuye muri bo, kurya inyama zirimo amaraso.

13 Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo, nahīga agafata inyamaswa cyangwa inyoni bemererwa kurya, ajye avushiriza amaraso yayo hasi ayarenzeho igitaka.

14 Koko rero ubugingo bw’ikiremwa cyose bugendana n’amaraso yacyo, ni cyo cyatumye Uhoraho ababuza kurya inyama zirimo amaraso. Uzayarya wese azacibwe mu Bisiraheli.

15 Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nasanga itungo cyangwa inyamaswa yipfushije, cyangwa yatanyaguwe n’inyamaswa akarya ku nyama zayo, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

16 Natamesa imyambaro ye kandi ntiyiyuhagire, azaba akwiriye kubihanirwa.