Amategeko yerekeye kuryamana no gushyingiranwa
1 Uhoraho ategeka Musa
2 kubwira Abisiraheli ati: “Ndi Uhoraho Imana yanyu.
3 Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Misiri mwahozemo bakora, cyangwa nk’ibikorerwa muri Kanāni aho ngiye kubajyana, kandi ntimugakurikize imico yabo.
4 Mujye mukurikiza amabwiriza yanjye kandi mwumvire amategeko yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
5 Mujye mwitondera amabwiriza n’amategeko yanjye, kuko ari byo bibeshaho ubikurikiza. Ndi Uhoraho.
6 “Ntihakagire uryamana n’uwo bafitanye isano ya bugufi. Ndi Uhoraho.
7 Ntukaryamane na nyoko, kuko byakoza isoni so na nyoko.
8 Ntukaryamane na muka so, kuko byakoza so isoni.
9 Ntukaryamane na mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, yaba yaravutse iwanyu cyangwa ahandi.
10 Ntukaryamane n’umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa w’umukobwa wawe, byaba ari ukwikoza isoni.
11 Ntukaryamane na mushiki wawe muka so yabyaranye na so.
12 Ntukaryamane na nyogosenge, kuko ari mushiki wa so.
13 Ntukaryamane na nyoko wanyu, kuko ava inda imwe na nyoko.
14 Ntukaryamane na muka so wanyu, kuko ari nka nyoko, byakoza so wanyu isoni.
15 Ntukaryamane n’umukazana wawe, kuko ari umugore w’umuhungu wawe.
16 Ntukaryamane n’umugore wanyu, kuko byakoza umuvandimwe wawe isoni.
17 Nuryamana n’umugore, ntukaryamane n’umukobwa we cyangwa n’abuzukuru be. Ni ubushizi bw’isoni kuko bafitanye isano ya bugufi.
18 Igihe umugore wawe akiriho ntukarongore umuvandimwe we, kuko byabatera ishyari.
19 “Ntukaryamane n’umugore uri mu mihango y’abakobwa.
20 Ntugasambane n’umugore w’undi, kuko byabahumanya.
21 Ntugatambire ikigirwamana Moleki abana bawe, byansuzuguza. Ndi Uhoraho Imana yawe.
22 Ntukaryamane n’umugabo mugenzi wawe, kuko kizira.
23 Ntihakagire umugabo cyangwa umugore wihumanyisha kuryamana n’itungo, kuko kizira.
24 “Ntimukagire na kimwe muri ibyo byose mwihumanyisha, kuko Abanyakanāni nzirukana bakabahunga ari byo byabahumanyije.
25 Byatumye igihugu cyabo gihumana, nzabibahanira bakivemo.
26 Nuko mujye mwitondera amabwiriza n’amategeko nabahaye, mwirinde ibyo bizira byose, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe.
27 Icyo gihugu cyarahumanye kubera ibizira Abanyakanāni bakoze.
28 Namwe muzirinde kugihumanya mutazakivamo nka bo,
29 kuko umuntu wese uzakora ikintu na kimwe muri ibyo bizira, azacibwa mu Bisiraheli.
30 Mujye mukora ibyo nshaka, mwirinde imico mibi y’abari batuye muri icyo gihugu, kugira ngo mutazayihumanyisha. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”