Lev 2

Amaturo y’ibinyampeke

1 Umuntu natura Uhoraho ituro ry’ifu y’ibinyampeke, ajye afata ifu nziza ayisukeho amavuta y’iminzenze, ashyireho n’umubavu.

2 Azarizanire abatambyi bene Aroni. Umwe muri bo akureho wa mubavu wose, afate n’urushyi rwa ya fu yavanze n’amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy’uko byose byatuwe Uhoraho. Ni ituro ritwikwa, impumuro yaryo igashimisha Uhoraho.

3 Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n’abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho.

4 Niba ari ituro ry’imigati yokejwe mu ifuru, ijye ikorwa mu ifu nziza ariko he kujyamo umusemburo. Ijye iba imigati ikozwe mu ifu ifunyangishijwe amavuta, cyangwa ibisuguti bikozwe mu ifu yonyine bigasigwaho amavuta.

5 Niba ari ituro ry’utugati dukaranze ku ipanu igaramye, tujye tuba dukozwe mu ifu nziza ifunyangishijwe amavuta, ariko he kujyamo umusemburo.

6 Iyo migati imanyagurwemo ibice maze bisukweho amavuta, ibe ari ituro ry’ibinyampeke.

7 Niba ari ituro ry’utugati dukaranze ku ipanu ifukuye, na two tujye tuba dukozwe mu ifu nziza ifunyangishijwe amavuta.

8 Bene ayo maturo y’ibinyampeke bajye bayazanira Uhoraho, bayashyikirize umutambyi ayajyane ku rutambiro.

9 Nuko afateho igice kibe ikimenyetso cy’uko byose byatuwe Uhoraho, agitwikire ku rutambiro kibe ituro ritwikwa rifite impumuro ishimisha Uhoraho.

10 Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n’abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho.

11 Ntimugature Uhoraho ituro ry’ibinyampeke ririmo umusemburo. Amaturo atwikwa ntagomba kubamo umusemburo cyangwa ubuki.

12 Mushobora kubimutura ho ituro ry’umuganura, ariko ntibigatwikirwe ku rutambiro mugira ngo impumuro yabyo iramushimisha.

13 Ituro ryose ry’ibinyampeke mutura mujye murishyiramo umunyu, ntimukibagirwe kuwushyiramo kuko ushushanya Isezerano Imana yanyu yagiranye namwe. Amaturo yose y’ibinyampeke mujye muyaturana umunyu.

14 Niba ari ituro ry’umuganura mutura Uhoraho, mujye mukaranga amahundo ku muriro hanyuma musekuremo igiheri.

15 Mujye musukaho amavuta kandi mushyireho n’umubavu, ribe ari ituro ry’ibinyampeke.

16 Umutambyi ajye atwika uwo mubavu wose n’igice cy’impeke kivanze n’amavuta, bibe ikimenyetso cy’uko byose byatuwe Uhoraho, ribe ari ituro ritwikwa.