Ibihano by’abakoze ibizira
1 Uhoraho ategeka Musa
2 kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.
3 Uko ni ko nzamuhana muce mu Bisiraheli, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, agahumanya Ihema ryanjye kandi agatukisha izina ryanjye riziranenge.
4 Nyamara abaturage nibabyirengagiza bakanga kumwica,
5 jyewe ubwanjye sinzabura kumuhana we n’umuryango we. Nzabaca mu Bisiraheli hamwe n’abandi bose banyimūye bakayoboka Moleki.
6 “Nzahana n’umuntu wese ugisha inama abaterekēra abazimu cyangwa abashitsi, muce mu bwoko bwe.
7 Munyiyegurire mube abaziranenge, kuko ndi Uhoraho Imana yanyu.
8 Mwitondere amabwiriza yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho wabitoranyirije.
9 “Umuntu navuma se cyangwa nyina azicwe, ni we uzaba arwihamagariye.
10 “Umuntu nasambana n’umugore w’undi, bombi bazicwe.
11 Umuntu naryamana na muka se azaba akojeje se isoni, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.
12 Umuntu naryamana n’umukazana we bazaba bakoze ibidakwiye, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.
13 Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.
14 Umuntu narongora umukobwa na nyina bizaba ari ubushizi bw’isoni, we n’umugore we na nyirabukwe bazatwikwe, kugira ngo muce ubushizi bw’isoni.
15 Umugabo naryamana n’itungo azicwe, n’iryo tungo ryicwe.
16 Umugore na we naryamana n’itungo iryo ari ryo ryose azicwe, n’iryo tungo ryicwe, azaba arwihamagariye.
17 “Umuntu narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, bazaba bitesheje agaciro, bakwiriye kubihanirwa. Bazacibwe mu bwoko bwabo ku mugaragaro.
18 Umuntu naryamana n’umugore uri mu mihango y’abakobwa, bombi bazacibwe mu bwoko bwabo.
19 Umuntu naryamana na nyina wabo cyangwa nyirasenge, bombi bakwiriye kubihanirwa, kuko bazaba bikojeje isoni kandi bafitanye isano ya bugufi.
20 Umuntu naryamana na muka se wabo azaba akojeje isoni se wabo, abasambanyi bombi bakwiriye kubihanirwa. Bazapfa batabyaranye.
21 Umuntu naryamana n’umugore wabo azaba akojeje isoni umuvandimwe we, abasambanyi bombi bazaba bihumanyije. Bazapfa batabyaranye.
22 “Mujye mwitondera amabwiriza n’amategeko nabahaye kandi muyakurikize, kugira ngo mutazacibwa mu gihugu ngiye kubatuzamo.
23 Ntimugakurikize imigenzereze y’abagituye, nzakibirukanamo kuko bakoze ibizira bigatuma mbazinukwa.
24 Ariko mwebwe nabasezeranyije kuzabaha ubutaka bwabo, mukabwigarurira bukaba gakondo yanyu. Ni igihugu gitemba amata n’ubuki. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabatandukanyije n’andi mahanga.
25 Ni yo mpamvu mugomba kujya mutandukanya ibihumanya n’ibidahumanya mu matungo no mu nyamaswa, no mu biguruka no mu bikurura inda hasi, kugira ngo mutazabyihumanyisha. Ni cyo cyatumye mbamenyesha ibihumanye.
26 Muzabe abanjye, mube abaziranenge kuko nanjye Uhoraho ndi umuziranenge, ni cyo cyatumye mbatandukanya n’andi mahanga.
27 “Umugabo cyangwa umugore uterekēra abazimu cyangwa ushika, azicishwe amabuye, azaba arwihamagariye.”