Amabwiriza yerekeye abatambyi
1 Uhoraho ategeka Musa kubwira abatambyi bene Aroni ati: “Umutambyi napfusha mwene wabo ntagakore ku ntumbi cyangwa ku wayikozeho, byamuhumanya.
2 Ariko yemerewe kwihumanya atyo yapfushije se cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa mukuru we cyangwa murumuna we,
3 cyangwa mushiki we babana utarashyingirwa.
4 Umutambyi ni umutware w’umuryango we, akwiye kwirinda kwihumanya.
5 “Abatambyi ntibakimoze cyangwa ngo biyogosheshe ubwanwa bwo ku matama, cyangwa ngo bicishe indasago.
6 Be kunsuzuguza jye Uhoraho Imana yabo, ahubwo bajye baba abaziranenge. Ni bo bampereza ibyokurya ari yo maturo atwikwa, bagomba kuba abaziranenge.
7 Umutambyi ntakarongore indaya cyangwa umukobwa utari isugi cyangwa umugore wasenzwe, kuko agomba kuba umuziranenge.
8 Rubanda rujye rwubaha umutambyi kuko ari we umpereza ibyokurya, rumufate nk’umuziranenge kuko jyewe Uhoraho witoranyirije Abisiraheli ndi umuziranenge.
9 Umukobwa w’umutambyi niyiyandarika akigira indaya, azaba akojeje se isoni, bajye bamutwika.
10 “Naho Umutambyi mukuru wanyeguriwe asutswe amavuta ku mutwe, akambikwa imyambaro yamugenewe, napfusha ntagashishimure imyambaro ye cyangwa ngo areke gusokoza imisatsi,
11 ntakihumanyishe intumbi yose nubwo yaba iya se cyangwa iya nyina.
12 Ntagahagarike imirimo yo mu Ihema ryanjye cyangwa ngo arihumanye, kuko yasutsweho amavuta kugira ngo anyegurirwe. Ndi Uhoraho Imana ye.
13 Umutambyi mukuru azarongore umukobwa w’isugi,
14 ntakarongore umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, cyangwa uwiyandaritse akigira indaya. Ahubwo azarongore umukobwa w’isugi wo mu muryango w’abatambyi,
15 kugira ngo umwana azabyara atazagira amakemwa. Ndi Uhoraho witoranyiriza Umutambyi mukuru.”
16 Uhoraho ategeka Musa
17 kubwira Aroni ati: “Mu bazagukomokaho ntihakagire umuntu ufite ubusembwa uza kumpereza ibyokurya,
18 yaba impumyi cyangwa ikirema, yaba afite izuru ryahombanye cyangwa ingingo zisumbana,
19 yaba yaramugaye ikirenge cyangwa ikiganza,
20 yaba ahetse inyonjo cyangwa ari igikuri, yaba afite ubusembwa mu jisho, cyangwa arwaye indwara yose y’uruhu, cyangwa yaramenetse ibisabo by’ubugabo.
21 None rero Aroni, abazagukomokaho bazarangwaho bene ubwo busembwa, ntibazigere bakora imirimo y’ubutambyi ngo bampereze ibyokurya, ari yo maturo atwikwa.
22 Bashobora kurya kuri ayo maturo nubwo yanyeguriwe rwose,
23 ariko ntibakinjire mu Ihema cyangwa ngo begere urutambiro kuko bafite ubusembwa. Ntibagomba guhumanya ibyanyeguriwe. Ndi Uhoraho witoranyiriza abatambyi.”
24 Nguko uko Musa yabwiye Aroni n’abahungu be, n’Abisiraheli bose.