Imigisha izahabwa abumvira Uhoraho
1 Uhoraho akomeza kubwira Abisiraheli ati: “Ntimukiremere ibigirwamana cyangwa amashusho asengwa, ntimugashinge mu gihugu cyanyu inkingi z’amabuye cyangwa amabuye abajweho amashusho kugira ngo muyasenge. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
2 Mujye mwizihiza isabato kandi mwubahirize Ihema ryanjye. Ndi Uhoraho.
3 “Nimwumvira amategeko yanjye mukitondera amabwiriza yanjye mukayakurikiza,
4 nzabaha imvura mu bihe byayo, ubutaka buzarumbuka n’ibiti byanyu bizera imbuto.
5 Muzasarura byinshi ku buryo isarura ry’ingano rizageza mu isarura ry’imizabibu, iryo sarura na ryo rikageza mu ibiba. Muzarya muhāge kandi muture mu gihugu cyanyu mu mutekano.
6 Igihugu cyanyu nzagiha amahoro maze muryame nta cyo mwikanga. Nzamenesha inyamaswa z’inkazi, kandi nta n’uzongera kubarwanya.
7 Muzirukana abanzi banyu mubicishe inkota.
8 Nubwo mwaba batanu gusa muzirukana ijana, naho mwaba ijana mwirukane ibihumbi icumi maze mubicishe inkota.
9 Nzabaha umugisha mwororoke mugwire, nkomeze Isezerano nagiranye namwe.
10 Muzaba mutararangiza ibyo mwahunitse igihe muzongera gusarura, ndetse muzabisohora kugira ngo mubone aho muhunika ibishya.
11 Nzatura hagati muri mwe kandi sinzabatererana.
12 Nzagendana namwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye.
13 Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, kugira ngo mwe gukomeza kuba inkoreragahato. Nabavanye mu buja none mufite amahoro asesuye.
Ibihano bizahanishwa abatumvira Uhoraho
14 “Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mabwiriza yose, nzabahana.
15 Nimwanga amateka natanze mugasuzugura ibyemezo nafashe, kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye yose, bigatuma mwica Isezerano nagiranye namwe,
16 muzabihanirwa. Nzabateza ubwoba no kuzongwa n’indwara z’umuriro, zizabatera ubuhumyi kandi zikabaca intege. Muzabiba ariko nta cyo bizabamarira, kuko abanzi banyu bazarya ibyo mwaruhiye.
17 Nzabatererana maze abanzi banyu babigarurire babategeke, ndetse muhunge nta wubirukanye.
18 “Ibyo nibidatuma munyumvira, icyo gihano nzagikuba karindwi kubera ibyaha byanyu.
19 Nzabacisha bugufi mbamaremo agasuzuguro. Nzabima imvura maze ubutaka bukakare bumere nk’urutare.
20 Muzavunikira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazongera kwera, n’ibiti byanyu ntibyongere kwera imbuto.
21 “Nimukomeza kwigira nk’abanzi ntimunyumvire, igihano cyanyu nzagikuba karindwi kubera ibyaha byanyu.
22 Nzabateza inyamaswa z’inkazi zice abana banyu zirimbure n’amatungo yanyu, namwe zibatsembe ku buryo amayira yanyu azabura abayanyuramo.
23 “Ibyo nibidatuma mwihana mugakomeza kwigira nk’abanzi,
24 nanjye nzababera nk’umwanzi, igihano cyanyu ngikube karindwi kubera ibyaha byanyu.
25 Nzabateza intambara kubera ko mwishe Isezerano nagiranye namwe, nimuhungira mu mijyi nzabateza icyorezo maze abazaba babagose babigarurire.
26 Nzatuma mubura ibyokurya ku buryo abagore icumi bazajya bateka mu ifuru imwe gusa, maze ibyo babagaburiye bye kubahāza.
27 “Ibyo nibidatuma munyumvira mugakomeza kwigira nk’abanzi,
28 nanjye nzabarakarira nk’umwanzi, igihano cyanyu ngikube karindwi kubera ibyaha byanyu.
29 Inzara izatuma murya abana banyu.
30 Aho muzasengera ibigirwamana nzahasenya, menagure n’inkingi z’amabuye muzaba mweguriye izuba. Nzarunda intumbi zanyu hejuru y’ibimene by’ibigirwamana muzasenga, nzabatererana.
31 Nzarimbura imijyi yanyu, n’ingoro muzasengeramo nzihindure amatongo. Sinzaba ngishimishwa n’impumuro y’amaturo yanyu atwikwa.
32 Igihugu cyanyu nzagisenya, ku buryo abanzi bazacyigarurira bazumirwa.
33 Nzabateza intambara maze mbatatanyirize mu mahanga. Igihugu cyanyu kizahinduka itongo n’imijyi yanyu isenywe.
34 “Muzajyanwa ho iminyago mu gihugu cy’abanzi banyu, maze igihugu cyanyu kitigeze kirazwa kiruhuke.
35 Igihe cyose kizaba kidatuwemo kizarara, kibone ikiruhuko kitigeze kibona mukigituyemo.
36 “Abazacika ku icumu muri mwe bazaba bari mu bihugu by’abanzi, nzabateza ubwoba ku buryo nibumva n’ikibabi kigushijwe n’umuyaga bazikanga. Bazahunga nk’abakurikiwe n’igitero bagwe nta wubirukanye.
37 Bazagwirirana nk’abahunze igitero nta wubakurikiye. Ntibazashobora guhangana n’abanzi babo.
38 Bazapfira mu mahanga, aho bazaba bajyanywe ho iminyago n’abanzi babo.
39 Abazacika ku icumu muri mwe, bazamererwa nabi kubera ibicumuro byabo n’ibya ba sekuruza.
Uhoraho ntazica Isezerano yagiranye n’Abisiraheli
40 “Ariko igihe kizagera bemere ko bo na ba sekuruza bacumuye, kandi ko banyigometseho bakigira nk’abanzi,
41 ari na cyo cyatumye nanjye mbabera nk’umwanzi ngatuma bajyanwa ho iminyago. Icyo gihe bazareka kwinangira bicishe bugufi, maze bemere guhanirwa ibicumuro byabo.
42 Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n’igihugu cyabo.
43 Igihe cyose bazaba batari muri icyo gihugu kizarara, kandi bazemera guhanirwa ko banze kumvira amategeko n’amabwiriza yanjye.
44 Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy’abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.
45 Nzazirikana Isezerano nagiranye na ba sekuruza nakuye mu Misiri amahanga abibona, kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.”
46 Ngayo amategeko n’amateka n’amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayashyikirize Abisiraheli.