Lev 7

Ibitambo byo kwiyunga n’Uhoraho

1 Dore amategeko yerekeye igitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho: ni igitambo cyamweguriwe rwose.

2 Bajye bicira isekurume y’intama aho bicira amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro, maze umutambyi aminjagire amaraso yayo ku mpande z’urutambiro.

3-4 Nyir’iyo sekurume ajye akuraho urugimbu rwayo rwose, n’umurizo n’urugimbu rwo ku nyama zo mu nda, n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo rwose n’ityazo ry’umwijima, abiture Uhoraho.

5 Nuko umutambyi abitwikire byose ku rutambiro, bibe ituro ritwikwa. Icyo ni cyo gitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho

6 cyamweguriwe rwose. Abatambyi n’abahungu babo ni bo bonyine bashobora kurya ku nyama zisigaye, kandi bakazirira mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro.

7 Zijye ziba iz’uwatambye icyo gitambo cyo kwiyunga n’Uhoraho, nk’uko bigenda ku bitambo byo guhongerera ibyaha.

8 Umuntu natura itungo ho igitambo gikongorwa n’umuriro, umutambyi wagitambye ni we uzajyana uruhu rwaryo.

9 Amaturo y’ibinyampeke yokejwe mu ifuru cyangwa akaranze, ni ay’umutambyi wayamurikiye Uhoraho.

10 Naho amaturo y’ibinyampeke adatetse, yaba avanze n’amavuta cyangwa ari yonyine, abatambyi bose bajye bayagabana.

Ibitambo by’umusangiro

11 Dore amategeko yerekeye ibitambo by’umusangirobiturwa Uhoraho:

12 niba ari igitambo cyo gushimira Uhoraho, nyiracyo akizanane n’imigati idasembuye irimo amavuta, n’ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n’utugati dukozwe mu ifu nziza ivanze n’amavuta,

13 yongereho n’imigati isembuye.

14 Afate umugati umwe umwe kuri buri bwoko, iyo migati ayiture Uhoraho, ibe umugabane w’umutambyi watambye igitambo cy’umusangiro.

15 Inyama z’igitambo cy’umusangiro cyo gushimira Uhoraho zijye ziribwa uwo munsi, ntizikarāre.

16 Niba icyo gitambo cy’umusangiro ari icyo guhigura umuhigo cyangwa icy’ubushake, bajye barya inyama zacyo umunsi cyatambweho nizirara bazirye bukeye,

17 ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho, bajye bazitwika.

18 Nibazirya nyuma y’iyo minsi ibiri, Uhoraho ntazemera icyo gitambo, n’uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese aba akwiriye kubihanirwa.

19 Inyama zakoze ku gihumanye cyose ntizikaribwe, ahubwo zijye zitwikwa. Umuntu urya ku nyama z’igitambo cy’umusangiro agomba kuba adahumanye.

20 Nihagira umuntu uhumanye uziryaho ajye acibwa mu bwoko bwe.

21 Uzaziryaho yakoze ku muntu uhumanye cyangwa inyamaswa ihumanye cyangwa ku kintu cyose kizira, ajye acibwa mu bwoko bwe.

22 Uhoraho akomeza kubwira Musa

23 guha Abisiraheli aya mabwiriza ati: “Ntimukarye urugimbu urwo ari rwo rwose, rwaba urw’inka cyangwa urw’intama cyangwa urw’ihene.

24 Urugimbu rw’itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa ntimukarurye, ariko mushobora kurukoresha ibindi.

25 Umuntu uzarya ku rugimbu rw’itungo ry’igitambo gitwikwa yatuye Uhoraho, ajye acibwa mu bwoko bwe.

26 “Aho mwaba muri hose ntimukarye amaraso, yaba ay’ibiguruka cyangwa ay’inyamaswa cyangwa ay’amatungo.

27 Umuntu wese uzarya amaraso ajye acibwa mu bwoko bwe.”

28 Uhoraho akomeza kubwira Musa

29 guha Abisiraheli aya mabwiriza:

umuntu uzanye itungo ry’igitambo cy’umusangiro ajye atura Uhoraho umugabane umugenewe.

30 Ajye yizanira urugimbu n’inkoro, bibe ituro ritwikwa ry’Uhoraho. Inkoro ayimumurikire

31 ihabwe Aroni n’abamukomokaho, naho urugimbu umutambyi arutwikire ku rutambiro.

32 Itako ry’iburyo ry’itungo ry’igitambo cy’umusangiro, na ryo rizahabwe umutambyi

33 waminjagiye amaraso agatwika urugimbu rw’icyo gitambo. Iryo tako ni umugabane w’uwo mutambyi.

34 Uhoraho yatse Abisiraheli iyo nkoro n’iryo tako byo ku gitambo cy’umusangiro, abigenera Aroni n’abamukomokaho kugira ngo bibe umugabane wabo uko ibihe bihaye ibindi.

35 Uwo mugabane w’amaturo atwikwa y’Uhoraho wahawe Aroni n’abahungu be, uhereye umunsi beguriwe Uhoraho kugira ngo babe abatambyi.

36 Uwo munsi Uhoraho yategetse Abisiraheli gutanga uwo mugabane, kugira ngo ube uwa Aroni n’abamukomokaho uko ibihe bihaye ibindi.

37 Ayo ni yo mategeko yerekeye ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ibinyampeke, n’ibitambo byo guhongerera ibyaha, n’ibyo kwiyunga n’Uhoraho, n’iby’umuhango wo kwegurira abatambyi Uhoraho, n’iby’umusangiro.

38 Uhoraho yahereye Musa ayo mategeko ku musozi wa Sinayi, anategekera Abisiraheli mu butayu bwa Sinayi kujya batura ayo maturo.