Aroni n’abahungu be begurirwa Uhoraho
1 Uhoraho abwira Musa ati:
2 “Zana Aroni n’abahungu be, n’imyambaro y’abatambyi n’amavuta yo gusīga, n’ikimasa cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha n’amasekurume y’intama abiri, n’inkōko y’imigati idasembuye,
3 uhamagaze Abisiraheli bose bateranire imbere y’Ihema ry’ibonaniro.”
4 Musa akora ibyo Uhoraho yamutegetse. Nuko Abisiraheli bateranira imbere y’Ihema ry’ibonaniro,
5 Musa arababwira ati: “Ngiye gukora ibyo Uhoraho yantegetse.”
6 Musa ahamagara Aroni n’abahungu be arabuhagira,
7 yambika Aroni ikanzu ndende amukenyeza umukandara, amwambika n’ikanzu ngufi n’igishura amukenyeza n’umukandara wacyo,
8 amwambika Agafuka ko mu gituza agashyiramo ibikoresho byitwa Urimu na Tumimu,
9 amwambika n’ingofero ayifungaho agasate k’izahabuku ruhanga, kanditsweho “Uweguriwe Uhoraho” nk’uko yabitegetswe.
10 Musa afata amavuta ayasīga Ihema n’ibiririmo byose, kugira ngo abyegurire Uhoraho.
11 Ayaminjagira ku rutambiro incuro ndwi, hanyuma ayasīga urutambiro n’ibikoresho byarwo byose, n’igikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo abyegurire Uhoraho.
12 Afata kuri ayo mavuta ayasuka ku mutwe wa Aroni, amwegurira Uhoraho.
13 Abahungu ba Aroni na bo Musa abigiza imbere abambika amakanzu, abakenyeza imikandara abambika n’ingofero, nk’uko Uhoraho yabimutegetse.
14 Azana ikimasa cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha, Aroni n’abahungu be bakirambika ibiganza ku mutwe.
15 Musa aracyica afata ku maraso yacyo, ayasīgisha urutoki ku mahembey’urutambiro kugira ngo aruhumanure, asigaye ayasuka ku gice cyo hasi cy’urutambiro kugira ngo arwegurire Uhoraho kandi arutunganye.
16 Musa afata urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n’ityazo ry’umwijima n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo, maze abitwikira ku rutambiro.
17 Izindi nyama z’ikimasa n’uruhu n’amayezi abitwikira inyuma y’inkambi, nk’uko Uhoraho yabimutegetse.
18 Azana isekurume y’intama y’igitambo gikongorwa n’umuriro, Aroni n’abahungu be bayirambika ibiganza ku mutwe.
19 Musa arayica maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande z’urutambiro.
20-21 Arayibaga yoza inyama zo mu nda n’amaguru, abitwikana n’igihanga n’izindi nyama n’urugimbu, atwikira isekurume yose y’igitambo gikongorwa n’umuriro ku rutambiro, kugira ngo ibe ituro ritwikwa ry’Uhoraho, impumuro yaryo imushimishe nk’uko yabitegetse Musa.
22 Azana n’isekurume y’igitambo cyo kwegurira abatambyi Uhoraho, Aroni n’abahungu be bayirambika ibiganza ku mutwe.
23 Musa arayica afata ku maraso yayo, ayasīga ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni no ku gikumwe cy’iburyo cy’ikiganza cye n’icy’ikirenge.
24 Musa abigenza atyo no ku bahungu ba Aroni, amaraso asigaye ayaminjagira ku rutambiro.
25 Afata urugimbu rw’iyo sekurume y’intama n’umurizo wayo, n’urugimbu rwose rw’inyama zo mu nda n’ityazo ry’umwijima, n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo n’itako ry’iburyo,
26 agerekaho n’umugati udasembuye n’akagati gatekesheje amavuta, n’igisuguti akuye kuri ya nkōko y’imigati idasembuye iri imbere y’Uhoraho.
27 Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu by’abahungu be, maze babimurikire Uhoraho.
28 Hanyuma babisubiza Musa, abitwikira ku rutambiro hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro. Ngicyo igitambo cyo kubegurira Uhoraho n’ituro ritwikwa, impumuro yaryo ikamushimisha.
29 Musa afata inkoro y’isekurume y’igitambo cyo kwegurira abatambyi Uhoraho, arayimumurikira. Uwo ni wo mugabane wa Musa nk’uko Uhoraho yabimutegetse.
30 Musa afata ku mavuta yo gusīga no ku maraso yari ku rutambiro, ayamisha kuri Aroni no ku myambaro ye no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo begurirwa Uhoraho kimwe n’imyambaro yabo.
31 Musa abwira Aroni n’abahungu be ati: “Mutekere izi nyama zisigaye z’isekurume ya kabiri imbere y’Ihema ry’ibonaniro, mube ari na ho muzirira hamwe n’imigati yasigaye ku nkōko, nk’uko nabibategetse.
32 Nihagira inyama cyangwa imigati bisigara muzabitwike.
33 Muzamare iminsi irindwi imbere y’Ihema ry’ibonaniro, kugeza ubwo igihe cyanyu cyo kwiyegurira Uhoraho kizarangirira, kuko uwo muhango uzamara iminsi irindwi.
34 Ibyo tumaze gukora byategetswe n’Uhoraho kugira ngo mubabarirwe ibyaha.
35 None muzagume hano imbere y’Ihema ry’ibonaniro amanywa n’ijoro, mumare iminsi irindwi. Mujye mukora ibyo Uhoraho ashaka kugira ngo mudapfa. Uko ni ko Uhoraho yantegetse.”
36 Nuko Aroni n’abahungu be bakurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.