Aroni n’abahungu be batangira umurimo
1 Ya minsi irindwi ishize, Musa ahamagaza Aroni n’abahungu be hamwe n’abakuru b’Abisiraheli.
2 Abwira Aroni ati: “Shaka ikimasa kidafite inenge cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’isekurume y’intama idafite inenge y’igitambo gikongorwa n’umuriro, ubizane imbere y’Ihema ry’Uhoraho.
3 Hanyuma ubwire Abisiraheli uti: ‘Nimuzane isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama bitarengeje umwaka kandi bidafite inenge, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro.
4 Muzane n’inka n’isekurume y’intama by’igitambo cy’umusangiro, n’amaturo y’ibinyampeke avanze n’amavuta, kuko uyu munsi Uhoraho ari bubabonekere.’ ”
5 Nuko bajyana imbere y’Ihema ry’ibonaniro ibyo Musa yari yabategetse, maze Abisiraheli bose barahateranira.
6 Musa arababwira ati: “Ngibyo ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo mubone ikuzo rye.”
7 Musa abwira Aroni ati: “Egera urutambiro utambe igitambo cyawe cyo guhongerera ibyaha n’igikongorwa n’umuriro, kugira ngo wowe n’Abisiraheli mubabarirwe, hanyuma uture Uhoraho amaturo yabo nk’uko yabitegetse, kugira ngo bababarirwe.”
8 Aroni yegera urutambiro yica ikimasa cy’igitambo cyo guhongerera ibyaha bye.
9 Abahungu be bamuzanira amaraso yacyo, akozamo urutoki ayasīga ku mahembe y’urutambiro, asigaye ayasuka ku gice cyo hasi cy’urutambiro.
10 Nuko urugimbu n’impyiko n’ityazo ry’umwijima by’icyo kimasa, abitwikira ku rutambiro nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa,
11 izindi nyama n’uruhu abitwikira inyuma y’inkambi.
12 Hanyuma yica isekurume y’intama y’igitambo cye gikongorwa n’umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z’urutambiro.
13 Bamuzanira inyama n’igihanga abitwikira ku rutambiro,
14 yoza inyama zo mu nda n’amaguru, abigerekaho birakongoka.
15 Nuko azana amaturo y’Abisiraheli. Afata isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo, arayica ayitamba nka cya kimasa.
16 Afata na cya kimasa cya kabiri na wa mwana w’intama, abitamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro akurikije amategeko.
17 Azana na ya maturo y’ibinyampeke afataho ayuzuye urushyi, ayatwikira ku rutambiro hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro cya mu gitondo.
18 Yica inka n’isekurume y’intama abantu batanze ho igitambo cy’umusangiro, abahungu be bamuzanira amaraso yazo ayaminjagira ku mpande z’urutambiro.
19 Bamuzanira n’urugimbu rwazo. Urugimbu rw’inyama zo mu nda n’impyiko zazo, n’ityazo ry’umwijima n’umurizo w’iyo sekurume
20 babishyira hejuru y’inkoro zazo, Aroni afata urwo rugimbu arutwikira ku rutambiro.
21 Naho izo nkoro n’amatako y’iburyo, maze babimurikire Uhoraho nk’uko Musa yabimutegetse.
22 Aroni amaze gutamba ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibikongorwa n’iby’umusangiro, arambura amaboko asabira abantu umugisha, arangije ava ku rutambiro.
23 Musa na Aroni binjira mu Ihema ry’ibonaniro, basohotsemo basabira abantu umugisha. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ribonekera abantu bose.
24 Muri ako kanya Uhoraho yohereza umuriro ku rutambiro, utwika ibitambo bikongorwa n’umuriro hamwe na rwa rugimbu. Abisiraheli bose babibonye basakuza bishimye, bikubita hasi bubamye.