Mal 3

1 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Dore ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Bidatinze Nyagasani mushaka azasesekara mu Ngoro ye, kandi intumwa mwifuza ngiyo iraje, ibazaniye Isezerano.”

2 Ni nde uzarokoka ku munsi azaza? Cyangwa se ni nde uzahangara kumuhagarara imbere ubwo azaba aje? Kuko ameze nk’isabune y’umumeshi ikuraho umwanda, cyangwa nk’umuriro w’umucuzi ushongesha ubutare kugira ngo ubutunganye.

3 Azamera nk’ushongesha ifeza ayitunganya. Koko rero nk’uko umucuzi ashongesha ifeza n’izahabu abitunganya, ni ko Nyagasani azaboneza abakomoka kuri Levi. Bityo babone gutura Uhoraho amaturo aboneye.

4 Ubwo ni bwo Uhoraho azishimira amaturo y’abaturage b’igihugu cy’u Buyuda, n’ay’abo mu murwa wacyo wa Yeruzalemu, nk’uko yayishimiraga mbere mu bihe bya kera.

5 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nzaza muri mwe mbacire imanza. Nzihutira gushinja abanyabugenge n’abasambanyi, n’abarahira ibinyoma n’abima abakozi babo ibihembo byabo, n’abarenganya abapfakazi n’impfubyi kandi bakagirira nabi abanyamahanga batuye muri mwe. Abatanyubaha bose nzabashinja.”

Kugarukira Uhoraho

6 Uhoraho aravuze ati: “Jyewe Uhoraho simpinduka, kandi namwe ntimwahindutse ngo mureke kuriganya nka sogokuruza wanyu Yakobo.

7 Kimwe na ba sokuruza mwateshutse amabwiriza yanjye ntimwayakurikiza.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire nanjye nzabagarukira. Nyamara murambaza muti: ‘Twakugarukira dute?’ ”

8 Na we ati: “Ese koko umuntu yakwima Imana ibyayo? Nyamara mwebwe mwarabinyimye. Ariko murambaza muti: ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye kimwe cya cumin’amaturo.

9 Nuko rero mwebwe Abisiraheli mwese, umuvumo uzabokama kuko mwanyimye ibyanjye.”

10 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngaho nimuzane kimwe cya cumi gishyitse, mugishyire mu bubiko bw’Ingoro yanjye kugira ngo ibemo ibyokurya. Ngaho nimubikore murebe ko ntazagomorora imigomero y’ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi cyane.

11 Nzabuza inzige kwangiza imyaka yanyu, kandi imizabibu yanyu ntizongera kurumba.

12 Amahanga yose azabita abanyehirwe, kuko igihugu cyanyu kizaba kiguwe neza rwose.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo

13 Uhoraho aravuze ati: “Mwaranyivovoteye. Nyamara murambaza muti: ‘Twakwivovoteye dute?’

14 Mwaravuze muti: ‘Gukorera Imana nta cyo bimaze. Twakurikije amabwiriza yayo kandi twagaragarije Uhoraho Nyiringabo ko twibabaje tukihana, ariko ibyo byose nta cyo byatwunguye.

15 Ahubwo twe tubona abirasi ari bo banyehirwe, n’inkozi z’ibibi ari zo zimererwa neza, n’iyo bashotoye Imana nta cyo bibatwara!’ ”

16 Nuko abubahaga Uhoraho baraganiraga, na we akabatega amatwi akumva ibiganiro byabo, maze abamwubahaga bakamutinya, amazina yabo yandikirwa imbere ye mu gitabo cy’urwibutso.

17 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Bazaba abanjye bwite ku munsi ntegura. Nzabagirira impuhwe nk’uko umubyeyi azigirira umwana we umukorera.

18 Bityo muzongera mumenye itandukaniro riri hagati y’intungane n’abagome, n’iriri hagati y’abankorera n’abatankorera.”

Umunsi w’Uhoraho uregereje

19 Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: “Dore hagiye kubaho umunsi abirasi bose n’inkozi z’ibibi zose, bazagurumana nk’ibikenyeri mu itanura. Uwo munsi bazakongoka bashireho he kugira urokoka.

20 Ariko mwebwe abanyubaha, agakiza kazabageraho kameze nk’izuba rirashe rifite ubuzima mu mirase yaryo. Muzishima mumere nk’inyana zikina zisohotse mu kiraro.

21 Ku munsi ntegura muzaribatira abagome munsi y’ibirenge byanyu, kuko bazaba babaye ivu.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Ukuza k’umuhanuzi Eliya

22 “Nimuzirikane Amategeko nahereye umugaragu wanjye Musa ku musozi wa Horebu, kandi muzirikane amateka n’amabwiriza namuhaye ngo ayashyikirize Abisiraheli bose.

23 “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya mbere yuko habaho umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba.

24 Azunga abana na ba se, kugira ngo ninza ntazatsemba igihugu cyanyu.”