Mika 1

1 Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w’i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu.

Uhoraho ashinja Abisiraheli

2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve,

wa si we n’ibikuriho byose, nimutege amatwi.

Nyagasani Uhoraho azabashinja,

Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru.

3 Koko Uhoraho aturutse iwe,

aramanutse aje atambagira impinga z’imisozi.

4 Aho anyuze imisozi ishonga nk’ibishashara mu muriro,

ayicamo inkangu nk’iziciwe n’isuri y’amazi.

5 Ibyo byose byatewe n’ibicumuro by’abakomoka kuri Yakobo,

byatewe n’ibyaha abo Bisiraheli bakoze.

Ni nde woshya abatuye Isiraheli gucumura?

Ni abatuye umurwa wayo Samariya.

Ni nde woshya abatuye u Buyuda gusenga ibigirwamana?

Ni abatuye umurwa wa Yeruzalemu.

6 Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati:

“Samariya nzayigira itongo,

nzayigira umurima wo guteramo imizabibu,

amabuye ayubatse nzayahirika mu kabande,

imfatiro zayo zizasigara zanamye.

7 Ibigirwamana byose biyirimo bizajanjagurwa,

ibintu bahongeye indaya zo mu ngorozabyo byose bizakongoka,

amashusho yose basenga nzayamenagura.

Samariya yakungahajwe n’ibyo bahongaga izo ndaya,

nyamara abanzi bazabijyana, na bo babihonge indaya!”

8 Ni cyo gituma jyewe Mika nzarira nkaboroga,

nzakuramo inkweto kandi ngende nambaye ubusa,

nzabwejagura nk’ingunzu,

nzaniha nk’ibihunyira.

9 Icyorezo cyateye Samariya ni injyanamuntu,

none kigeze no ku Buyuda!

Dore cyugarije Yeruzalemu, umurwa w’ubwoko bwanjye.

Abanzi batera imijyi y’u Buyuda

10 Muramenye ntimubihingukirize ab’i Gati,

amarira na yo nimuyihanagure!

Mwa batuye i Beti-Leyafura mwe,

nimwigaragure mu mukungugu kubera agahinda!

11 Namwe abatuye i Shafiri,

nimuhunge mufite isoni kandi mwambaye ubusa!

Abatuye i Zānani ntibasohoka mu mujyi,

abatuye i Beteseli baraboroga,

ntawe ubasha kubatabara.

12 Abatuye i Maroti bacitsemo igikuba bategereje uwabagoboka,

koko icyago gitejwe n’Uhoraho cyugarije Yeruzalemu.

13 Mwa batuye i Lakishi mwe,

nimuzirike amafarasi ku magare y’intambara,

dore mwacumuye nk’abaturage ba Isiraheli,

mwatumye ab’i Yeruzalemu bakora ibyaha nka bo.

14 Mwa Bayudamwe, nimwitandukanye n’abatuye i Moresheti y’i Gati,

abatuye umujyi wa Kizibu nta cyo bazamarira abami ba Isiraheli.

15 Mwa batuye i Maresha mwe,

Uhoraho azongera abateze abanzi babigarurire.

Abisiraheli b’abanyacyubahiro bazihisha mu buvumo bwa Adulamu.

16 Mwa Bayuda mwe, nimwiyogosheshe mwimoze,

mwiharanguze rwose mumere nka mbuni,

bityo muririre abana banyu mukunda bazajyanwa ho iminyago.