Uhoraho azahana abakandamiza abandi
1 Bazabona ishyano abarara amajoro bacura inama z’ubugome!
Bategura imigambi yo kugira nabi,
buracya bakayisohoza kuko ntawe ubasha kubabuza.
2 Bararikira imirima y’abandi bakayitwarira,
bararikira amazu y’abandi bakayigarurira,
bahuguza umuntu urugo, bakambura umugabo isambu ye.
3 None Uhoraho aravuga ati:
“Dore ndi mu migambi yo kubateza ibyago,
ntimuzabasha kubyigobotora,
ntimuzongera kugendana ubwirasi,
erega ibyo bizaba ari ibihe bibi!”
4 Icyo gihe bazabagira iciro ry’imigani,
bazatera indirimbo yo kubakina ku mubyimba bati:
“Turarimbutse rwose,
gakondo yacu Uhoraho yayigabanyije abandi.
Bishoboka bite se ko yayitwambuye?
Dore imirima yacu yayigabiye abagambanyi!”
5 Uhoraho nateranyiriza hamwe ubwoko bwe azongera abuhe igihugu cyabwo, nyamara nta n’umwe wo muri mwe uzahabona umugabane.
Abarwanya ubutumwa bw’umuhanuzi Mika
6 Bamwe batubwira amagambo y’uburondogozi bati: “Mwirondogora!
Si byiza kurondogora mutyo muti:
‘Ibiteye isoni ntibizashira.’ ”
7 Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe,
mbese mwari mukwiye kuvuga mutyo?
Muribwira muti: “Uhoraho azakomeza kutwihanganira,
ntazatugirira nk’uko mubivuze.”
Nyamara ibyo mvuga bigirira akamaro abafite imigenzereze iboneye.
8 Uhoraho aravuga ati:
“Bwoko bwanjye, muri iyi minsi mumeze nk’abanzi.
Abigendera nta cyo bikanga kandi batabarwanya mubacuza imyenda yabo myiza.
9 Mumenesha abagore bo mu bwoko bwanjye mu ngo zabo nziza,
imigisha nageneye abana babo mwayibambuye burundu.
10 Nimuhaguruke mugende,
hano nta mutekano uhari!
Kubera ko mwahumanyije igihugu muzarimbuka,
muzarimbuka burundu.”
11 Ubu bwoko bwifuza umuhanuzi urimanganya,
arondogora akabeshya ati:
“Ntimuzabura divayi n’izindi nzoga!”
Uhoraho azagoboka abasigaye
12 Uhoraho aravuga ati:
“Mwa bakomoka kuri Yakobo mwese mwe, nzabakoranya,
mwa basigaye bo mu Bisiraheli mwe, nzabateranyiriza hamwe,
nzabashyira hamwe mumere nk’intama mu kiraro,
muzamera nk’umukumbi ubyagiye mu rwuri.
Muzaba benshi mwitere hejuru.”
13 Nyamara Uhoraho azabarangaza imbere abatazurire inzira,
muzaromboreza munyure mu irembo ry’umujyi musohoke,
Uhoraho Umwami wanyu azabarangaza imbere.