Yeruzalemu izaba isōko y’amahoro
1 Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho uzakomera cyane,
uzamamara kuruta indi misozi yose.
Amoko menshi azawuhururira,
2 abanyamahanga benshi bazawugana bavuga bati:
“Nimucyo tuzamuke umusozi w’Uhoraho,
tujye mu Ngoro y’Imana ya Yakobo.
Izatumenyesha imigenzereze idushakaho,
natwe tuzayikurikiza.
Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa,
i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry’Uhoraho ritangarizwa.”
3 Uhoraho azakemura imanza hagati y’amoko menshi,
azakiranura impaka hagati y’amahanga akomeye ndetse n’ari kure.
Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka,
amacumu yabo bazayacuramo impabuzo.
Nta gihugu kizongera gutera ikindi,
nta bantu bazongera kwitoza intambara.
4 Umuntu wese azishyira yizane iwe munsi y’imizabibu n’imitini,
ntawe uzaba akimutera ubwoba.
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo yavuze.
5 Nubwo amahanga yose akomeza kuyoboka imana zayo,
twebwe tuzajya tuyoboka Uhoraho Imana yacu iteka ryose.
Uhoraho azongera kuganza i Yeruzalemu
6 Uhoraho aravuga ati:
“Icyo gihe nzakoranya abantu banjye bacumbagira,
nzashyira hamwe abo nahannye nkabamenesha mu gihugu.
7 Abacumbagira n’abatataniye kure nzabarokora,
bazaba ubwoko bukomeye,
jyewe Uhoraho nzabategeka,
nzabategekera ku musozi wa Siyoni kuva ubwo kugeza iteka ryose.
8 Siyoni we, uri umunara ntamenwa,
ni wowe mpagararaho kugira ngo ndinde umukumbi wanjye,
ubutware wahoranye buzakugarukira,
Yeruzalemu we, uzongera ube umurwa w’umwami.”
Imigambi y’Uhoraho yerekeye Yeruzalemu
9 Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, kuki muboroga?
Kuki muribwa nk’umugore ufite ibise?
Mbese ni uko mudafite umwami?
Ese abajyanama banyu barapfuye?
10 Koko ntimwabura kuribwa nk’umugore ufite ibise!
Erega muzavanwa mu mujyi mugende murara mu gasozi,
muzajyanwa i Babiloni.
Nyamara aho ni ho Uhoraho azabakiriza,
aho ni ho azabavana mu maboko y’abanzi.
11 Icyakora ubu amahanga menshi yishyize hamwe kugira ngo abarwanye.
Aribwira ati: “Reka Siyoni iteshwe agaciro,
reka twirebere uko irimbuka!”
12 Ayo mahanga ntazi icyo Uhoraho atekereza,
ntasobanukiwe n’imigambi afite,
yayakoranyije nk’imiba igiye guhurwa.
13 Uhoraho aravuga ati:
“Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, nimuhaguruke muyahūre.
Nzabagira nk’impfizi zifite amahembe y’icyuma,
zifite n’ibinono by’umuringa,
bityo amoko menshi muzayatsemba.”
Iminyago n’umutungo byayo muzabyegurira Uhoraho ugenga isi yose.
14 Yeruzalemu we, murwa w’imitwe y’ingabo,
koranya imitwe y’ingabo zawe.
Dore tugoswe n’abanzi,
bakubise umwami w’Abisiraheli inkoni mu musaya.