Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza
1 Icyo giheYohani Mubatiza atunguka mu butayu bwo muri Yudeyaatangaza ati:
2 “Nimwihane kuko ubwami bw’ijuru bwegereje!”
3 Yohani uwo ni we wari waravuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:
“Nimwumve ijwi ry’urangururira mu butayu ati:
‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,
nimuringanize aho azanyura.’ ”
4 Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, awukenyeje umukandara w’uruhu. Yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura.
5 Abaturage b’i Yeruzalemu n’abo mu ntara yose ya Yudeya n’abo mu karere kose kegereye uruzi rwa Yorodani baramusangaga,
6 akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.
7 Yohani abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa arababwira ati: “Mwa rubyaro rw’impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw’Imana bwegereje?
8 Nuko rero nk’uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye,
9 kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu!
10 Ndetse n’ubu intorezo irabanguye kugira ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi. Nuko rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe.
11 Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwihane, ariko nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kumukuramo inkweto. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n’umuriro.
12 Dore afashe urutaro ngo agosore impeke azihunike mu kigega, naho umurama awucanishe umuriro utazima.”
Yezu abatizwa na Yohani
13 Nyuma Yezu ava muri Galileya ajya kuri Yorodani, asanga Yohani ngo amubatize.
14 Ariko Yohani aramuhakanira ati: “Ni jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”
15 Yezu aramusubiza ati: “Emera ubikore kuko ari byo bikwiye, kugira ngo tuboneze ibyo Imana ishaka.”
Yohani aherako aremera.
16 Yezu amaze kubatizwa ahita ava mu mazi. Muri ako kanya ijuru rirakinguka, abona Mwuka w’Imana amumanukiraho asa n’inuma.
17 Nuko humvikana ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/3-b17bf09483306039eeb6ed64431d25ec.mp3?version_id=387—