1 Naribwiye nti: “Reka ngerageze kwishimisha ndebe”, ariko na byo nasanze ari ubusa.
2 Nasanze ibitwenge ari ubupfapfa, mbona ko umunezero nta cyo umaze.
3 Nagerageje kwinezeza nywa divayi, kandi nkomeza kwitwara nk’umunyabwenge. Nakoze n’iby’ubupfapfa ngira ngo ndebe, icyiza abantu babukuramo mu mibereho yabo y’igihe gitoya ku isi.
4 Nagize ibikorwa bihambaye. Niyubakiye amazu meza ntera n’imizabibu.
5 Nihingiye ubusitani n’imirima, nteramo ibiti byera imbuto z’amoko yose.
6 Nafukuye amariba ngo mbone amazi yo kuvomerera ishyamba rikiri rito.
7 Naguze inkoreragahato z’abagabo n’abagore mbongera ku bavukiye iwanjye. Natunze amatungo maremare n’amagufi menshi cyane, ndusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu.
8 Narundanyije ifeza n’izahabu, ndunda imitungo y’abami n’iy’ibihugu nigaruriye. Nagize abaririmbyi n’abaririmbyikazi banezezaga, ngira n’inshorekezanezezaga rwose.
9 Nabaye icyamamare nkungahara kurusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu, nyamara nakomeje kuba umunyabwenge.
10 Icyo nashatse cyose nakigezeho, sinigeze nibuza ibishimisha. Koko rero nishimishije mu byo nakoze byose, bityo biba ingororano y’umurimo wanjye.
11 Nyamara nitegereje ibyo nakoze byose n’imiruho byanteye, nsanga byose ari ubusa ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, nta nyungu yo ku isi.
12 Nashatse no kumenya akamaro ko kuba umunyabwenge, cyangwa umusazi, cyangwa umupfapfa. None se uzansimbura ku ngoma azakora iki kitakozwe?
13 Icyakora nasanze ubwenge burusha agaciro ubupfapfa, nk’uko umucyo urusha agaciro umwijima.
14 Umunyabwenge amenya iyo ajya, naho umupfapfa akagendera mu mwijima. Nyamara icyo nzi cyo ni uko iherezo ry’abo bombi ari rimwe.
15 Nuko ndibaza nti: “Niba iherezo ry’umupfapfa ari ryo ryanjye, kuba umunyabwenge byamariye iki?” Ni ko kuvuga nti: “Ibyo na byo ni ubusa.”
16 Koko umunyabwenge kimwe n’umupfapfa ntibazigera bibukwa, mu gihe kizaza bombi bazibagirana. Umunyabwenge azapfa kimwe n’umupfapfa.
17 Nazinutswe ubuzima, kuko mbona ibikorwa ku isi ari bibi, byose ni ubusa ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
18 Nazinutswe ibintu byose byanteye umuruho ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura.
19 Ni nde wamenya niba uwo muntu azaba ari umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Ntawabimenya! Nyamara azaba atunze ibyo naruhiye nkoresheje ubwenge bwanjye n’imbaraga zanjye. Ibyo na byo nasanze ari ubusa.
20 Nuko bituma ncika intege ku bw’imiruho yose nagiriye ku isi.
21 Umuntu akorana ubwenge n’ubushobozi n’amahirwe, hanyuma akabisigira utarigeze abivunikira. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, ni akaga gakomeye.
22 None se inyungu y’umuntu ni iyihe muri iyo miruho yose?
23 Ibyo akora byose mu mibereho ye ni umuruho n’agahinda, na nijoro ibitekerezo bye ntibiruhuka. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa.
24 Nta cyiza umuntu agira kiruta kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibikorwa bye. Ibi na byo narabigenzuye nsanga bitangwa n’Imana.
25 Koko rero, nta wushobora kurya ngo anyurwe atabikesha Imana.
26 Umuntu ushimisha Imana imuha ubwenge n’ubumenyi n’umunezero. Naho umunyabyaha imuha umurimo wo kurundanya ubukungu buzahabwa ushimisha Imana. Ibyo na byo nasanze ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.