Mubw 3

Buri kintu kigira igihe cyacyo

1 Buri kintu kigira igihe cyacyo,

ku isi buri gikorwa kigira umwanya wacyo.

2 Hari igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa,

hari igihe cyo gutera imyaka n’igihe cyo kuyisarura.

3 Hari igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza,

hari igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.

4 Hari igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka,

hari igihe cyo gucura umuborogo n’igihe cyo kubyina.

5 Hari igihe cyo kujugunya amabuye n’igihe cyo kuyarunda,

hari igihe cyo guhoberana n’igihe cyo kudahoberana.

6 Hari igihe cyo gushakashaka n’igihe cyo kuzibukira,

hari igihe cyo kubika ikintu n’igihe cyo kukijugunya.

7 Hari igihe cyo gutabura ikintu n’igihe cyo kugiteranya,

hari igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga.

8 Hari igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga,

hari igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro.

9 None se ibikorwa umuntu aruhira bimwungura iki?

10 Nitegereje imirimo Imana yahaye abantu kugira ngo bayikore,

11 buri kintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Imana yashyize mu bantu ibitekerezo by’igihe cyahise n’igihe kizaza, nyamara ntibashobora kumenya ibikorwa by’Imana uhereye mu ntangiriro ukageza mu iherezo.

12 Nzi ko nta cyabera abantu cyiza, cyaruta kunezezwa no gukora ibyiza bakiriho.

13 Iyo umuntu arya kandi akanywa, akanezezwa n’ibikorwa bye, ibyo biba ari impano y’Imana.

14 Nzi ko icyo Imana yaremye kizaramba, nta cyo umuntu yacyongeraho cyangwa ngo akigabanyeho. Imana igenza ityo kugira ngo abantu bayubahe.

15 Ibiriho ubu byigeze kubaho, n’ibizabaho byabayeho mbere. Imana ihora igarura ibyigeze kubaho.

Amaherezo ya byose ni urupfu

16 Hari ikindi nabonye ku isi: ahari hakwiriye kuba ubutabera n’ubutungane higanje ubugome.

17 Naribwiye nti: “Imana izacira urubanza intungane kimwe n’umugome, kuko buri kintu cyose na buri gikorwa cyose kigira igihe cyacyo.”

18 Ndongera ndibwira nti: “Ku byerekeye abantu, Imana irabagerageza kugira ngo biyumvishe ko bameze nk’inyamaswa.”

19 Koko rero amaherezo y’abantu ni amwe n’ay’inyamaswa, urupfu rwabo ni rwo rw’inyamaswa, umwuka abantu bahumeka ni umwe n’uwazo. Abantu nta cyo barusha inyamaswa kuko amaherezo byose bihinduka ubusa.

20 Ibyo byombi bijya hamwe, byombi biva mu mukungugukandi bigasubira mu mukungugu.

21 Ni nde uzi niba umwuka w’umuntu uzamuka hejuru, naho umwuka w’inyamaswa ukamanuka mu butaka?

22 Uko nabibonye nta cyabera umuntu cyiza cyaruta kunezezwa n’ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. None se ni nde uzamumenyesha ibizabaho amaze gupfa?