1 Hari akandi kaga nabonye ku isi kibasiye abantu.
2 Hari ubwo Imana iha umuntu ubukungu n’ubutunzi n’icyubahiro, ntabure icyo yifuza cyose, nyamara Imana ntimwemerere kubyinezezamo. Bityo undi muntu akaba ari we ubinezerwamo. Ibyo na byo ni ubusa, ni akaga gakabije.
3 Umuntu ashobora kugira abana ijana kandi akaramba. Ibyo byamumarira iki niba ataguwe neza, ndetse yapfa akabura gihamba? Arutwa n’inda yavuyemo.
4 Koko rero ivuka ry’uwo mwana ni impfabusa, arapfa ntiyigere yibukwa.
5 Nubwo atigeze amenya izuba ntagire n’ikindi amenya mu buzima, nyamara aba aruhutse kurusha ubayeho igihe kirekire.
6 N’iyo umuntu yamara imyaka ibihumbi bibiri, nta cyo byamumarira adafite umunezero. Koko rero amaherezo ni urupfu.
7 Umuntu akorera guhaza inda ye nyamara ntiyigera anyurwa.
8 None se umunyabwenge arusha iki umupfapfa? Umukene we bimumariye iki kwitwara neza imbere y’abantu?
9 Ni byiza kunyurwa n’ibyo ufite kuruta guhora urarikiye. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
Inama zuje ubwenge
10 Ibiriho byose bizwi kuva kera kose, bityo n’umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora guhangana n’Uwamuremye.
11 Iyo amagambo abaye menshi, arushaho kuba impfabusa. Ubwo se umuntu aba yungutse iki?
12 Mbese ni nde uzi icyatunganira umuntu mu mibereho ye y’igihe gito? Ni nde uzamubwira uko bizagenda amaze gupfa?