Mubw 7

Ibyerekeye ubuzima

1 Kuvugwa neza biruta amavuta y’agaciro,

umunsi wo gupfa k’umuntu uruta uwo yavutseho.

2 Ni byiza kugenderera abari mu cyunamo kuruta abari mu byishimo,

koko urupfu ni rwo maherezo ya buri muntu,

bityo abantu bagomba kubizirikana.

3 Kwibera mu mubabaro biruta kunezerwa,

bituma umuntu ashishoza.

4 Abanyabwenge bifatanya n’abashavuye,

naho abapfapfa bifatanya n’abadamaraye.

5 Ni byiza kumvira umunyabwenge ugucyaha,

kuruta kumvira umupfapfa ugushimagiza.

6 Igitwenge cy’umupfapfa ni ubusa,

ni nk’inkwi z’amahwa ziturikira munsi y’inkono.

7 Umunyabwenge ukandamiza abandi aba umupfapfa,

ruswa ahabwa imwica umutima.

8 Iherezo ry’igikorwa rishimisha kuruta intangiriro yacyo,

kwihangana biruta kwikuza.

9 Ntukihutire kurakara,

abapfapfa ni bo barakazwa n’ubusa.

10 Ntukibaze uti: “Kuki ibya kera byari byiza kuruta iby’ubu?”, kuko ikibazo nk’icyo kidakwiriye umunyabwenge.

11 Ubwenge ni bwiza nk’umurage, bukaba n’ingirakamaro ku bantu bose.

12 Ubwenge bushobora kurengera umuntu akaga kimwe n’amafaranga, bugatuma ababufite baramba. Ni yo mpamvu ari ngombwa kubugira.

13 Itegereze ibyo Imana yaremye. Ni nde washobora kugorora ibyo yaremye bihetamye?

14 Ibihe nibiba byiza ujye unezerwa, nyamara nibiba bibi ujye wibuka ko Imana yemera ko habaho amahirwe cyangwa ibyago, ku buryo umuntu atamenya ibizakurikiraho nyuma.

15 Mu mibereho yanjye y’imburamumaro nabonye ibi byombi: intungane ikenyuka, nyamara umugome akarama.

16 Ntukabe intungane ngo ukabye, cyangwa ngo ukabye kuba umunyabwenge. Ni kuki umuntu yakwikururira kurimbuka?

17 Ntugatwarwe n’ubugome kandi ntukitware nk’umupfapfa. Ese ni kuki umuntu yapfa atarageza ku munsi?

18 Ibyiza ni ugukurikiza izo nama zombi, kuko uwubaha Imana azirinda gukabya muri ibyo byose.

19 Ubwenge buhesha umunyabwenge imbaraga, akazirusha abategetsi icumi b’umujyi.

20 Koko rero nta muntu n’umwe ku isi uba intungane, ku buryo atigera akora icyaha.

21 Byongeye kandi ntihakagire utega amatwi ibyo abantu bavuga byose, atazava aho yumva n’umugaragu we amusebya.

22 Koko nawe ubwawe uzi ko wigeze gusebya abandi.

23 Ibi byose narabigenzuye mbigiranye ubwenge. Nuko ndibwira nti: “Nzajya ngenza nk’umunyabwenge.” Nyamara birenze ubushobozi bwanjye.

24 Ubumenyi bw’ibiriho buri kure buhishe ikuzimu, ni nde wabugenzura?

25 Nihatiye kumenya no gusobanukirwa ubwenge icyo ari cyo, kimwe n’imiterere y’ibintu. Nihatira gusobanukirwa ubugome n’ubupfapfa, nsanga ibyo byombi ari ubusazi.

26 Ikintu nabonye gikabije ubugome kurusha urupfu, ni umugore ugusha umugabo mu mutego. Urukundo rwe ni nk’urushundura, naho amaboko ye ni nk’ingoyi. Icyakora umuntu wubaha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha ntamuva mu nzara.

27 Jyewe Umubwiriza nagenzuye ibintu buhoro buhoro ngira ngo mbimenye neza, nyamara sinabishobora.

28 Ubwo nashakashakaga nasanze mu bagabo igihumbi umwe ari we ukwiye icyubahiro, nyamara mu bagore bangana batyo sinabonyemo n’umwe ukwiye kubahwa.

29 Icyakora nabonye ikintu kimwe, ni uko Imana yaremye abantu ari abanyamurava, nyamara bo bikururiye ingorane.