1 Ngiki igitabo gikubiyemo ibyo Imana yahishuriye Nahumu wo mu mujyi wa Elikoshi. Kirimo imiburo y’ibyerekeye umurwa wa Ninive.
Uhoraho ateye ubwoba ariko agira neza
2 Uhoraho ni Imana ifuha kandi ihōra,
Uhoraho agira uburakari bwinshi kandi agahōra.
Uhoraho ahōra abamurwanya,
arakarira abanzi be.
3 Uhoraho atinda kurakara,
nyamara afite imbaraga nyinshi,
ntabura guhana abagizi ba nabi.
Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y’umuyaga na serwakira,
ibicu ni umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.
4 Acyaha inyanja igakama,
inzuzi zose na zo azikamyamo amazi,
atuma inzuri z’i Bashani n’izo kuri Karumeli zuma,
uburabyo bwo ku bisi bya Libani na bwo buruma.
5 Atuma imisozi itingita,
udusozi na two ducika inkangu.
Iyo ahingutse isi irahindagana,
isi n’abayituye bose birakangarana.
6 Ni nde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye?
Ni nde wahangana n’umujinya we ukaze?
Uburakari bwe bugurumana nk’inkongi y’umuriro,
butuma n’ibitare bisatagurika.
7 Uhoraho agira neza,
ni ubuhungiro mu gihe cy’amakuba,
yita ku bamwisunga.
8 Nyamara Ninive azayiteza umwuzure ayirimbure,
abanzi be azabakurikirana abamarire ku icumu.
Ubutumwa ku Banyashūru no ku Bayuda
9 Ni kuki mwigomeka ku Uhoraho?
Azabatsemba abamareho.
Abanzi be ntibazongera kubyutsa umutwe.
10 Bameze nk’amahwa asobekeranye,
ni abanyarugomo bameze nk’abasinzi,
ni cyo gituma bazagurumana nk’ibishakashaka byumye.
11 Ninive we, muri wowe haturutse umuntu ucura inama mbi,
agambirira ibibi akigomekaku Uhoraho.
12 Uhoraho arabwira Abayuda ati:
“Abanyashūru babarusha imbaraga kandi ni benshi,
ariko bazarimbuka bashireho.
Namwe nabateye umubabaro,
ariko sinzongera kubababaza.
13 Ubu ngiye kubavana mu gahato k’Abanyashūru,
nzaca ingoyi bababohesheje.”
14 Mwa batuye i Ninive mwe,
dore iteka Uhoraho abaciriyeho.
“Nta rubyaro ruzabakomokaho ngo ruzabitirirwe.
Nzamenagura amashusho asengwa mwabaje n’ayo mwacuze,
nzayamenagurira mu ngoro z’ibigirwamana byanyu.
Namwe nta cyo mukimaze ngiye kubacukurira!”