Nah 3

Kurimbuka guteye isoni kwa Ninive

1 Wa murwa umena amaraso we, ugushije ishyano!

Wiganjemo abanyabinyoma,

wuzuyemo n’iminyago,

ntuhwema gusahura iby’abandi.

2 Umva urusaku rw’inkoni z’abayoboye amafarasi,

umva urusaku rw’inziga z’amagare y’intambara!

Umva imirindi y’amafarasi yiruka cyane,

umva n’ikiriri cy’amagare y’intambara asimbagurika.

3 Dore abarwanira ku mafarasi bagabye igitero!

Inkota ziratera ibishashi,

amacumu ararabagirana.

Abaguye ku rugamba ni ishyano ryose,

intumbi ziragerekeranye,

imirambo ntibarika,

abantu bagenda bayisitaraho!

4 Ninive ari yo ndaya kabuhariwe,

yari ifite uburanga buhebuje,

yari n’umupfumu w’umuhanga.

Yigaruriraga andi mahanga ikoresheje ubusambanyi,

yigaruriraga andi moko ikoresheje ubupfumu.

5 Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo ayibwira ati:

“Dore ndakwibasiye,

ibyawe nzabishyira ahabona ukorwe n’isoni,

nzereka amahanga ubwambure bwawe,

uzakorwa n’ikimwaro imbere y’ibindi bihugu.

6 Nzakujugunyaho ibyanduza bitera ishozi,

nzagusuzuguza abantu bose bagushungere.

7 Abazakubona bose bazakugendera kure,

bazatangara bati: ‘Ninive ibaye amatongo!

Koko ntawe uzayiririra!’

Uzabona he ushobora kuguhumuriza.”

Ninive izaba nka Tebesi

8 Ninive we, ese urinzwe kurusha umujyi wa Tebesi?

Uwo mujyi na wo wari wubatse ku nkengero y’uruzi,

wari ukikijwe n’amazi,

uruzi ni rwo rwabaye urukuta ruwurinda.

9 Ni ho hari ubutegetsi bukomeye bwa Misiri na Kushi,

Abaputin’Abanyalibiya baje kuyitabara.

10 Nyamara abanzi bayo barayigaruriye,

abayituye bajyanywe ho iminyago,

abana babo biciwe mu mahuriro y’imihanda.

Abanzi bafindiye abanyacyubahiro bayo ngo babigabanye,

babohesheje abakomeye bayo iminyururu.

11 Mwa batuye i Ninive mwe, ni mwe mutahiwe,

muzahungetwa nk’abasinzi mwihishe.

Ni mwe mutahiwe gushaka aho muhungira abanzi.

Ninive inanirwa kwirwanaho

12 Ibigo by’ingabo zanyu byose ntibifashije,

bimeze nk’ibiti by’imitini ihishije.

Ubinyeganyeje imbuto zihungukira mu kanwa ke!

13 Dore ingabo zanyu zifite ubwoba kurusha abagore!

Imipaka yanyu abanzi barayuguruye,

umuriro wakongoye ibihindizo by’amarembo yanyu.

14 Nimwivomere amazi azabahaza mwugarijwe n’abanzi.

Nimucukure ibumba murikāte,

nimubumbe amatafari yo gusana inkuta zanyu.

15 Icyakora muzicwa n’inkongi y’umuriro,

muzashirira ku rugamba,

muzatsembwa nk’imyaka itsembwa n’inzige!

Ubwami bwa Ashūru busenyuka

Mwabaye benshi mumera nk’inzige,

mwabaye benshi nk’isanane.

16 Mwohereje abacuruzi benshi mu mahanga,

babaye benshi nk’inyenyeri zo ku ijuru,

bari bameze nk’inzige zirya ibihingwa zikigurukira.

17 Ingabo zanyu zari zimeze nk’inzige,

abatware b’ingabo bari bameze nk’irumbu ry’ibihore,

byirirwa ku nzitiro iyo hari imbeho,

iyo hamaze gushyuha birigurukira,

ntawe umenya aho birengeye.

18 Mwami wa Ashūru we, abatware bawe barishwe,

abagaba b’ingabo zawe basinziriye ubuticura!

Dore abaturage bakwiye imishwaro ku misozi,

ntabwo habonetse umuntu wo kubakoranya.

19 Erega nta muti wakomora ibikomere byanyu,

inguma zanyu ni simusiga!

Abazumva ibyababayeho bose bazabishimaho,

koko nta n’umwe mutakandamije.