Neh 1

1 Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze.

Nehemiya amenya amakuru y’i Yeruzalemu

Mu kwezi kwa Kisilevumu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruziari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy’i Shushani.

2 Nuko umuvandimwe wanjye Hanani aza i Shushani aturutse mu gihugu cy’u Buyuda, ari kumwe n’abandi baturukanyeyo. Mbabaza amakuru y’itsinda ry’abasigaye, ni ukuvuga Abayahudi batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, mbabaza n’ibyerekeye Yeruzalemu.

3 Barambwira bati: “Iryo tsinda ry’abatahutse bagize amakuba menshi ndetse bahinduka insuzugurwa. Naho ibyerekeye Yeruzalemu, urukuta ruhazengurutse rwarasenyutse n’inzugi z’amarembo yaho zarakongotse.”

Nehemiya asabira Abayahudi

4 Maze kumva ibyo nicara hasi ndarira, mara iminsi mbabaye cyane nigomwa kurya. Nihatira kandi kwambaza Imana nyir’ijuru

5 ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir’ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n’abumvira amabwiriza yawe.

6 Ndakwinginze undebe jyewe umugaragu wawe, kandi utege amatwi wumve gutakamba kwanjye nsenga ku manywa na nijoro, nsabira Abisiraheli abagaragu bawe. Ni koko ndemera ko twebwe Abisiraheli twagucumuyeho, ndetse nanjye ubwanjye na ba sogokuruza

7 twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n’amateka n’ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe.

8 Ariko wibuke amabwiriza wahaye umugaragu wawe Musa ugira uti: ‘Nimumpemukira nzabatatanyiriza mu mahanga.

9 Ariko nimungarukira mugakurikiza amabwiriza yanjye, naho mwaba muri iyo gihera mwarajyanywe ho iminyago, nzabakoranyiriza hamwe mbagarure ahantu nzaba naratoranyije kugira ngo habe icyicaro cyanjye.’

10 Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n’ubushobozi bwawe bwinshi.

11 Ayii Nyagasani, ndakwinginze tega amatwi, umva ugusenga kwanjye jyewe umugaragu wawe, n’ukw’abandi bagaragu bawe bishimira kukubaha. None uyu munsi umpe kugirira ishya n’ihirwe ku mwami.”

Icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami ibyokunywa.