Neh 13

Ivugurura Nehemiya yakoze

1 Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n’Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n’ubwoko bw’Imana.

2 Impamvu ni uko batari basanganiye Abisiraheli kugira ngo babahe ibyokurya n’ibyokunywa. Ibiri amambu Abamowabu baguriye Balāmu ngo aze kuvuma Abisiraheli, uretse ko uwo muvumo Imana yacu yawuhinduye umugisha.

3 Abisiraheli bumvise iryo tegeko biyemeza kwitandukanya n’uruvange rw’abanyamahanga bose.

Impinduka zakozwe na Nehemiya

4 Ariko ibyo bitaraba, umutambyi Eliyashibu yari yarashinzwe gucunga ibyumba by’ububiko byari bifatanye n’Ingoro y’Imana.

5 Kubera ko yari incuti ya Tobiya, amucumbikira mu cyumba kinini cyari cyaragenewe kubikwamo amaturo y’ibinyampeke n’ay’imibavu, kimwe n’ibikoresho by’Ingoro y’Imana. Icyo cyumba kandi cyari cyaragenewe kubikwamo kimwe cya cumi cy’ingano n’icya divayi nshya n’icy’amavuta, bikaba byari byaragenewe Abalevi n’abaririmbyi kimwe n’abarinzi b’Ingoro y’Imana, nk’uko Amategeko yabiteganyaga. Icyo cyumba kandi cyabikwagamo n’amaturo yagenewe abatambyi.

6 Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri Umwami Aritazeruzi w’i Babiloniari ku ngoma, nari naramusanze. Nuko hashize igihe nsaba umwami uruhusa

7 maze ngaruka i Yeruzalemu. Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agacumbikira Tobiya mu cyumba cyo mu rugo rw’Ingoro y’Imana.

8 Biranshegesha cyane maze mfata ibintu bya Tobiya byose, mbisohora muri icyo cyumba mbita hanze.

9 Nuko ntegeka ko bakora umuhango wo guhumanura ibyo byumba, maze nsubizamo ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana n’amaturo y’ibinyampeke n’imibavu.

10 Menya kandi ko Abalevi batahawe imigabane yabagenewe, maze bigatuma Abalevi n’abaririmbyi bata imirimo bashinzwe, buri wese akisubirira muri gakondo ye.

11 Nuko ntonganya abatware b’Abayahudi ndababaza nti: “Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana yandagara?” Nuko ngarura Abalevi n’abaririmbyi ku mirimo yabo.

12 Abayahudi bose bazana kimwe cya cumi cy’ingano n’icya divayi nshya n’icy’amavuta, babishyira mu byumba by’ububiko.

13 Inzu y’ububiko nyishinga umutambyi Shelemiya n’umwigishamategeko Sadoki, n’Umulevi Pedaya, bari bungirijwe na Hanani mwene Zakuri wa Mataniya. Abo bagabo bari bazwi ko ari inyangamugayo, kandi umurimo wabo wari uwo kugabanya bagenzi babo ibyo bari bagenewe guhabwa.

14 Mana yanjye, ujye unyibuka kubera ibyo bikorwa byanjye, kandi ntuzibagirwe umurava nabikoranye mparanira Ingoro yawe n’imirimo iyikorerwamo.

15 Muri iyo minsi, mbona abantu bo mu gihugu cy’u Buyuda benga imbuto z’imizabibu mu mivure ku munsi w’isabato. Mbona n’abandi bazana indogobe zabo bazihekesheje ingano na divayi n’imbuto z’imizabibu, n’iz’imitini n’indi mitwaro y’ubwoko bwose, babizanye muri Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko ndabihanangiriza ngo be kugira icyo bagurisha kuri uwo munsi.

16 Byongeye kandi Abanyatiribabaga i Yeruzalemu, bazanaga amafi n’ibindi bicuruzwa by’ubwoko bwose, bakabigurishirizayo babigura n’Abayahudi ku munsi w’isabato.

17 Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo mu Bayahudi ndababwira nti: “Ni iki cyatumye mukora ishyano rimeze rityo, mugatesha agaciro umunsi w’isabato?

18 Mbese uko si ko ba sogokuruza bagenzaga bigatuma Imana yacu iduteza ibyago, ndetse ikabiteza n’uyu murwa? None namwe muragira ngo Imana yongere irakarire Abisiraheli bitewe no gutesha agaciro isabato?”

19 Nuko ku munsi ubanziriza isabato bumaze kugoroba, ntegeka ko inzugi z’amarembo ya Yeruzalemu zifungwa, kandi ko zitazafungurwa isabato itararangira. Ndetse bamwe mu bakozi banjye mbashyira ku marembo y’umurwa, kugira ngo barebe ko hari umutwaro winjizwa muri Yeruzalemu ku munsi w’isabato.

20 Nuko abacuruzaga n’abadandazaga ibintu by’amoko menshi, barara inyuma y’umujyi wa Yeruzalemu rimwe cyangwa kabiri.

21 Nuko mbihanangiriza mbabwira nti: “Ni iki gituma murara inyuma y’urukuta rw’umujyi? Nimwongera nzabafatisha.” Kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w’isabato.

22 Mperako ntegeka Abalevi gukora umuhango wo kwihumanura no kujya kurinda amarembo y’umurwa, kugira ngo umunsi w’isabato ube weguriwe Imana.

Mana yanjye ujye unyibuka, kandi kubera urukundo rwawe rwinshi ujye ungirira imbabazi.

23 Muri iyo minsi kandi mbona abagabo b’i Buyuda bashatse Abanyashidodikazi, n’Abamonikazin’Abamowabukazi.

24 Kimwe cya kabiri cy’abana babo bavugaga ikinyashidodi, cyangwa indimi z’andi mahanga ayo ari yo yose, nyamara nta n’umwe muri bo wabashaga kuvuga igiheburayi.

25 Nuko ndabatonganya ndanabavuma, ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita, mbapfura n’imisatsi. Mbarahiza mu izina ry’Imana ngira nti: “Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b’abanyamahanga, n’abahungu banyu ntimukabashakire abakobwa babo, cyangwa ngo namwe mubashake ho abagore mushyingiranwe na bo.

26 Mbese bene ibyo si byo byatumye Salomo umwami w’Abisiraheli acumura ku Mana? Mu mahanga yose ntihigeze habaho umwami uhwanye na we. Imana yaramukundaga, ndetse ni yo yamwimitse imugira umwami w’Abisiraheli bose. Nyamara na we ubwe, abagore b’abanyamahangakazi baramushutse aracumura.

27 None namwe tubemerere gukora ishyano nk’iryo, mushake abanyamahangakazi bityo mucumure ku Mana yacu?”

28 Umwe mu bahungu ba Yoyada wakomokaga kuri Eliyashibu Umutambyi mukuru, yari umukwe w’Umunyahoroni Sanibalatimaze muca muri Yeruzalemu.

29 Mana yanjye, ujye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w’ubutambyi, bakica n’amasezerano wagiranye n’abatambyi n’Abalevi.

30 Nguko uko nabatunganyije nkabatandukanya n’ibyabahumanya byose, nsubizaho n’imirimo y’abatambyi n’Abalevi kugira ngo buri muntu akore icyo yari ashinzwe.

31 Nashubijeho n’amabwiriza agenga amaturo y’inkwizagombaga gutangwa mu bihe byagenwe, n’ay’amaturo y’umuganura.

Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza.