Neh 2

Nehemiya ahabwa uburenganzira bwo kujya i Yeruzalemu

1 Umunsi umwe mu kwezi kwa Nisanimu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, bamuzaniye divayi maze ndayimuhereza. Bwari ubwa mbere mugaragariza ko mbabaye.

2 Nuko umwami arambaza ati: “Ko utarwaye ni iki kikubabaje? Ugomba kuba ufite ikigushengura umutima.”

Nuko numva mfite ubwoba cyane.

3 Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n’inzugi z’amarembo yawo zikaba zarakongotse?”

4 Nuko umwami arambaza ati: “Urifuza ko nagukorera iki?”

Ako kanya nsenga Imana nyir’ijuru,

5 maze nsubiza umwami nti: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, unyohereze njye mu gihugu cy’u Buyuda mu murwa ba sogokuruza bahambwemo, kugira ngo nywubake bundi bushya.”

6 Umwami yari yicaranye n’umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?”

Mbwira umwami igihe nzagarukiramaze yemera kunyohereza.

7 Nuko ndongera mbwira umwami nti: “Nyagasani niba bikunogeye, umpeshe inzandiko zo gushyīra abategetsi bo mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bampe uburenganzira bwo kuhanyura njya mu Buyuda.

8 Umpeshe n’urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z’ikigo ntamenwa kiri hafi y’Ingoro y’Imana, n’iz’amarembo y’urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n’ibyo kubakisha inzu nzabamo.”

Kubera ko nari ndinzwe n’Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose.

9 Umwami ampa bamwe mu bakuru b’ingabo, na bamwe mu ngabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo bamperekeze. Nuko tugeze muri bya bihugu bikomatanyije, za nzandiko nzishyikiriza abategetsi babyo.

10 UmunyahoroniSanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamonibamenye ko naje, bababazwa cyane n’uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z’Abisiraheli.

Nehemiya agenzura urukuta rwa Yeruzalemu

11 Nuko ngera i Yeruzalemu marayo iminsi itatu.

12 Ariko nta muntu n’umwe nari nigeze mbwira imigambi Imana yanjye yari yanshyizemo, y’icyo ngomba gukora i Yeruzalemu. Hanyuma nijoro njyana n’abagabo bake. Nta mafarasi twajyanye uretse iyari impetse.

13 Nijoro nsohokera mu Irembo ry’Igikombe, nkomeza inzira ijya ku Iriba ry’Ikiyoka mpinguka ku Irembo ry’Imyanda. Nagendaga nsuzuma urukuta rwari ruzengurutse Yeruzalemu, nsanga hari aho rwagiye rusenyuka ndetse n’inzugi zo ku marembo yarwo zarakongotse.

14 Nuko nkomeza kugenda nerekeye ku Irembo ry’Iribano ku kizenga cy’umwami, maze ifarasi yari impetse ntiyabona aho inyura nyivaho.

15 Iryo joro nkomeza kuzamuka nkikiye umubande w’akagezi ka Kederoni ngenda nsuzuma urukuta, hanyuma nsubiza inzira najemo maze ninjirira muri rya Rembo ry’Igikombe.

16 Abatware b’umujyi ntibari bazi aho nari nagiye cyangwa icyo nari nakoze. Koko kandi kugeza icyo gihe, rubanda rw’Abayahudi n’abatambyi n’abanyacyubahiro n’abatware b’umujyi n’abandi bakozi, sinari nigeze mbabwira icyari cyanzanye i Yeruzalemu.

17 Nuko ndababwira nti: “Nimurebe ibyago dufite: Yeruzalemu yarasenyutse ni amatongo, n’inzugi z’amarembo yayo zarakongotse. None nimuhaguruke twubake urukuta rwa Yeruzalemu maze twivane mu kimwaro.”

18 Mbatekerereza ukuntu Imana yanjye yangiriye neza ikandinda, mbasubirira no mu magambo umwami yambwiye, maze baravuga bati: “Nimucyo dutangire twubake!” Nuko bitegura gukora icyo gikorwa cyiza.

19 Ariko Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni, n’Umwarabu Geshemu babyumvise baraduseka, batubazanya agasuzuguro bati: “Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?”

20 Ndabasubiza nti: “Imana nyir’ijuru ni yo izaduha ishya n’ihirwe muri iki gikorwa. Twebwe abagaragu bayo tugiye guhita twubaka, naho mwebwe nta munani mufite muri Yeruzalemu, nta ruhare mwayigizemo, nta n’urwibutso rwanyu ruzarangwa muri yo.”