Abubatse urukuta rwo mu majyaruguru
1 Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n’abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry’Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n’urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w’Ijana, no ku Munara wa Hananēli.
2 Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka, na bo bagakurikirwa
na Zakuri mwene Imuri.
3 Abagabo b’i Hasenaya ni bo bakurikiragaho, bubaka Irembo ry’Amafi. Barirangije bariteraho ibikingi by’irembo n’inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.
4 Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho asana, na we akurikirwa na Meshulamu mwene Berekiya wa Meshezabēli. Sadoki mwene Bāna ni we wakurikiragaho asana.
5 Abaturage b’i Tekowa ni bo bakurikiragaho basana, ariko ab’ibikomerezwa muri bo banga gukora imirimo bahawe n’ababakoresha.
6 Irembo rya Yeshanaryubatswe na Yoyada mwene Paseya, afatanyije na Meshulamu mwene Besodiya. Bariteraho ibikingi by’irembo n’inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.
Abubatse urukuta rw’iburengerazuba
7 Umunyagibeyoni Melatiya n’Umunyameronoti Yadoni hamwe n’abantu b’i Gibeyoni n’ab’i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry’umutegetsi w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati.
8 Uziyeli mwene Harihaya wari umucuzi w’izahabu, ni we wakurikiragaho asana. Na we agakurikirwa na Hananiya wari umuhanga mu gukora amarashi. Bagejeje aho urukuta rutangirira kuba rugari, baba barangije umurimo bakoraga i Yeruzalemu.
9 Refaya mwene Huri ari na we wategekaga kimwe cya kabiri cy’intara ya Yeruzalemu, ni we wakurikiragaho asana.
10 Yedaya mwene Harumafu ni we wakurikiragaho, maze asana ahateganye n’inzu ye, na we akurikirwa na Hatushi mwene Hashabuneya.
11 Malikiya ukomoka kuri Harimu na Hashubu ukomoka kuri Pahati-Mowabu, ni bo bakurikiragaho basana ikindi gice cy’urukuta n’Umunara w’Amafuru.
12 Shalumu mwene Haloheshi akaba n’umutegetsi wa kimwe cya kabiri kindi cy’intara ya Yeruzalemu, we n’abakobwa be ni bo bakurikiragaho basana.
13 Irembo ry’Igikombe ryubatswe na Hanuni afatanyije n’abaturage b’i Zanowa. Bamaze kuryubaka bariteraho inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Basana igice cy’urukuta kireshya na metero magana atanu bakigeza ku Irembo ry’Imyanda.
14 Irembo ry’Imyanda ryubatswe na Malikiya mwene Rekabu, akaba umutegetsi w’intara ya Beti-Hakeremu. Amaze kuryubaka ariteraho inzugi, n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo.
Abubatse urukuta rw’iburasirazuba
15 Irembo ry’Iriba ryubatswe na Shaluni mwene Kolihoze, akaba umutegetsi w’intara ya Misipa. Amaze kuryubaka ararisakara, ariteraho inzugi n’ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Yubaka n’urugomero rw’ikizenga cy’i Silowe cyari hafi y’ubusitani bw’umwami, agarukiriza ku ngazi zavaga mu Murwa wa Dawidi.
16 Nehemiya mwene Azibuki akaba n’umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy’intara ya Beti-Suri, ni we wakurikiragaho maze asana urukuta ageza ahateganye n’irimbi rya Dawidi, no kugeza ahafukuwe ikidendezi, agarukiriza aho ikigo cy’abasirikari b’intwari barindaga umwami cyari kiri.
Abubatsi bo mu Balewi
17 Iruhande rwe hasanwaga n’Abalevi ari bo Rehumu mwene Bani, agakurikirwa na Hashabiya umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy’intara ya Keyila, asana ahari hateganyirijwe intara ye.
18 Bene wabo ni bo bakurikiragaho basana bayobowe na Binuwimwene Henadadi, akaba ari we wategekaga kimwe cya kabiri kindi cy’intara ya Keyila.
19 Iruhande rwabo hasanwe na Ezeri mwene Yoshuwa, akaba umutegetsi w’umujyi wa Misipa. Yasannye n’ikindi gice cy’urukuta uhereye ahateganye n’akayira kazamuka kajya ku nzu yabikwagamo intwaro, ukageza ku mfuruka y’urukuta.
20 Baruki mwene Zabayi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy’urukuta gikurikiyeho ashyizeho umwete. Yahereye ku mfuruka yarwo, ageza ahateganye n’irembo ry’urugo rw’Umutambyi mukuru Eliyashibu.
21 Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy’urukuta ahereye ahateganye n’irembo ry’urugo rwa Eliyashibu, ageza aho rugarukira.
Abatambyi bubatse urukuta
22 Abatambyi baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, ni bo bakurikiragaho basana.
23 Benyamini na Hashubu ni bo bakurikiragaho, basana uruhande ruteganye n’amazu yabo, naho Azariya mwene Māseya wa Ananiya, asana uruhande ruteganye n’inzu ye.
24 Binuwi mwene Henadadi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice, ahera ku nzu ya Azariya ageza aho urukuta ruhetera imfuruka.
25 Palali mwene Uzayi ni we wakurikiragaho, ahera kuri iyo mfuruka asana umunara wubatse mu rukuta, uteganye n’ingoro y’umwami yari ahirengeye hafi y’ikigo cy’abamurindaga. Pedaya mwene Paroshi
26 n’abakozi bo mu Ngoro y’Imana babaga mu gace ka Yeruzalemu kitwaga Ofeli, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku Irembo ry’Amazi ryari iburasirazuba bw’umunara wubatse mu rukuta.
Abandi bubatsi
27 Abaturage b’i Tekowa ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice bahereye imbere y’umunara munini wubatse mu rukuta, bageza ku rukuta rwa Ofeli.
28 Guhera haruguru y’Irembo ry’Amafarasi hasanwe n’abatambyi, umutambyi wese agasana ahateganye n’inzu ye.
29 Sadoki mwene Imeri ni we wakurikiragaho, na we asana ahateganye n’inzu ye. Shemaya mwene Shekaniya akaba umurinzi w’Irembo ry’Iburasirazuba, na we akurikiraho asana.
30 Hananiya mwene Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Salafu ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice cy’urukuta. Meshulamu mwene Berekiya ni we wakurikiragaho, asana igice giteganye n’aho yari atuye.
31 Malikiya wo mu bacuzi b’izahabu ni we wakurikiragaho, asana ahereye ku nzu y’abakozi bo mu Ngoro y’Imana no ku y’abacuruzi, ziteganye n’Irembo ry’Ubugenzuzi, ageza ku nzu y’igorofa yari mu mfuruka y’urukuta.
32 Uhereye kuri iyo nzu ukageza ku Irembo ry’Intama, hasanwe n’abacuzi b’izahabu bafatanyije n’abacuruzi.
Abanzi b’Abayahudi bababuza kubaka
33 Sanibalati amenye ko twebwe Abayahudi twubaka urukuta rwa Yeruzalemu, ararakara agira umujinya mwinshi cyane. Nuko aratunegura
34 avugira imbere ya bagenzi be n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati: “Ese abo Bayahudi batagize icyo bashoboye barashaka kugera ku ki? Mbese koko urwo rukuta bazarangiza kurwubaka? Mbese baragira ngo gutura Imana ibitambo ni byo bizatuma bubaka urukuta rw’icyuzuriraho? Ese baragira ngo bataburure ibirundo by’amabuye yangijwe n’umuriro maze bayubakishe?”
35 Ubwo Tobiya umutware wo mu Bamoni yari ahagaze iruhande rwe, na we aravuga ati: “Na bo barubaka ntibagasekwe! Erega na nyiramuhari yuriye urwo rukuta rwahita ruriduka!”
36 Nuko ndasenga nti: “Mana yacu, umva uko badusuzugura, kandi ibitutsi badutuka ureke abe ari bo bihama! Ubareke basahurwe bajyanwe ho iminyago!
37 Ntukabababarire igicumuro cyabo cyangwa ngo ubahanagureho icyaha cyabo, kuko badututsetwubaka.”
38 Nuko twubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwose turugeza muri kimwe cya kabiri cy’ubuhagarike bwarwo, kuko abantu bose bakoranaga umwete.