Neh 4

1 Ariko Sanibalati na Tobiya n’Abarabu n’Abamoni hamwe n’Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n’ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

2 Bose bahuza umugambi wo gutera i Yeruzalemu no kwangiza ibyaho.

3 Nuko dusenga Imana yacu, maze dushyiraho abarinzi ku manywa na nijoro bo kubakoma imbere.

4 Byongeye kandi Abayahudi baravugaga bati: “Abakozi bacitse intege, ibirundo by’ibisigazwa ni byinshi, ntabwo dushobora kuzarangiza gusana uru rukuta!”

5 Abanzi bacu na bo bakavuga bati: “Ntibazigera batubona cyangwa ngo bamenye igihe tuzazira, bazabona tubaguye gitumo maze tubamarire ku icumu, n’umurimo bakoraga tuwuhagarike.”

Abubatsi bahabwa intwaro

6 Nuko Abayahudi bo mu cyaro baturanye n’abanzi bacu, baza kutuburira incuro nyinshi bati: “Nimwigarukire iwacu.”

7 Nuko nshyira abantu inyuma y’urukuta aho rwari rukiri rugufi n’aho rwari rutarasanwa, bahagarara mu myanya yabo bakurikije imiryango yabo, kandi bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto.

8 Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n’abatware b’umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n’abahungu n’abakobwa banyu, n’abagore banyu n’amazu yanyu.”

9 Abanzi bacu bamenya ko twaburiwe, kandi ko Imana yaburijemo umugambi wabo. Nuko twese dusubira ku rukuta, umuntu wese ku murimo we.

10 Uhereye uwo munsi kimwe cya kabiri cy’abakozi banjye barakoraga, naho abandi bahoraga baryamiye amajanja bafite amacumu n’ingabo n’imiheto, bambaye n’amakoti y’ibyuma akingira igituza. Abasirikari bakuru bari barinze Abayahudi bose

11 bubakaga urukuta. Abahereza babo bakoreshaga ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro.

12 Buri muntu wubakaga yabaga afite inkota ye mu rukenyerero. Uwari ushinzwe kuvuza impanda, yagumaga iruhande rwanjye,

13 kuko nari narabwiye abanyacyubahiro n’abatware na rubanda nti: “Murabona ko uyu murimo ari munini kandi ari mugari, ku buryo dutataniye impande zose z’urukuta.

14 Nimujya mwumva impanda ivuze, mujye mudutabara muze aho ivugiye. Imana yacu na yo izaturwanirira.”

15 Nuko dukomeza gukora dutyo kuva mu museke kugeza nimugoroba mu kabwibwi, kimwe cya kabiri cy’abakozi bitwaje amacumu baryamiye amajanja.

16 Icyo gihe kandi mbwira abantu nti: “Umuntu wese kimwe n’abakozi bamufasha ajye arara muri Yeruzalemu, bityo nijoro batubere abazamu naho ku manywa bakore.”

17 Nararaga nkenyeye kimwe na bagenzi banjye n’abakozi bamfashaga, ndetse n’abarinzi. Ntitwigeraga twiyambura keretse tugiye kwiyuhagira.