Abanzi ba Nehemiya bashaka kumugirira nabi
1 Sanibalati na Tobiya n’Umwarabu Geshemu kimwe n’abandi banzi bacu, bamenya ko narangije gusana urukuta rwa Yeruzalemu kandi ko nta cyuho gisigaye kuri rwo. Icyakora icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo yarwo.
2 Nuko Sanibalati na Geshemu bantumaho bati: “Ngwino duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono.” Ariko bari bafite umugambi wo kungirira nabi.
3 Nanjye mbatumaho mbasubiza nti: “Sinshobora kuza. Umurimo nkora ni ingirakamaro ndamutse nywusize wahagarara, bityo rero sinshobora kuza ngo tubonane.”
4 Bantumaho incuro enye zose ngo nze tubonane, nanjye nkabasubiza ko bidashoboka.
5 Nuko ku ncuro ya gatanu Sanibalati yongera kuntumaho nka mbere, antumaho umwungirije anzanira urwandiko rudafunze.
6 Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:
“Hari inkuru yabaye gikwira mu batari Abayahudi, bavuga ko wowe n’Abayahudi mufite umugambi wo kugomera umwami. Ngo yaba ari yo mpamvu wubaka urukuta rwa Yeruzalemu. Geshemu na we avuga ko iyo nkuru ifite ishingiro. Bavuga kandi ko waba ugiye kwimikwa kugira ngo ube umwami w’Abayahudi
7 ubu ukaba waramaze gushyiraho abahanuzi bo kwamamaza muri Yeruzalemu ko uri umwami w’u Buyuda. Iyo nkuru ntizabura kugera ku mwami w’u Buperesi. None ngwino tubyumvikaneho.”
8 Nuko nanjye ndamusubiza nti: “Ibyo uvuze byose ntibifite ishingiro, ahubwo ni wowe ubyihimbira.”
9 Bose bashakaga kudutera ubwoba bibwira ko tuzacika intege, kugira ngo umurimo dukora udindire. Nuko ndasenga nti: “Mana yanjye, umpe imbaraga.”
10 Umunsi umwe njya kwa Shemaya mwene Delaya wa Mehetabēli, kubera ko atashoboraga kuva iwe. Nuko arambwira ati: “Reka tubonanire mu Ngoro y’Imana mu Cyumba kizira inenge, maze dukinge inzugi zacyo kuko abashaka kukwica bazaza nijoro bakwice.”
11 Nuko ndamusubiza nti: “Mbese umugabo nkanjye akwiye guhunga? Byongeye kandi umuntu nkanjye yakwinjira mu Ngoro, mu Cyumba kizira inenge maze akabaho? Ndanze singiyeyo.”
12 Nuko mbibonye ntyo menya ko ibyo ambwiye atabitumwe n’Imana, ko ahubwo yaguriwe na Tobiya na Sanibalati ngo ampanurire ibinyoma.
13 Kwari ukugira ngo ngire ubwoba nkore ibyo ambwiye, bityo mbe nkoze icyaha maze babone impamvu yo kunsebya no kunkoza isoni.
14 Nuko ndasenga nti: “Mana yanjye, ujye wibuka ibyo Tobiya na Sanibalati bakoze, ujye wibuka kandi n’umuhanuzikazi Nowadiya kimwe n’abandi bahanuzi bagerageje kuntera ubwoba.”
Urukuta rwuzura
15 Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu y’ukwezi kwa Eluli, turangiza kubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwari rumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri rwubakwa.
16 Abanzi bacu bose bamenye ko twarwujuje, kandi ko n’abantu bo mu mahanga adukikije barwibonera, baramwara cyane. Koko rero bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye tubasha gukora uwo murimo.
17 Icyo gihe abanyacyubahiro benshi b’i Buyuda bandikiraga Tobiya inzandiko nyinshi, Tobiya na we akabandikira abasubiza.
18 Abantu benshi b’i Buyuda bari barahanye igihango na we, kuko yari umukwe wa Shekaniya wakomokaga kuri Ara, kandi n’umuhungu we Yehohanani akaba yari yarashatse umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya.
19 Bamwe mu Bayahudi bahoraga bandatira ibikorwa bya Tobiya, na we bakamubwira ijambo ryose navuze, bityo akandika inzandiko zo kuntera ubwoba.