Ezira asomera abantu Amategeko ya Musa
1-2 Nuko ku itariki ya mbere y’uko kwezi, abantu bose bari bahuje umugambi maze bateranira ku kibuga cyari imbere y’Irembo ry’Amazi. Basaba Ezira umutambyi n’umwigishamategeko, kubazanira igitabo cy’Amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa ngo ayashyikirize Abisiraheli. Nuko Ezira azana icyo gitabo imbere y’imbaga y’abantu igizwe n’abagabo n’abagore n’abana bamaze guca akenge.
3 Kuva kare mu gitondo kugeza saa sita, Ezira asomera Amategeko abari bateraniye ku kibuga cyari imbere y’Irembo ry’Amazi. Hari abagabo n’abagore n’abana baciye akenge. Abantu bose bari bashishikajwe no kumva ibyo asoma.
4 Umwigishamategeko Ezira yari ahagaze ku ruhimbi rw’ibiti rugari bubatse kubera iryo teraniro. Iburyo bwe hari hahagaze Matitiya na Shema, na Anaya na Uriya, na Hilikiya na Māseya. Naho ibumoso bwe, hari hahagaze Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana, na Zekariya na Meshulamu.
5 Abantu bose bashoboraga kureba Ezira kuko yari ahagaze kuri rwa ruhimbi abasumba. Abumbuye cya gitabo cy’Amategeko, abantu bose barahaguruka.
6 Nuko Ezira asingiza Uhoraho Imana ikomeye, maze abantu bose barambura amaboko bayerekeje hejuru, barikiriza bati: “Amina! Amina!” Bikubita imbere y’Uhoraho baramuramya, umuntu wese akoza uruhanga ku butaka.
7 Nuko barahaguruka, maze Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani, na Sherebiya na Yamini, na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya, na Kelita na Azariya, na Yozabadi na Hanani na Pelaya, batangira kubigisha Amategeko ya Musa.
8 Basomaga Amategeko y’Imana mu gitabo ku buryo bwumvikana, kandi bakayasobanura kugira ngo umuntu wese amenye ibyo basomye.
9 Abantu bumvise ibyasomwaga mu gitabo cy’Amategeko ya Musa, batangira kurira. Nuko umutegetsi Nehemiya na Ezira umutambyi n’umwigishamategeko, hamwe n’Abalevi basobanuriraga abantu ibyo Ezira yasomaga, barababwira bati: “Uyu munsi weguriwe Uhoraho Imana yanyu. Iki si igihe cyo kubabara no kurira!
10 Ahubwo nimusubire iwanyu murye ibyokurya byiza, munywe n’ibyokunywa biryoshye kandi abatagize icyo bategura na bo muboherereze amafunguro. Uyu munsi weguriwe Nyagasani Imana yacu. Ntimushavure kuko ibyishimo Uhoraho abaha, ari byo bibatera imbaraga.”
11 Abalevi na bo bacecekesha abantu, barababwira bati: “Nimutuze. Uyu munsi weguriwe Imana, bityo ntimukwiye gushavura.”
12 Nuko abantu bose barataha bajya kurya no kunywa, ndetse boherereza amafunguro abatabashije kugira icyo bategura. Abantu basābwa n’ibyishimo kuko bari basobanukiwe neza ibyo bari babasomeye.
Bizihiza iminsi mikuru y’Ingando
13 Ku itariki ya kabiri y’uko kwezi, abatware b’amazu yose y’Abayahudi n’abatambyi kimwe n’Abalevi, bateranira aho umwigishamategeko Ezira yari ari, kugira ngo barusheho kumenya Amategeko ya Musa.
14 Basanga mu gitabo cy’Amategeko Uhoraho yari yaratanze ayanyujije kuri Musa, handitse ko Abisiraheli bagombaga kuba mu tuzu tw’ingando, mu gihe cy’iminsi mikuru y’Ingando yo mu kwezi kwa karindwi
15 Basanze kandi ko iyo minsi mikuru yagombaga gutangarizwa abantu bo mu mijyi yose ndetse n’ab’i Yeruzalemu, bakababwira bati: “Nimujye mu misozi muzane amashami y’iminzenze ihingwa, n’ay’iminzenze ya cyimeza n’ay’imihadasi, n’ay’imikindo n’ay’ibiti bitsitse amashami, maze muce ingando nk’uko ibyanditswe bivuga.”
16 Nuko abantu bose bajya kuzana amashami yo kubaka utuzu tw’ingando. Bamwe batwubatse hejuru y’amazuyabo, abandi batwubaka mu ngo zabo, abandi batwubaka mu rugo rw’Ingoro y’Imana, abandi batwubaka ku kibuga cyari imbere y’Irembo ry’Amazi, no ku kibuga cyari imbere y’Irembo rya Efurayimu.
17 Abantu bose batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, biyubakira utuzu tw’ingando maze batubamo. Cyababereye igihe cyo kunezerwa cyane, kuko kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza icyo gihe, Abisiraheli ntibari barigeze bizihiza batyo iminsi mikuru y’Ingando.
18 Uhereye ku munsi wa mbere w’iminsi mikuru y’Ingando, ukageza ku wa karindwi ari wo waherukaga, buri munsi Ezira yasomaga mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Ku munsi wa munani basoza iteraniro nk’uko imihango yari iri.