Abantu bihana ibyaha bakoze
1-2 Ku itariki ya makumyabiri n’enye z’uko kwezi, Abisiraheli kavukire bitandukanya n’abanyamahanga bose, maze bateranira hamwe bigomwa kurya. Bambara imyambaro igaragaza akababaro, biyorera n’umukungugu mu mutwe. Nuko biyemerera ku mugaragaro ko bakoze ibyaha bo na ba sekuruza.
3 Bamara amasaha atatu bahagaze babasomera ibyanditse mu gitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo. Bamara n’andi masaha atatu birega ibyaha byabo, bikubita imbere y’Uhoraho Imana yabo.
4 Nuko Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani wundi na Kenani barahaguruka bahagarara ku ruhimbi, bavuga ijwi rirenga batakambira Uhoraho Imana yabo.
5 Abalevi ari bo Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baravuga bati:
“Nimuhaguruke musingize Uhoraho Imana yanyu,
muhore muyisingiza iteka ryose!”
“Uhoraho, uragahora usingizwa,
ikuzo no gusingizwa ubihebuje ibibaho byose.
Isengesho ryo kwicuza ibyaha
6 Ni wowe wenyine witwa Uhoraho!
Wahanitse ijuru hejuru y’amajuru yose,
waremye n’inyenyeri zose zo muri ryo.
Ni wowe waremye isi n’ibiyiriho byose,
urema n’inyanja n’ibiyirimo byose.
Ni wowe ubeshaho ibiremwa byose,
ingabo zo mu ijuru ni wowe ziramya.
7 Uhoraho Mana, ni wowe watoranyije Aburamu,
wamuvanye muri Uri y’Abanyakalideya,
maze umwita Aburahamu.
8 Wabonye ko akubereye indahemuka,
ugirana na we Isezerano rihamye:
iryo kuzagabira urubyaro rwe igihugu cy’Abanyakanāni n’Abaheti,
n’Abamori n’Abaperizi n’Abayebuzi n’Abagirigashi.
Iryo Sezerano wararisohoje kuko nawe uri indahemuka.
9 “Wabonye imibabaro ya ba sogokuruza bari mu Misiri,
wumvise gutaka kwabo bari ku Nyanja y’Uruseke.
10 Ibimenyetso n’ibitangaza bihambaye
wabyerekaniye ku mwami wa Misiri,
no ku byegera bye n’abaturage b’icyo gihugu.
Koko wabonye agahato bashyiraga kuri ba sogokuruza.
Icyo gihe wabaye ikirangirire ahantu hose,
nk’uko muri iyi minsi uri ikirangirire mu bantu.
11 Amazi y’inyanja wayagabanyijemo kabiri,
Abisiraheli bayambukiranya bigendera ahumutse.
Naho abanzi babo babakurikiye,
wabaroshye ikuzimu muri iyo nyanja,
bamera nk’ibuye riroshywe mu mazi menshi.
12 Ku manywa wayoboraga ba sogokuruza wibereye mu nkingi y’igicu,
nijoro ukabayobora inzira banyuramo, wibereye mu nkingi y’umuriro ubamurikira.
13 Wavuye mu ijuru umanukira ku musozi wa Sinayi
uvugana na bo.
Wabagejejeho ibyemezo biboneye wafashe n’amategeko y’ukuri,
kimwe n’amateka n’amabwiriza bitunganye.
14 Watumye umugaragu wawe Musa kubamenyesha isabato nziranenge,
abamenyesha amabwiriza n’amateka n’andi mategeko wabahaye.
15 “Bagize inzara ubagaburira umugati uturutse mu ijuru,
bagize inyota ubavuburira amazi mu rutare.
Waboherereje kwigarurira igihugu,
icyo warahiye ukomeje ko uzabagabira.
16 Ariko ba sogokuruza baragusuzuguye,
bashinga amajosi yabo ntibumvira amabwiriza yawe.
17 Banze kukumva birengagiza ibitangaza wabakoreye.
Bashinze amajosi barakugomera,
bitoranyijemo umuyobozi wo kubashorera,
kugira ngo bisubiriremu buja bwabo mu Misiri.
Nyamara kandi ntiwabaretse,
kuko uri Imana ibabarira, ugira ubuntu n’impuhwe,
utinda kurakara kandi wuje umurava.
18 Byongeye kandi bashongesheje ubutare,
babucuzemo ishusho y’ikimasa bavuga bati:
‘Ngiyi Imana yanyu yabavanye mu Misiri.’
Bityo baba baragusebeje cyane.
19 Ariko kubera impuhwe zawe nyinshi,
ntiwabaretse bonyine mu butayu.
Ku manywa ya nkingi y’igicu yakomeje kubayobora inzira.
Nijoro ya nkingi y’umuriro ikomeza kubamurikira inzira bagendagamo.
20 Wabahaye Mwuka wawe ugira neza kugira ngo abajijure,
ntiwahwemye kubaha manu yo kubatunga,
no kubaha amazi yo kubamara inyota.
21 Wabitayeho imyaka mirongo ine bari mu butayu,
ntibagize icyo bakena.
Imyambaro yabo ntiyigera isāza,
ibirenge byabo ntibyabyimba.
22 “Wabagabije ibihugu n’ababituye, byose urabibagabanya.
Bigarurira igihugu cy’Umwami Sihoni wari uganje i Heshiboni,
bigarurira n’igihugu cya Bashani cy’Umwami Ogi.
23 Wabahaye urubyaro nyamwinshi nk’inyenyeri zo ku ijuru,
urutuza muri cya gihugu wabwiye ba sekuruza babo kwigarurira.
24 Urubyaro rwabo rugeze muri icyo gihugu ruracyigarurira.
Imbere yarwo uganza Abanyakanāni bene igihugu barukomera yombi,
abami babo n’andi moko wabagabije Abisiraheli kugira ngo babagenze uko bashaka.
25 Bafashe imijyi izengurutswe n’inkuta,
bigaruriye igihugu kirumbuka,
bigarurira n’amazu yuzuye ibintu byiza byinshi.
Bigaruriye kandi amariba yari asanzwe afukuye neza,
bigaruriye n’imizabibu n’iminzenze,
bigarurira n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa.
Barariye barahaga barabyibuha,
badamaraye muri ibyo byiza wabahaye.
26 Nyamara baranze barakugomera,
baciye ku Mategeko yawe,
bageza ubwo bica n’abahanuzi,
abo wabatumagaho kugira ngo bakugarukire,
27 bityo baba baragusebeje cyane.
Wabagabije abanzi babo kugira ngo babakandamize,
bageze iwa ndabaga baragutakambira ubumva uri mu ijuru,
kubera impuhwe zawe nyinshi wabahaye abatabazi,
babagobotoye mu maboko y’abanzi babo.
28 Nyamara babona agahenge bakongera bakagucumuraho,
ukabagabiza abanzi babo kugira ngo babategeke.
Abantu bawe bakongera kugutakambira na none ukabumva uri mu ijuru,
kubera impuhwe zawe, ntiwahwemye kubatabara.
29 Warababuriraga kugira ngo bumvire amategeko yawe,
na bo bakagusuzugura bakanga amabwiriza wabahaye.
Bahinyuraga ibyemezo wafashe, bya bindi bituma umuntu ubikurikije abaho,
bya bindi bibeshaho buri muntu ubyubahiriza.
Bashingaga amajosi, bakazamura intugu ntibakumvire.
30 Uko imyaka ihise indi igataha warihanganaga,
wabatumagaho Mwuka wawe kugira ngo ababurire akoresheje abahanuzi.
Ntibabyitaho maze ubagabiza abanyamahanga.
31 Nyamara kubera impuhwe zawe nyinshi,
ntiwabatsembaho kandi ntiwabareka,
kuko uri Imana igira ubuntu n’impuhwe.
32 “None rero Mana yacu,
urakomeye kandi ufite ububasha n’igitinyiro,
ukomeza Isezerano waduhaye kandi uhorana urukundo.
Kuva igihe cy’abami bo muri Ashūrukugeza uyu munsi,
twebwe n’abami bacu n’abatware bacu,
n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu na ba sogokuruza,
twese ubwoko bwawe twagize amagorwa menshi.
Nuko rero ujye wibuka ibyo byose byatubabaje.
33 Muri ibyo byose byatugezeho twese,
wagaragaje ko uri intabera n’indahemuka,
naho twebwe twagiye duhemuka.
34 Abami bacu n’abatware bacu,
n’abatambyi kimwe na ba sogokuruza,
ntibakurikije Amategeko yawe,
ntibita ku mabwiriza n’imiburo byawe.
35 Bakiri mu bwami bwabo bigenga,
bagifite ibyiza wabahaye,
bakiri mu gihugu kigari kandi kirumbuka,
ntibigeze bakora ibyo ushaka,
cyangwa ngo bareke ibikorwa byabo bibi.
36 None rero dore abanyamahanga batugize abagaragu babo,
turi mu gihugu gakondo wagabiye ba sogokuruza,
kugira ngo batungwe n’imbuto n’ibyiza byacyo.
Nyamara twagizwe abagaragu,
37 kandi kubera ibyaha byacu,
umusaruro mwinshi w’iki gihugu wikubirwa n’abami watugabije,
uduhora ibyaha byacu.
Badutwara uko bashatse twe n’amashyo yacu.
Yewe, turi mu kaga gakomeye!”