1 Ubuhanuzi bwa Obadiya, ni ibyo Nyagasani Uhoraho yavuze byerekeye Abedomu.
Uhoraho azatsemba Abedomu
Intumwa yoherejwe mu mahanga,
twumva itangaza ubutumwa bw’Uhoraho ngo:
“Nimuhaguruke tujye kurwanya Abedomu.”
2 Uhoraho abwira Abedomu ati:
“Nzatuma andi mahanga abatesha agaciro,
azabasuzugura cyane.
3 Mwirata ko mutuye mu bitare ahantu hirengeye,
muribwira muti: ‘Nta wabasha kutumanurayo!’
Nyamara ubwirasi bwanyu bwarabashutse!
4 Nubwo mwatumbagira nka kagoma,
nubwo mwatura ahirengeye nk’inyenyeri,
aho na ho nabahananturayo.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
5 “Abajura cyangwa abasahuzi baramutse babateye nijoro,
basahura ibyo bishakiye gusa.
Abasaruzi na bo baramutse baje kwiba mu mizabibu yanyu,
babasigira nibura utubuto two guhumba,
nyamara abanzi banyu bazabasiga iheruheru.
6 Mwa bakomoka kuri Ezawu mwe,
mbega ukuntu ibyanyu bizasakwa!
Mbega ukuntu ubutunzi mwahishe buzasahurwa!
7 Abo mwifatanyaga bazabamenesha babambutse imipaka,
incuti zanyu magara zizabahinduka zibigarurire,
abo mwasangiraga bazabatega imitego,
ariko ntimuzabimenya!
8 Koko mwa Bedomu mwe,
umunsi nzabahana nzatsemba abanyabwenge banyu,
mu misozi yanyu sinzahasiga n’uwa kirazira mu bafite ubushishozi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
9 “Mwa batuye i Temanimwe,
intwari zanyu zizashya ubwoba,
ingabo z’igihugu cya Edomu zose zizashirira ku icumu.
Inabi Abedomu bagiriye Abayuda
10 “Mwa Bedomu mwe,
mwagiriye urugomo bene wanyubakomoka kuri Yakobo,
ni cyo gituma muzakorwa n’isoni,
muzarimbuka ubuziraherezo.
11 Mwari muhagaze murebēra igihe abanzi binjiraga muri Yeruzalemu ku ngufu,
basahuye ubutunzi bwaho babwigabanya bakoresheje ubufindo,
namwe mwagenje nka bo!
12 Ntimwari mukwiye gukina ku mubyimba bene wanyu bageze mu makuba,
ntimwari mukwiye kwishimira kurimbuka kw’Abayuda,
ntimwari mukwiye no kubirataho igihe bari mu kaga.
13 Muri icyo gihe cy’ibyago,
ntimwari mukwiye kwinjira mu murwa w’ubwoko bwanjye,
icyo gihe ntimwari mukwiye kubakina ku mubyimba,
ntimwari mukwiye kwigabiza ubutunzi bwabo mu gihe cy’ibyago.
14 Ntimwari mukwiye gutegera mu mahuriro y’inzira,
mugamije kwica impunzi z’Abayuda,
abacitse ku icumu mu gihe cy’akaga ntimwari mukwiye kubagabiza abanzi.”
Uhoraho azacira imanza amahanga
15 Uhoraho aravuga ati:
“Umunsi nzacira amahanga yose imanza uregereje,
uko mwagenje ni ko muzagenzerezwa,
ibibi mwakoze bizabagaruka.
16 “Mwa Bisiraheli mwe,
nabahaniye kuri Siyoni umusozi nitoranyirije,
uko mwahanywereye igikombe cy’uburakari bwanjye,
ni ko amahanga yose azahanwa ubutitsa,
azagotomera icyo gikombe amere nk’atigeze kubaho.
Abisiraheli biganzura Abedomu
17 Nyamara Siyoni uzongera kuba umusozi unyeguriwe,
uzaturwaho n’abaho barokotse,
abakomoka kuri Yakobo bazasubira mu byabo.
18 Abakomoka kuri Yakobo bazamera nk’umuriro,
abakomoka kuri Yozefubazamera nk’ibirimi byawo,
naho abakomoka kuri Ezawu bazamera nk’umurama,
bazatwikwa bakongoke,
ntihazasigara n’uwo kubara inkuru.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Abisiraheli bazigarurira ibihugu bibakikije
19 Abayuda bo mu majyepfo bazigarurira igihugu cya Edomu.
Abatuye mu mirambi y’iburengerazuba
bazigarurira u Bufilisiti n’intara ya Efurayimu n’iya Samariya.
Abakomoka kuri Benyamini bazigarurira intara ya Gileyadi.
20 Abo mu majyaruguru ya Isiraheli bajyanywe ho iminyago
bazigarurira Fenisiya bageze i Sarepati.
Ab’i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago i Sefaradi
bazigarurira imijyi yo mu majyepfo.
21 Ababohoje igihugu bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni
bategeke igihugu cya Edomu,
kandi Uhoraho ni we uzaba ari umwami.