Ruti 1

Umuryango wa Elimeleki usuhukira i Mowabu

1 Igihe Abisiraheli bategekwaga n’abacamanza, mu gihugu cyabo hateye inzara. Nuko umugabo w’i Betelehemu mu ntara y’u Buyuda, asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu, ajyana n’umugore we n’abahungu be babiri.

2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be, umwe yitwaga Mahiloni, undi akitwa Kiliyoni. Bari Abanyefuratab’i Betelehemu. Nuko bagera i Mowabu baturayo. Bakiriyo

3 Elimeleki arapfa, Nawomi asigarana n’abahungu be babiri.

4 Abo bahungu barongora abakobwa b’Abamowabukazi. Umwe yitwaga Orupa, undi akitwa Ruti. Hashize nk’imyaka icumi basuhukiye i Mowabu,

5 Mahiloni na Kiliyoni na bo barapfa. Nawomi asigara ari umupfakazi n’incike.

Ruti ajyana na nyirabukwe Nawomi i Betelehemu

6 Nawomi akiri i Mowabu amenya ko Uhoraho yitaye ku bantu be, akabaha umusaruro mwiza. Nuko yitegura gusubira mu gihugu cye hamwe n’abakazana be.

7 Ahagurukana na bo bombi, asubira mu gihugu cye mu ntara y’u Buyuda. Bakigenda,

8 Nawomi abwira abakazana be ati: “Bana banjye, nimwisubirireyo buri wese ajye iwabo. Ineza mwagiriye ba nyakwigendera hamwe nanjye, namwe Uhoraho ayibagirire.

9 Mwembi Uhoraho abahe kuzabona abandi bagabo, mubagirireho umugisha.”

Nawomi arabahobera, abasezeraho. Nuko abakazana be bararira cyane.

10 Baramubwira bati: “Ashwi da! Ntitugusiga ahubwo turajyana iwanyu.”

11 Nawomi yongera kubabwira ati: “Bana banjye, nimwisubirireyo. Ni iki gituma mushaka ko tujyana? Dore naracuze, singishoboye kubabyarira abandi bagabo.

12 Nimundeke mwisubirire iwanyu. Dore ndakecuye cyane, sinkiri uwo gushaka undi mugabo. Kandi nubwo navuga nti: ‘Ndacyafite icyizere iri joro ndi bubone umugabo tuzabyarane abahungu’,

13 mbese mwategereza igihe bazakurira ntimushake abandi bagabo? Oya, bana banjye! Ntibikabeho! Erega mfite ishavu riruta iryanyu, kuko Uhoraho yahagurukiye kundwanya.”

14 Abakazana be bombi bongera kurira cyane, maze Orupa ahobera nyirabukwe amusezeraho, ariko Ruti we yanga kumusiga.

15 Nawomi abwira Ruti ati: “Dore mukeba wawe asubiye muri bene wabo no ku mana zabo. Nawe mukurikire usubire iwanyu.”

16 Ariko Ruti aramusubiza ati: “Wimpatira kugusiga kugira ngo nsubire iwacu. Aho uzajya ni ho nzajya, aho uzaba ni ho nzaba. Abantu bawe bazaba abantu banjye, Imana yawe izaba Imana yanjye.

17 Aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu, Uhoraho azabimpanire yihanukiriye.”

18 Nawomi abonye ko Ruti yiyemeje kujyana na we, areka kumuhatira gusubira iwabo.

19 Bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo batera abo mu mujyi bose amatsiko. Abagore barabazanya bati: “Niko ye, koko se uyu ni Nawomi?”

20 Nawomi arababwira ati: “Ntimukongere kunyita Nawomi – risobanurwa ngo Nyiramahirwe – ahubwo mujye munyita Mara – risobanurwa ngo Nyirashavu – kuko Imana nyir’ububasha yanteye ishavu ryinshi.

21 Navuye ino ntunganiwe, none Uhoraho ahangaruye ndi nyakamwe. None se ni iki gituma munyita Nawomi kandi Uhoraho nyir’ububasha yarahagurukiye kundwanya, akanteza ibyago?”

22 Nguko uko Nawomi yavuye mu gihugu cy’i Mowabu akagaruka iwabo, ari kumwe n’umukazana we Umumowabukazi Ruti. Bageze i Betelehemu abantu batangiye gusarura ingano zitwa bushoki.