Ruti ahumba ingano mu murima wa Bowazi
1 Elimeleki umugabo wa Nawomi yari afite mwene wabo witwaga Bowazi. Yari umukungu kandi abantu baramwemeraga.
2 Nuko Umumowabukazi Ruti abwira Nawomi ati: “Reka njye kwihumbira amahundo y’ingano mu murima w’umugiraneza uri bubinyemerere.”
Nawomi aramusubiza ati: “Mwana wanjye, ngaho genda.”
3 Nuko Ruti ajya guhumba ingano aho abakozi bamaze gusarura. Iby’amahirwe, isambu yahumbagamo yari iya Bowazi mwene wabo wa Elimeleki.
4 Hashize umwanya, Bowazi aza aturutse i Betelehemu asuhuza abasaruraga ati: “Nimuhorane Imana.” Na bo baramusubiza bati: “Nawe niguhe umugisha.”
5 Bowazi abaza uwari uyoboye abasaruzi ati: “Uriya mugore ni uwa nde?”
6 Na we aramusubiza ati: “Ni wa Mumowabukazi wazanye na Nawomi avuye i Mowabu.
7 Yansabye uruhushya rwo kwihumbira amahundo yagiye asigara hagati y’imiba. Yahereye mu gitondo ahumba, ubu ni bwo acyugama izuba.”
8 Bowazi amaze gusuhuza Ruti, aramubwira ati: “Umva ntukagire indi sambu ujya guhumbamo atari iyanjye, ujye uguma aho abaja banjye basarura.
9 Ujye witegereza neza umurima abakozi basaruramo, maze uhumbe aho abaja bamaze gukora. Nihanangirije abakozi banjye ngo be kugukubaganya. Kandi nugira inyota uzajye ujya aho ibibindi bavomeyemo amazi biri, maze unywe.”
10 Nuko Ruti yikubita imbere ya Bowazi, aramubwira ati: “Ni iki gitumye unyitaho ukangirira neza, kandi ndi umunyamahangakazi?”
11 Bowazi aramusubiza ati: “Bantekerereje ibyo wagiriye nyokobukwe byose kuva umugabo wawe yapfa. Namenye ko wasize so na nyoko uva mu gihugu cyanyu kavukire, maze wiyemeza kubana n’abantu utigeze umenya.
12 Uhoraho akwiture ibyo wakoze byose. Koko rero Uhoraho wisunze, ari we Mana y’Abisiraheli, aguhundagazeho imigisha yose.”
13 Ruti asubiza Bowazi ati: “Mubyeyi, ungiriyeneza kuko umaze umubabaro, kandi ukambwiza ineza nubwo ndahwanye n’umwe wo mu baja bawe.”
14 Igihe cyo gufungura kigeze, Bowazi abwira Ruti ati: “Ngwino nawe ufungure. Fata igisate cy’umugati ukoze mu isupu.”
Ruti yicara iruhande rw’abasaruzi, maze Bowazi amuha ku mpeke zikaranze, ararya arahaga ndetse arasigaza.
15 Hanyuma Ruti arahaguruka asubira guhumba. Bowazi abwira abakozi be ati: “Mumureke ahumbe no hagati y’imiba y’ingano, ntihagire umukoma imbere.
16 Ahubwo amahundo amwe mujye muyasohorora mu miba muyasige inyuma, ayihumbire. Muramenye ntihagire umutonganya.”
17 Nuko Ruti ahumba mu kwa Bowazi ageza nimugoroba. Ahuye ingano yahumbye zivamo nk’ibiro icumi.
18 Arazikorera azitahana mu mujyi, nyirabukwe arazibona, maze Ruti amuha na bya byokurya byari byasigaye.
19 Nawomi abaza Ruti ati: “Uyu munsi wahumbye mu kwa nde? Wakoze hehe? Imana ihe umugisha uwo muntu wakugiriye neza.”
Ruti abwira nyirabukwe ati: “Uyu munsi nahumbye mu murima w’umugabo witwa Bowazi.”
20 Nawomi abwira umukazana we ati: “Uwo mugabo aragahirwa n’Uhoraho udahwemakugirira neza ba nyakwigendera, ndetse natwe abakiriho.”
Nawomi yungamo ati: “Erega uwo mugabo Bowazi dufitanye isano ya bugufi! Ni umwe mu bagomba kutwitaho.”
21 Umumowabukazi Ruti abwira nyirabukwe ati: “Ndetse yambwiye kugumana n’abakozi be kugira ngo njye nihumbira aho bamaze gusarura, kugeza ubwo isarura rizaba rirangiye.”
22 Nawomi abwira Ruti umukazana we ati: “Mwana wanjye, ni byiza kujyana n’abaja ba Bowazi ugahumba aho basarura, kuko uramutse ugiye mu murima w’undi yakugirira nabi.”
23 Ruti agumana n’abaja ba Bowazi akajya ahumba aho bakoraga, kugeza ubwo barangije gusarura ingano zitwa bushoki n’izitwa nkungu. Ruti akomeza kubana na nyirabukwe.