Ruti 3

Ruti arara ku mbuga ya Bowazi

1 Muri iyo minsi Nawomi abwira umukazana we Ruti ati: “Mwana wanjye, nkwiriye kugushakira umugabo kugira ngo umererwe neza.

2 Wa mugabo witwa Bowazi wakwemereraga gukorana n’abaja be, ni mwene wacu. Nimugoroba ari bujye ku mbuga kugosoza ingano za bushoki.

3 None iyuhagire witere amarashi, wifubike n’umwenda maze umanuke ujye ku mbuga. Uramenye ntumwiyereke ataramara kurya no kunywa.

4 Najya kuryama uze kwitegereza aho aryamye, maze uze kugenda worosore ku birenge byeabe ari ho wiryamira, na we ari bukubwire icyo ugomba gukora.”

5 Ruti asubiza nyirabukwe ati: “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”

6 Ruti ajya ku mbuga, akora uko nyirabukwe yamubwiye.

7 Bowazi amaze kurya no kunywa yumva yishimye, maze ajya kuryama iruhande rw’ikirundo cy’ingano ze. Ruti aromboka, amworosora ku birenge maze ariryamira.

8 Mu gicuku Bowazi ashigukira hejuru. Ngo yeguke, abona umugore uryamye hafi y’ibirenge bye.

9 Bowazi aramubaza ati: “Yewe! Uri nde?”

Ruti aramusubiza ati: “Ndi umuja wawe Ruti. Ndakwinginze nyorosa igishura cyawe unyijyanire, kuko ari wowe ugomba kuncyura ugacikura nyakwigendera.”

10 Bowazi aramusubiza ati: “Ruti, Uhoraho aguhe umugisha, wabaye indahemuka kuri nyokobukwe, none urushijeho kubigaragariza umuryango we. Ntiwigeze wiruka inyuma y’abasore, baba abakire cyangwa abakene.

11 None rero ntuhangayike, icyo uzashaka cyose nzakigukorera. Erega n’abantu bose bo mu mujyi wacu bazi ko uri inyangamugayo!

12 Ni iby’ukuri koko mfite uburenganzira bwo kugucyura ngacikura nyakwigendera. Icyakora hari undi mugabo ufitanye na we isano ya bugufi, unsumbije ubwo burenganzira.

13 None rara hano, maze ejo mu gitondo tuzareba ko yemera kugucyura agacikura nyakwigendera. Nabyemera azaba agize neza. Natabyemera kandi, ndahiye Uhoraho, nzagucyura mucikure. Iryamire hano utegereze ko bucya.”

14 Nuko Ruti aryama hafi y’ibirenge bya Bowazi. Mu kabwibwi, igihe umuntu atabasha kumenya undi arabyuka, kuko Bowazi yibwiraga ati: “Bye kumenyekana ko uyu mugore yaraye hano.”

15 Bowazi abwira Ruti ati: “Ikuremo umwambaro wifubitse maze uwurambure.”

Ruti awikuramo arawurambura, nuko Bowazi amushyiriramo ibiro bigera kuri makumyabiri by’ingano za bushoki, arazimukorera maze yisubirira mu mujyi.

16 Ruti na we ajya kwa nyirabukwe. Nyirabukwe aramubaza ati: “Mbese ni wowe, mwana wanjye?”

Ruti amutekerereza ibyo Bowazi yamugiriye byose.

17 Kandi yungamo ati: “Ni na we wampaye izi ngano za bushoki, yanga ko ntaha amara masa.”

18 Nawomi aramubwira ati: “Mwana wanjye, igumire hano kugeza ubwo uri bumenye amaherezo y’icyo kibazo. Bowazi na we, uyu munsi ntari buruhuke atagitunganyije.”