Inkomoko y’ubuhanga
1 Ubuhanga bwose bukomoka ku Uhoraho,
buhorana na we ubuziraherezo.
2 Ni nde washobora kubara ibitonyanga by’imvura?
Ni nde washobora kubara umusenyi wo ku nyanja?
Ni nde washobora kubara iminsi y’ibihe byose?
3 Ni nde washobora gupima uburebure bw’ikirere n’ubugari bw’isi?
Ni nde washobora gupima ikuzimu mu nyanja?
4 Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose,
ubushishozi bwabayeho kuva kera kose.
6 Ni nde wahishuriwe inkomoko y’ubuhanga?
Ni nde wigeze amenya imigambi yabwo?
8 Umunyabwenge ni umwe kandi ni we ukwiye kubahwa,
ni Uhoraho wicaye ku ntebe ye.
9 Uhoraho ni we waremye ubuhanga,
yarabwitegereje arabucengera,
yabukwije mu biremwa bye byose.
10 Imana yabuhaye abantu bose,
yabuhaye by’umwihariko incuti zayo.
Kubaha Uhoraho ni byo sōko y’ubuhanga
11 Kubaha Uhoraho bitanga ikuzo n’ishema,
kumwubaha bitera umunezero mwinshi.
12 Kubaha Uhoraho binezeza umutima,
kumwubaha bitanga umunezero no kurama.
13 Uwubaha Uhoraho azahirwa mu buzima bwe bwose,
azahirwa kugeza ku munsi wo gupfa.
14 Kubaha Uhoraho ni byo ntangiriro y’ubuhanga,
ubuhanga bwagenewe indahemuka zibuhabwa zikiri mu nda ya ba nyina.
15 Ubuhanga bwabanye n’abantu guhera kera kose,
urubyaro rwabo ruzabwishingikirizaho.
16 Kubaha Uhoraho ni bwo buhanga buhanitse,
koko busendereza ibikorwa byabwo mu bantu.
17 Amazu yabo buyuzuzamo ibyo bifuza byose,
ibigega byabo byuzura imbuto zabwo.
18 Kubaha Uhoraho ni byo kamba ry’ubuhanga,
ni bwo butanga kugubwa neza n’ubuzima buzira umuze.
19 Uhoraho yarabwitegereje arabucengera,
yakwirakwije ubumenyi n’ubwenge ku isi,
yahesheje ikuzo ababwitabiriye.
20 Kubaha Uhoraho ni byo nkomoko y’ubuhanga,
ubuhanga butanga ubuzima burambye.
Kwihangana no kumenya kwifata
22 Umujinya udafite ishingiro ntiwemewe,
koko utuma nyirawo arimbuka.
23 Umuntu wihangana ategereza igihe kirekire,
nyamara amaherezo azanezerwa.
24 Uwo muntu araceceka agategereza ko igihe kigera,
bityo abantu bose bazamwita umunyabwenge.
Ubuhanga no kubaha Imana
25 Ubuhanga buhunitse amagambo y’ubwenge,
nyamara kubaha Imana bitera ishozi umunyabyaha.
26 Niba ushaka ubuhanga ujye ukurikiza amategeko,
Uhoraho azabukugabira.
27 Koko rero kubaha Uhoraho ni byo buhanga n’ubumenyi,
ubudahemuka n’ubwitonzi ni byo bishimisha Imana.
28 Ntukareke kubaha Uhoraho,
ujye umusenga nta buryarya.
29 Ujye wirinda kuryarya abandi,
ujye umenya kwifata mu byo uvuga.
30 Ntukishyire hejuru utazavaho ugwa ugakorwa n’ikimwaro.
Koko rero Uhoraho azagaragaza amabanga yawe,
azagukoza isoni ku mugaragaro kuko wanze kumwubaha,
bityo umutima wawe ukaba wuzuye uburyarya.