1 Niba umuntu ari umukene akagira ubwenge,
uwo mukene aba afite impamvu imutera kwirata,
uwo kandi akwiye guhabwa umwanya mu bakomeye.
Kutishingikiriza ku buranga bw’umuntu
2 Ntugashimagize umuntu kubera uburanga bwe,
ntugasuzugure umuntu kubera isura ye.
3 Uruyuki ni ruto urugeranyije n’ibiguruka,
nyamara ubuki bwarwo buryoha kurusha ibindi byose.
4 Ntugaseke umuntu kubera ko yambaye nabi,
ntugaseke umuntu uri mu ngorane,
koko Uhoraho akora ibintu bitangaje,
ibintu umuntu adashobora gusobanukirwa.
5 Hari abami benshi bacishijwe bugufi,
hari n’abambitswe ikamba nta wabikekaga.
6 Hari benshi mu bakomeye bacishijwe bugufi,
hari n’ab’ibirangirire bategetswe n’abo batakekaga.
Ubwitonzi mu magambo
7 Ujye ubanza ushishoze mbere yo guhinyura,
ujye ubanza utekereze mbere yo kwamagana.
8 Ntukagire uwo uca mu ijambo,
ntugasubize utarumva neza icyo bavuze.
9 Ntukivange mu magambo atakugenewe,
ntukivange mu mpaka z’abanyabyaha.
Kwiringira Imana yonyine
10 Mwana wanjye, ntugakorere imishinga icyarimwe,
nuyikurikirana cyane ntuzayishobora.
Nubwo wakora uko ushoboye ntuzayirangiza,
nubwo wakoresha imbaraga zawe zose bizakunanira.
11 Hari abantu bakora umurimo bashyizeho umwete,
nyamara ntibagere ku ntego yabo.
12 Hari n’abanyantege nke bakeneye ubunganira,
ni abakene nta kintu bagira,
nyamara Uhoraho abarebana impuhwe,
abarebana impuhwe akabakura muri ubwo bukene.
13 Uhoraho atuma begura umutwe,
bityo abantu benshi bakabatangarira.
14 Ibyiza n’ibibi, ubuzima n’urupfu, ubukene n’ubukire,
ibyo byose bikomoka ku Uhoraho.
17 Impano y’Uhoraho ni iy’iteka ku bamwizera,
ubugwaneza bwe buzabayobora iteka ryose.
18 Hari abantu bakizwa no kumenya kuzigama,
nyamara dore igihembo cyabo.
19 Baribwira bati: “Ubu noneho nshobora kuruhuka,
ngiye kunezezwa n’ibyo ntunze”,
nyamara baribeshya kuko batazi igihe bashigaje,
bazapfa maze ibyo byose babisigire abandi.
20 Ujye ukunda umurimo wawe uwiteho,
ujye uwitaho kugeza mu zabukuru.
21 Ntugatangazwe n’ibikorwa by’umunyabyaha,
ujye wiringira Uhoraho wite ku murimo wawe,
koko byoroheye Uhoraho gukungahaza umukene mu kanya gato.
22 Igihembo cy’intungane ni umugisha w’Uhoraho,
umugisha we ntutinda kubageraho.
23 Ntukavuge uti: “Ese ubundi nkeneye iki?
Ni iki kindi ntegereje mu bihe bizaza?”
24 Ntukavuge uti: “Mfite ibimpagije.
None se ni ibihe byago byangwirira?”
25 Igihe cy’amahirwe, amakuba aribagirana,
igihe cy’amakuba, amahirwe aribagirana.
26 Koko byorohera Uhoraho gutegereza ko umuntu apfa,
bityo amugenera ibikwiranye n’imigenzereze ye.
27 Ibyago by’igihe gito byibagiza umunezero,
ibikorwa by’umuntu bigaragara apfuye.
28 Ntukavuge ko umuntu afite amahirwe akiri muzima,
koko ibye bimenyekana amaze gupfa.
Kumenya guhitamo incuti
29 Ntukinjize iwawe umuntu ubonetse wese,
koko imitego y’abagome ni myinshi.
30 Umwirasi ni nk’inkware yafatiwe mu mutego,
ni nk’umutasi urekereje kukurimbura.
31 Atega umutego ibyiza bigahinduka bibi,
ibyari bitunganye bikabonekaho inenge.
32 Agashashi k’umuriro kabyara inkongi,
umunyabyaha atega imitego yica.
33 Ujye wirinda umugome kuko aba agambiriye ikibi,
ujye umwirinda kuko yagusiga ubwandu butazakuvaho.
34 Nucumbikira umunyamahanga azaguteza impagarara,
numucumbikira azaguteranya n’abo mu rugo rwawe.