Kwirinda abatubaha Imana
1 Nugira neza ujye umenya uwo uyigiriye,
bityo uziturwa ibyiza wakoze.
2 Ujye ugirira neza intungane uzabihemberwa,
iyo ntungane nitakwitura, Usumbabyose azakwihembera.
3 Nta cyiza gikwiye kugirirwa umuntu wihambira ku kibi,
nta cyiza gikwiye kugirirwa uwanga gufasha abakene.
4 Ujye ufasha intungane,
ntugafashe umunyabyaha.
5 Ujye ugirira neza uwicisha bugufi,
ntukagirire neza utubaha Imana.
Numufasha uzaba umuhaye urwaho ngo akwice,
ineza yose wamugiriye izagukururira ibyago byikubye kabiri.
6 Koko rero Usumbabyose yanga abanyabyaha,
azabacira urubakwiye.
7 Ujye ugirira neza intungane,
ntugafashe umunyabyaha.
Kwirinda incuti mbi
8 Igihe cy’umunezero nta wumenya incuti nyayo,
nyamara mu gihe cy’amakuba umwanzi arigaragaza.
9 Iyo umuntu anezerewe abanzi be bahekenya amenyo,
iyo ari mu kaga incuti ye iramwigurutsa.
10 Ntukagire ubwo wiringira umwanzi,
ntukamwiringire kuko ububi bwe ari nk’umuringa waguye ingese.
11 N’iyo yakwicisha bugufi akagenda yunamye,
ujye uba maso umugendere kure.
Uzamubere nk’umuntu usukura indorerwamo yafashe ingese,
ujye umenya ko izo ngese zishizeho burundu.
12 Ntukamwiyegereze atakubirindura agafata umwanya wawe,
ntuzamugire icyegera cyawe atazagutwara intebe,
ibyo nibikugeraho ukicuza ni bwo uzasobanukirwa n’imiburo yanjye.
13 Ni nde wababazwa n’umuntu wakinishije inzoka ikamuruma?
Ni nde wababazwa n’umuntu witegeje inyamaswa z’inkazi?
14 Ni na ko nta wababazwa n’umuntu wisunga umunyabyaha,
nta wamubabarira agize ingaruka z’ibicumuro bye.
15 Umunyabyaha mumarana igihe gito,
nyamara iyo ibyago bije aragutererana.
16 Umwanzi akuvugisha neza,
nyamara agambiriye kukuroha mu rwobo.
Umwanzi ahora asa n’ugufitiye impuhwe,
nyamara iyo aguciye urwaho arakwica.
17 Iyo ugize ibyago aza kukureba,
aza yitwaje kugufasha nyamara aguteze umutego.
18 Icyo gihe agaragaza ububi bwe,
azunguza umutwe, agakoma amashyi agukwena.