Sir 13

Kubana n’abo mureshya

1 Iyo umuntu akoze amakakama aramwanduza,

ucuditse n’umwirasi ahinduka nka we.

2 Ntukagerageze kwikorera umutwaro ukabije kuremera,

ntugacudike n’umuntu ukurusha amaboko n’umutungo.

None se ikibindi cyabana gite n’isafuriya?

Iyo bisekuranye ikibindi kirajanjagurika.

3 Iyo umukire arenganyije umuntu aranamutonganya,

nyamara iyo umukene arenganyijwe asaba imbabazi.

4 Iyo ufitiye umukire akamaro akunyunyuza imitsi,

nyamara iyo nta cyo ukimumariye aragutererana.

5 Iyo hari icyo utunze murabana,

bityo akakumaraho ibyawe nta cyo yikanga.

6 Niba agukeneye azakubeshyabeshya,

azagusekera kandi aguhe icyizere,

azakuvugisha neza akubaza ati: “Ukeneye iki?”

7 Azagukoza isoni yagutumiye mu birori,

uzimaraho utwawe umutumira kabiri cyangwa gatatu,

amaherezo azakuzunguriza umutwe agukwena,

bityo azakwigarika nk’aho atakuzi.

8 Uritonde utazavaho uba umupfapfa,

uritonde utazasuzugurwa kubera ubupfapfa bwawe.

9 Umunyacyubahiro nagutumira ntukajye mu mwanya w’imbere,

bityo azongera agutumire.

10 Ntugashake umwanya w’imbere atakwigizayo,

nyamara ntukajye kure cyane atazakwibagirwa.

11 Uzirinde kuganira na we cyane,

ntukiringire amagambo yose akubwira,

koko mu magambo ye n’inseko ye aba akugerageza.

12 Azakumenera amabanga nta mbabazi,

umenye ko atazabura kukubabaza cyangwa kugufungisha.

13 Ujye witonda kandi ugire amakenga,

ujye witonda kuko ukina n’urupfu.

15 Inyamaswa yose ikunda iyo mu bwoko bwayo,

umuntu na we akunda mugenzi we.

16 Inyamaswa z’ubwoko bumwe zirabana,

umuntu na we abana na mugenzi we.

17 None se ikirura gifitanye sano ki n’umwana w’intama?

None se umunyabyaha we afitanye sano ki n’intungane?

18 Mbese impyisi n’imbwa bishobora kubana mu mahoro?

None se umukire n’umukene bashobora kumvikana?

19 Uko indogobe zo mu gasozi ziribwa n’intare,

ni na ko abakire babeshwaho n’abakene.

20 Kwicisha bugufi ni ikizira ku mwirasi,

umukene ni ikizira ku mukire.

21 Iyo umukire agize ibyago incuti ze zimutera inkunga,

nyamara umukene ugize ibyago incuti ze ziramutererana.

22 Iyo umukire akosheje benshi baramushyigikira,

iyo avuze amahomvu barayamushima.

Nyamara iyo umukene akosheje baramucyaha,

iyo avuze ukuri ntibamwitaho.

23 Iyo umukire avuze bose baraceceka bagashima ijambo rye,

nyamara iyo umukene avuze baravuga bati: “Uriya ni nde?”

Iyo ateshutse baramuhutaza.

24 Ubukire buba bwiza iyo butarangwamo icyaha,

ubukene buba bubi iyo buturutse ku cyaha.

25 Ibiri mu mutima w’umuntu ni byo bituma ababara cyangwa anezerwa.

26 Iyo mu maso hakeye umutima uba unezerewe,

nyamara guhimba imigani bisaba gutekereza cyane.