Sir 14

1 Hahirwa umuntu udacumuza ururimi rwe,

ntazigera ababara nk’aho yakoze icyaha.

2 Hahirwa umuntu udashinjwa n’umutimanama we,

hahirwa umuntu udacogora mu ukwizera kwe.

Kwirinda ishyari n’ubugugu

3 Ubukire bumaze iki ku munyabugugu?

Kuba umukire bimaze iki niba udashaka gutanga?

4 Umuntu uhunika gusa ataryaho aba ahunikira abandi,

abo ni bo bazagira imibereho myiza.

5 Uwiyima ubwe ni nde yagirira neza?

Ubukungu bwe ntibuzamunezeza.

6 Nta kintu kibi nk’umuntu wiyima,

iyo ni yo ngaruka y’ubugome bwe.

7 Iyo agize neza ni uko aba acitswe,

amaherezo ingeso ye mbi izagaragara.

8 Umuntu ureba abandi nabi aba ari umugome,

ahunza abantu amaso akabasuzugura.

9 Ijisho ry’umunyabugugu ntirinyurwa n’ibyo atunze,

ubugugu butuma umutima ucika intege.

10 Umunyabugugu akomera ku mugati we,

nta byokurya birangwa ku meza ye.

Gukoresha neza umutungo

11 Mwana wanjye, ujye winezeza uko ushoboye kose mu mutungo wawe,

ujye utura Uhoraho amaturo amukwiriye.

12 Ujye wibuka ko urupfu ruri bugufi,

koko ntuzi igihe uzapfira.

13 Mbere y’uko upfa ujye ugirira neza mugenzi wawe,

ujye umuha uko ushoboye kose utitangiriye itama.

14 Ntukigomwe umunsi w’ibyishimo,

ntukigomwe icyo umutima ushaka.

15 Ujye umenya ko hari igihe uzasigira abandi ibyo waruhiye,

ibyo wagezeho bazabigabana bakoresheje ubufindo.

16 Ujye utanga nawe uzahabwa,

ujye winezeza kuko nta munezero uba ikuzimu.

17 Umubiri w’umuntu usaza nk’umwenda,

koko ni itegeko ridakuka, ni ngombwa gupfa.

18 Nk’uko igiti gifite amababi menshi amwe ahunguka andi akamera,

ni ko abantu bapfa abandi bakavuka.

19 Igikorwa cy’umuntu cyose gihinduka umukungugu,

uwagikoze na we ajyana na cyo.

Gushakashaka ubuhanga

20 Hahirwa umuntu uzirikana ubuhanga,

hahirwa umuntu utekereza akoresheje ubwenge.

21 Hahirwa umuntu ukurikira amayira yabwo,

bityo akazirikana amabanga yabwo!

22 Uwo muntu akurikira uburari bwabwo nk’umuhigi,

abutegerereza aho buri bunyure.

23 Arebera mu madirishya yabwo,

abwumva ari ku muryango wabwo.

24 Uwo muntu atura hafi y’inzu yabwo,

ashinga imambo ku nkuta zabwo.

25 Ashinga ihema rye hafi yabwo,

bityo agatura ahari amahirwe.

26 Abwegurira abana be ngo bubarinde,

atura munsi y’amashami yabwo.

27 Bumurinda icyocyere,

yibera mu ikuzo ryabwo.