Sir 16

Abagome bazahanwa

1 Ntukifuze kugira abana benshi b’imburamumaro,

ntugashimishwe no kugira abana b’abagome.

2 Ntukishimire ko ari benshi,

ntukabyishimire niba batubaha Uhoraho.

3 Ntukizere ko bazarama,

ntukiringire umubare wabo.

Koko umwana umwe mwiza aruta benshi,

gupfa bucike biruta kubyara abagome.

4 Umunyabwenge umwe atuma umujyi ubamo abantu benshi,

nyamara ku bw’agatsiko k’abagome umujyi uzahinduka amatongo.

5 Jye ubwanjye niboneye ibintu byinshi,

numvise ibintu byinshi cyane kandi bitangaje.

6 Umuriro uragurumana mu ikoraniro ry’abanyabyaha,

uburakari bw’Imana burarimbura inyoko y’abagome.

7 Ntiyigeze ababarira ibihangange bya kera byamugomeye,

ntiyababariye ibihangange byiringiraga imbaraga zabyo.

8 Ntiyababariye abantu bo mu mujyi Loti yari atuyemo,

ntiyababariye abo bantu bamuteraga ishozi kubera ubwirasi bwabo.

9 Ntiyababariye ubwo bwoko bwagombaga kurimbuka,

ubwo bwoko bwarimbutse kubera ibyaha byabwo.

10 Nta n’ubwo yababariye ba Bisiraheli ibihumbi magana atandatu,

Abisiraheli baguye mu butayu bazize kwigomeka.

11 N’iyo haza gusigara umugome umwe byari kuba igitangaza iyo adahanwa,

Uhoraho agira impuhwe ariko ashobora no kurakara,

afite ubushobozi bwo kubabarira no kurakara.

12 Uko imbabazi ze ari nyinshi ni na ko igihano cye gikomeye,

acira abantu imanza akurikije ibikorwa byabo.

13 Umunyabyaha ntazashobora gucikana ibyo yibye,

nyamara intungane zihangana ntizizakorwa n’isoni.

14 Intungane izahabwa ingororano iyikwiriye,

buri muntu azahabwa ibihwanye n’ibikorwa bye.

Nta washobora guhunga Uhoraho

17 Ntukavuge uti: “Nzihisha Uhoraho,

nta muntu wo mu ijuru uzanyibuka!

Mu bantu benshi sinteze kumenyekana,

mbese ubundi ndi iki mu byaremwe byose?”

18 Uhoraho naza byose bizahinda umushyitsi,

isi n’inyanja, ikirere n’ijuru hejuru yacyo.

19 Imisozi n’imfatiro z’isi bihinda umushyitsi,

bihinda umushyitsi iyo Uhoraho abirebye.

20 Nyamara ibyo byose nta muntu ubitekereza,

ni nde ushobora kumenya inzira z’Uhoraho?

21 Ntukavuge uti: “Ninkora icyaha ntawe uzambona,

ningikora mu ibanga nta wuzabimenya.

22 Ninkora ibitunganye ni nde uzabyamamaza,

ninkurikiza Amategeko y’Uhoraho bizamarira iki?”

23 Ibyo ni byo umuntu utazi ubwenge atekereza,

umupfapfa atekereza iby’ubupfapfa.

Ubuhanga bw’Imana mu irema

24 Mwana wanjye, ntega amatwi kandi wite ku byo nkubwira,

nubikurikiza uzaronka ubuhanga.

25 Ngiye kuguha inyigisho y’ingirakamaro,

nzakwigisha ubwenge nyakuri.

26 Mu ntangiriro Uhoraho yararemye,

buri kiremwa cyose yagihaye umwanya wacyo.

27 Ibyo yaremye yabihaye gahunda y’iteka ryose,

yabihaye amategeko abigenga mu bihe byose.

Ntibyigera bigira inzara cyangwa umunaniro,

ntibyigera bihagarika umurimo wabyo.

28 Nta na kimwe kigongana n’ikindi,

ntibyigera bisuzugura ijambo rye.

29 Hanyuma Uhoraho yitegereje isi,

yarayitegereje ayisenderezaho ibyiza bye.

30 Yayihundajeho ibinyabuzima by’amoko yose,

ibinyabuzima bigomba gupfa bigahinduka umukungugu.