Ubuhangange bw’Imana
1 Uhoraho ahoraho iteka ryose,
ni we waremye ibiriho byose.
2 Uhoraho wenyine ni we ntungane.
4 Nta muntu yahaye ububasha bwo kwamamaza ibikorwa bye,
ni nde washobora kugenzura ibikorwa bye bitangaje?
5 Ni nde washobora kugereranya ububasha bw’ikuzo rye?
Ni nde washobora kurondora impuhwe ze?
6 Nta cyo umuntu ashobora kubigabanyaho cyangwa kubyongeraho,
nta wushobora gusobanukirwa n’ibitangaza by’Uhoraho.
7 Iyo umuntu yibwira ko abisobanukiwe neza ni bwo aba abitangiye,
iyo abiretse ntamenya aho yari ageze.
Umuntu ni iki?
8 Umuntu ni iki?
Mbese amaze iki?
Ibyiza cyangwa ibibi akora bimaze iki?
9 Iyo umuntu abayeho imyaka ijana aba aramye.
10 Nyamara ugereranyije n’ibihe bizira iherezo,
iyo myaka ni nk’igitonyanga cy’amazi mu nyanja,
ni nk’akabuye gato mu musenyi mwinshi.
11 Ni yo mpamvu Uhoraho yihanganira abantu,
ni yo mpamvu abasesekazaho impuhwe ze.
12 Arareba kandi azi ko amaherezo yabo ari mabi,
bityo arushaho kubagirira impuhwe.
13 Umuntu agirira impuhwe mugenzi we,
nyamara Uhoraho azigirira abantu bose.
Arabacyaha, akabahana kandi akabigisha,
arabatarura nk’uko umushumba atarura intama ze.
14 Agirira impuhwe abemera kwigishwa,
azigirira abitabira Amategeko ye.
Uburyo bwiza bwo gutanga imfashanyo
15 Mwana wanjye, ineza yawe ntukayigerekeho incyuro,
nutanga imfashanyo ntukayigerekeho imvugo mbi.
16 Mbese urume ntirucubya ubushyuhe?
Ni na ko ijambo ryiza riruta impano.
17 Koko rero ijambo ryiza riruta impano,
ibyo byombi ni byo biranga umugiraneza.
18 Umupfapfa yamagana umukene nta cyo amuhaye,
impano y’umunyeshyari iriza uyihawe.
Ubushishozi bw’abanyabwenge
19 Mbere yo kuvuga ujye ubanza utekereze,
ujye wirinda indwara itaragufata.
20 Ujye wisuzuma mbere y’uko ucirwa urubanza,
bityo igihe nikigera uzababarirwa.
21 Ujye wicisha bugufi mbere y’uko ufatwa n’indwara,
nukora icyaha ujye wicuza.
22 Nuhigira Uhoraho umuhigo ujye uwusohoza,
ntugategereze urupfu kugira ngo uwuhigure.
23 Mbere yo guhigira Uhoraho umuhigo ujye ubanza utekereze neza,
ntukabe nk’umuntu ugerageza Uhoraho.
24 Ujye wibuka ko Uhoraho ashobora kukurakarira mu bihe byawe bya nyuma,
ujye wibuka ko ashobora kugutererana ntakwiteho.
25 Mu gihe ufite ibigutunga bihagije ujye uzirikana n’igihe cy’inzara,
mu bukire bwawe ujye uzirikana ko ushobora gukena ugatindahara.
26 Mu munsi umwe ibintu bishobora guhinduka,
Uhoraho ashobora guhindura ibintu bwangu.
27 Umunyabwenge ahorana ubushishozi muri byose,
iyo yugarijwe n’icyaha aracyirinda.
28 Umubwenge asobanukirwa ibyerekeye ubuhanga,
yubaha umuntu wese ubufite.
29 Abantu basobanukirwa imvugo y’abahanga na bo baba abahanga,
abo ni bo baca imigani ihebuje.
Kumenya kwifata
30 Ntugatwarwe n’ibyifuzo bibi,
ntugatwarwe n’irari.
31 Ntukemere gutwarwa n’ibyifuzo byawe bibi,
ntukabyemere abanzi bawe batazaguhindura urw’amenyo.
32 Ntukirohe mu bintu by’iraha,
ujye ubyirinda bitazagusiga iheruheru.
33 Ntukinezeze ufata imyenda,
ntukinezeze kandi ari nta cyo ufite.