1 Umukozi ukunda gusinda ntapfa akize,
umuntu usuzugura utuntu duto buhoro buhoro arakena.
2 Kurarikira divayi n’abagore birindagiza abanyabwenge,
umugabo ucudika n’indaya ntaba agikorwa n’isoni.
3 Uko kudakorwa n’isoni kwe kuzamukururira urupfu,
azaribwa n’inyo n’ibishorobwa.
Kwirinda kuvuga menshi
4 Uwihutira kwiringira abantu aba ari umupfapfa,
iyo umuntu akoze icyaha aba yihemukiye ubwe.
5 Uwishimira ikibi azahanwa,
6 uwanga kuvuga menshi aba yirinze ikibi.
7 Ujye wirinda kuzimurira abandi,
bityo nta cyo uzahomba.
8 Ntukabwire incuti cyangwa umwanzi ibyo wumvise,
ntukabibabwire keretse niba byagutera gucumura.
9 Nihagira ukumva uzimura azagusuzugura,
igihe nikigera azakwanga urunuka.
10 Nugira icyo wumva uzakigire ibanga,
humura ibyo nta cyo bizagutwara.
11 Iyo umupfapfa agerageje kugira ibanga biramubabaza,
bimutera ububabare nk’ubw’umugore uri ku nda.
12 Kubika ibanga bimerera nabi umupfapfa,
bimubabaza nk’aho arashwe umwambi mu kibero.
Kwitondera amagambo wumvise
13 Niba wumvise ikibi kivugwa kuri mugenzi wawe ujye ubanza umusobanuze,
koko birashoboka ko nta cyo yakoze,
niba kandi ari iby’ukuri ntazongera kugikora.
14 Niwumva ko mugenzi wawe yazimuye ujye ubanza umusobanuze,
koko birashoboka ko nta cyo yavuze,
niba kandi ari iby’ukuri ntazongera kuzimura.
15 Nugira ikibi wumva kuri mugenzi wawe ujye ubanza umusobanuze,
koko bishobora kuba ari ibinyoma,
ntukizere icyo abantu bavuze cyose.
16 Hariho uteshuka mu magambo atabigambiriye,
ni nde ibyo bitigeze bibaho?
17 Ujye ubanza usobanuze mugenzi wawe mbere yo kumucyaha,
bityo uzaba ukurikije itegeko ry’Usumbabyose.
Kumenya ubuhanga nyakuri
20 Ubuhanga bwose ni ukubaha Uhoraho,
ubuhanga bwose bujyana no kubaha amategeko.
22 Kumenya ikibi si bwo buhanga,
gukurikiza inama z’abanyabyaha si ko kumenya ubwenge.
23 Hari ubwenge bukwiye kwamaganwa,
ubuze ubuhanga aba ari umupfapfa.
24 Ni byiza ko umuntu yagira ubwenge buke akubaha Uhoraho,
uwo aruta ufite ubwenge bwinshi udakurikiza Amategeko.
25 Hari abantu b’abanyabwenge cyane ariko bakariganya,
hari n’abakoresha ubuhemu kugira ngo baronke uburenganzira badakwiye.
26 Hari abantu bagenda berekana ko bafite agahinda,
nyamara mu mutima wabo huzuye uburyarya.
27 Bubika umutwe kandi bakica amatwi,
nyamara iyo utabatahuye bakugirira nabi.
28 Iyo badafite ubushobozi bwo gukora ikibi ntibagikora,
nyamara iyo babonye umwanya baragikora.
29 Indoro y’umuntu ni yo imuranga,
umunyabwenge na we umumenya mushyikiranye.
30 Imyambarire y’umuntu, inseko ye n’imyitwarire ye,
ibyo bigaragaza uwo ari we.