Kuba indahemuka mu bigeragezo
1 Mwana wanjye, niba wiyemeje gukorera Uhoraho,
niba ubyiyemeje witegure guhura n’ibigeragezo.
2 Ujye ugira ubutwari n’ibitekerezo bihamye,
ntugakangarane mu gihe cy’amakuba.
3 Ukomere ku Uhoraho we kumuteshukaho,
bityo ku iherezo ry’ubuzima uzakuzwa.
4 Ibikubayeho byose ujye ubyemera,
ujye wihanganira ingorane ziguca intege.
5 Ntukibagirwe ko izahabu itunganyirizwa mu muriro,
ntukibagirwe ko intore z’Imana na zo zihura n’ingorane.
6 Niwiringira Uhoraho azagutabara,
ujye unyura mu nzira iboneye kandi umwizere.
7 Mwebwe abubaha Uhoraho nimwizere imbabazi ze,
ntimukamuteshukeho mutazarimbuka.
8 Mwebwe abubaha Uhoraho nimumwiringire,
nimumwiringira muzagororerwa.
9 Mwebwe abubaha Uhoraho nimwizere ibyiza yabageneye,
yabageneye ibyishimo n’imbabazi bihoraho.
10 Nimwibuke ibyabaye ku bantu bo mu bihe bya kera.
Ni nde wiringiye Uhoraho maze agakorwa n’ikimwaro?
Ni nde wubashye Uhoraho maze akamutererana?
Ni nde wamwiyambaje maze akamusuzugura?
11 Koko rero Uhoraho agirira impuhwe abantu be,
akiza ibyaha kandi agatabara mu gihe cy’amakuba.
12 Bazabona ishyano abantu b’ibigwari n’abadashikamye,
bazabona ishyano abanyabyaha bakubita hirya no hino!
13 Azabona ishyano umunyabwoba kuko adafite ukwemera,
koko rero Imana ntizamwitaho!
14 Muzabona ishyano mwebwe abadohotse!
Mbese muzifata mute Uhoraho naza kubaryoza ibyo mwakoze?
15 Abubaha Uhoraho ntibasuzugura amagambo ye,
abamukunda bakurikiza imigenzereze ye.
16 Abubaha Uhoraho bakora ikimushimisha,
abamukunda banezezwa n’Amategeko ye.
17 Abubaha Uhoraho baramwiyegurira,
bicisha bugufi imbere ye bagira bati:
18 “Reka twishyire mu maboko y’Uhoraho,
tureke kwishyira mu maboko y’abantu,
koko rero impuhwe zihwanye n’ubuhangange bwe.”