Guhunga icyaha
1 Mwana wanjye, ese waba waracumuye?
Ntuzongere, ujye usaba imbabazi z’ibyaha wakoze.
2 Ujye uhunga icyaha nk’uko uhunga inzoka,
nuyegera izakuruma.
Amenyo y’icyaha ni nk’ay’intare,
acuza abantu ubuzima.
3 Kwica Amategeko ni nk’inkota ityaye impande zombi,
uwo ikomerekeje ntakira.
4 Ubugome n’ubwirasi bitera igihombo,
bityo inzu y’umwirasi izarimbuka.
5 Isengesho ry’umukene rigera ku Mana,
Imana imuha igisubizo bwangu.
6 Uwanga guhanwa yorama mu byaha,
nyamara uwubaha Uhoraho yisubiraho.
7 Umuntu uvuga menshi amenyekanira kure,
iyo akosheje umunyabwenge arabitahura.
8 Uwubaka inzu ye akoresheje inguzanyo,
uwo ni nk’urundanya amabuye y’imva ye.
9 Ikoraniro ry’abagome ni nk’ikirundo cy’inkwi zumye,
amaherezo bazakongorwa n’umuriro.
10 Inzira y’abanyabyaha ni nyabagendwa,
nyamara iyobora mu nyenga y’ikuzimu.
Umunyabwenge n’umupfapfa
11 Ukurikiza Amategeko agenga ibitekerezo bye,
kubaha Uhoraho bitanga ubuhanga.
12 Umuntu utazi ubwenge ntashobora kwigishwa,
nyamara hariho ubwenge butera agahinda.
13 Ubumenyi bw’umunyabwenge ni nk’uruzi rudakama,
inama ze ni nk’isōko y’amazi afutse.
14 Umutima w’umupfapfa ni nk’ikibindi cyamenetse,
ntashobora gufata ibyo yigishijwe.
15 Iyo umunyabwenge yumvise ijambo ryuje ubuhanga ararishima,
ararishima kandi akarishimangira.
Nyamara iyo umunyabyaha aryumvise ararizinukwa maze akaryibagirwa.
16 Amagambo y’umupfapfa aremera nk’umuzigo,
nyamara amagambo y’umunyabwenge aranezeza.
17 Ibitekerezo by’umunyabwenge bikenerwa mu ikoraniro,
amagambo ye buri wese ayazirikana mu mutima we.
18 Ubuhanga ku mupfapfa ni nk’inzu yasenyutse,
ubumenyi bw’umupfapfa ni amahomvu.
19 Inyigisho ku mupfapfa ni nk’ingoyi ihambiriye amaguru,
ni nk’ingoyi ihambiriye ukuboko kw’iburyo.
20 Umupfapfa aseka mu ijwi rirenga,
nyamara umunyabwenge aramwenyura.
21 Inyigisho ku munyabwenge ni nk’umutako w’izahabu,
ni nk’igikomo ku kuboko kw’iburyo.
22 Umupfapfa yihutira kwiroha mu nzu y’undi muntu,
nyamara umuntu ushishoza ariyubaha agategereza.
23 Umupfapfa ahengereza mu nzu akiri ku muryango,
nyamara umuntu wiyubaha ategerereza hanze.
24 Kumviriza ku muryango ni uburere buke,
nyamara umuntu uzi ubwenge bimutera isoni.
25 Umuntu uvuga menshi asubira mu byo abandi bavuze,
nyamara abanyabwenge bavuga ibyo babanje gutekereza.
26 Umupfapfa avuga irije,
nyamara umunyabwenge avuga abanje gutekereza.
27 Iyo umugome avuma umwanzi we ni we ubwe uba yivuma.
28 Umuntu uzimura arisebya ubwe,
atuma abaturanyi be bamwanga.