1 Uhoraho, mubyeyi kandi mugenga w’ubuzima bwanjye,
ntuntererane ngo ntwarwe n’ibyo mvuga,
ntiwemere ko amagambo yanjye antera kuyoba.
2 Ujye ugorora ibitekerezo byanjye,
ujye utoza umutima wanjye ubuhanga.
Ujye uwutoza ubuhanga kugira ngo ndatsimbarara ku makosa,
ndatsimbarara ku byaha nkabihanirwa.
3 Sinzakomeza gucumura ngo nkomeze kugwiza ibyaha,
bityo nzashobora guhangana n’abanzi banjye,
sinzatuma abanzi banjye bampa urw’amenyo.
4 Uhoraho, mubyeyi kandi mugenga w’ubuzima bwanjye,
ndagusaba ngo undinde kuba umwirasi,
5 ndagusaba ngo undinde irari ribi.
6 Undinde ingeso mbi y’ubusambanyi n’ubusambo,
undinde gutwarwa n’ibyifuzo byanjye bibi.
Kwitondera indahiro
7 Bana banjye, nimwumve inyigisho yerekeye imvugo ikwiye,
uzayikurikiza ntazakorwa n’ikimwaro.
8 Umunyabyaha afatwa n’amagambo ye,
usebanya n’umwirasi na bo bagarukwa n’imvugo yabo.
9 Ntukimenyereze kurahira,
ntugahoze mu kanwa izina ry’Imana nziranenge.
10 Koko rero umugaragu uhora agenzurwa ntazabura icyo akemangwaho,
udahwema kurahira avuga izina ry’Imana ntazabura gukora icyaha.
11 Umuntu ukunda kurahira aba yuzuye ubugome,
icyorezo gihora cyugarije inzu ye.
Iyo atubahirije indahiro aba akoze icyaha,
iyo asuzuguye indahiro ye aba acumuye kabiri.
Niba indahiro ye ari ibinyoma ntazababarirwa,
koko rero inzu ye izahora yuzuyemo amakuba.
Kwirinda amagambo adakwiye
12 Hari imvugo yagereranywa n’urupfu,
iyo ntizigere ibaho mu bakomoka kuri Yakobo.
Abubaha Imana bagomba kuyirinda ntibivurugute mu byaha.
13 Ntukimenyereze imvugo idakwiye,
nuyimenyereza izakugusha mu cyaha.
14 Niwicara mu nteko y’abakuru ujye wibuka so na nyoko,
ujye ubibuka hato utazateshuka imbere y’abakuru,
ibyo byatuma uboneka nk’umupfapfa.
Icyo gihe uzifuza kuba utaravutse,
bityo uzavuma umunsi wavutseho.
15 Umuntu wamenyereye imvugo mbi,
ntazigera abireka mu buzima bwe bwose.
Umugabo w’umusambanyi
16 Hari amoko abiri y’abantu bungikanya ibyaha,
nyamara ubwa gatatu butera umujinya.
17 Irari rikabije rigurumana nk’umuriro,
iryo rari ntiricogora ritaragera ku cyo riharanira.
Umuntu utegeza umubiri we ubusambanyi,
uwo muntu ntazabireka kugeza ubwo azakongorwa n’umuriro.
Umugabo w’umusambanyi urarikira umugore abonye wese,
uwo ntazigera abireka kugeza igihe azapfira.
18 Umugabo uhemukira umugore we aribwira ati:
“Ni nde undeba?
Umwijima urantwikiriye n’inkuta zirankingirije,
natinya iki ko nta muntu undeba?
Ninkora nabi Usumbabyose ntazita ku byaha byanjye.”
19 Uwo mugabo atinya ko abandi bamubona,
nyamara ntazi ko amaso y’Uhoraho amurika incuro igihumbi kurusha izuba,
ntazi ko Uhoraho abona imigenzereze yose y’abantu,
ntazi ko amenya amabanga yabo.
20 Mbere y’uko arema ibintu byose yari abizi,
yakomeje kubimenya amaze no kubirema.
21 Uwo mugabo azafatwa igihe atari abyiteze,
azahanirwa mu mujyi abantu bose babireba.
Umugore w’umusambanyi
22 Uko ni ko bizagenda ku mugore uhemukira umugabo we,
bizagendekera bityo umugore uzanira umugabo we umwana yabyaranye n’undi.
23 Mbere ya byose aba yishe itegeko ry’Usumbabyose,
ubundi aba acumuye ku mugabo we,
aba kandi yiyandavurije mu busambanyi,
koko abyarana abana n’undi mugabo.
24 Uwo mugore azacirwa urubanza mu ruhame,
azahanwa kubera abo bana.
25 Abo bana bazaba ibicibwa mu muryango,
abazabakomokaho na bo ntibazawugiramo uruhare.
26 Ikinegu cye ntikizasibangana,
azahora avumwa na nyuma y’urupfu rwe.
27 Abazabaho nyuma ye bazamenya ko nta kiruta kubaha Uhoraho,
bazamenya kandi ko nta kiruta gukurikiza Amategeko ye.